Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Kuki mu gihe cya Yesu Abayahudi bari barakwiriye mu bihugu byinshi?

Igihe Yesu yabwiraga abari bamuteze amatwi ko yari agiye kujya ahantu bo batashoboraga kujya, Abayahudi barabazanyije bati “uyu muntu arashaka kujya he . . . ? Mbese arashaka kujya mu Bayahudi batataniye mu Bagiriki?” (Yohana 7:32-36). Nyuma y’igihe gito, abamisiyonari b’Abakristo bagejeje ubutumwa bwiza ku Bayahudi bari baratataniye mu kibaya cya Mediterane.—Ibyakozwe 2:5-11; 9:2; 13:5, 13, 14; 14:1; 16:1-3; 17:1; 18:12, 19; 28:16, 17.

Abayahudi batataniye mu bindi bihugu kubera ko ibihugu byabigaruriraga byabajyanaga ho iminyago. Ubwa mbere bajyanywe n’Abashuri mu mwaka wa 740 Mbere ya Yesu, hanyuma bajyanwa n’Abanyababuloni mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu. Mu bajyanywe mu bunyage, bake gusa ni bo bagarutse muri Isirayeli (Yesaya 10:21, 22). Abataragarutse mu gihugu cyabo bagumye mu bihugu bari baratataniyemo.

Ku bw’ibyo, mu kinyejana cya gatanu Mbere ya Yesu, washoboraga gusanga Abayahudi mu ntara 127 zagenzurwaga n’Ubwami bw’Abaperesi (Esiteri 1:1; 3:8). Imihati Abayahudi bashyiragaho kugira ngo abantu bayoboke idini ryabo, yatumye abantu benshi bamenya Yehova n’Amategeko yari yarahaye Abayahudi (Matayo 23:15). Abayahudi bari baturutse mu bihugu byinshi baje i Yerusalemu mu Munsi Mukuru wa Pentekote yo mu mwaka wa 33. Aho ni ho bumviye ubutumwa bwiza buvuga ibya Yesu. Ku bw’ibyo, kuba Abayahudi baratataniye hirya no hino mu Bwami bwa Roma byagize uruhare mu gutuma Ubukristo bukwirakwira vuba.

Umwami Salomo yari afite izahabu zingana iki?

Ibyanditswe bivuga ko Hiramu umwami w’i Tiro yoherereje Salomo toni enye z’izahabu, umwamikazi w’i Sheba akamwoherereza izindi nk’izo, naho amato ya Salomo ubwe akamuzanira toni 15 azivanye muri Ofiri. Iyo nkuru ivuga ko “izahabu yajyaga kwa Salomo mu mwaka yari italanto z’izahabu magana atandatu na mirongo itandatu n’esheshatu,” ni ukuvuga toni zirenga 25 (1 Abami 9:14, 28; 10:10, 14). Ariko se ibyo birashoboka? Muri icyo gihe ibwami hari izahabu zingana iki?

Hari inyandiko ya kera abahanga babona ko yizewe, ivuga ko Farawo Thutmose wa III wo muri Egiputa (wabayeho mu kinyagihumbi cya kabiri Mbere ya Yesu) yatuye toni 13,5 z’izahabu mu rusengero rwa Amun-Ra ruri i Karnak. Iyo nyandiko inavuga ko mu kinyejana cya munani Mbere ya Yesu, Tiro yahaye Umwami w’Ashuri witwaga Tiglath-pileser wa III ikoro rya toni 4 z’izahabu, naho Sarigoni wa II agatanga toni 4 z’izahabu, azitura imana z’i Babuloni. Bavuga ko Umwami Philippe wa II wa Makedoniya (359-336 Mbere ya Yesu) yacukuzaga mu birombe by’i Pangaeum muri Thrace toni zirenga 28 z’izahabu buri mwaka.

Igihe umuhungu wa Philippe, ari we Alexandre le Grand (336-323 Mbere ya Yesu) yigaruriraga umugi w’Ubuperesi witwa Suse, yavuze ko yawukuyemo toni 1.180 z’izahabu, naho mu Buperesi hose akahavana toni hafi 7.000. Ku bw’ibyo, iyo ugereranyije ayo matoni y’izahabu tumaze kubona n’ayo Bibiliya ivuga ko Umwami Salomo yari afite ubona nta gukabya kurimo.