Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wubaka ku musenyi cyangwa ni ku rutare?

Ese wubaka ku musenyi cyangwa ni ku rutare?

Ese wubaka ku musenyi cyangwa ni ku rutare?

ESE ushimishwa no gusoma Bibiliya? Ese ufata igihe ukiga Bibiliya buri gihe uri kumwe n’Umuhamya wa Yehova? Niba ujya ubikora, ushobora kuba wumva ko ibyo wamenye bigufasha gusobanukirwa neza impamvu kuri iyi si hari ibibazo byinshi (Ibyahishuwe 12:9, 12). Byongeye kandi, hari imirongo myinshi ya Bibiliya yaguhumurije mu bihe by’amage kandi igufasha kugira ibyiringiro by’igihe kizaza.—Zaburi 145:14; 147:3; 2 Petero 3:13.

Kugira ubumenyi nyakuri bwo muri Bibiliya ni intambwe y’ingenzi abashaka kuba abigishwa ba Kristo bagomba gutera. Ariko se iyo ntambwe ni yo yonyine bagomba gutera? Oya. Kugira ngo umwigishwa wa Bibiliya akomeze kuba Umukristo w’ukuri, cyane cyane mu gihe ukwizera kwe kugeragezwa, aba akeneye gutera indi ntambwe y’ingenzi. Iyo ntambwe ni iyihe? Kugira ngo tubone igisubizo cy’icyo kibazo, reka dusuzume muri make Ikibwiriza cyo ku Musozi, iyo ikaba ari disikuru Yesu yatangiye ku musozi i Galilaya.—Matayo 5:1, 2.

Amazu abiri yageragejwe

Ese waba uzi ibikubiye mu Kibwiriza cyo ku Musozi? Iyo disikuru izwi cyane, ushobora kuyisanga mu Ivanjiri ya Matayo n’iya Luka (Matayo 5:1–7:29; Luka 6:20-49). Gusoma icyo kibwiriza cyose bishobora kugutwara iminota 20. Muri icyo kibwiriza Yesu yasubiyemo incuro zirenga 20 amagambo aboneka mu Byanditswe bya Giheburayo, kandi akoresha imigani incuro zirenga 50. Umwe muri iyo migani wavuzwemo ibyo kubaka amazu abiri, urihariye cyane kubera ko Yesu yawukoresheje asoza disikuru ye. Niba usobanukiwe uwo mugani usoza iyo disikuru, ibyo bizagufasha kubona uko wakomeza kuba umwigishwa wa Kristo kandi ushikame, nubwo wahura n’ibintu bigerageza ukwizera kwawe.

Yesu yaravuze ati “umuntu wese wumva aya magambo yanjye akayakurikiza, azamera nk’umuntu w’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare. Nuko imvura iragwa, haba imyuzure n’imiyaga irahuha maze byikubita kuri iyo nzu, ariko ntiyagwa kuko yari ifite urufatiro rushinze ku rutare. Nanone kandi, umuntu wese wumva aya magambo yanjye ntayakurikize, azamera nk’umuntu w’umupfapfa wubatse inzu ye ku musenyi. Hanyuma imvura iragwa, haba imyuzure n’imiyaga irahuha maze byikubita kuri iyo nzu iragwa, kandi kugwa kwayo kwabaye kunini.”—Matayo 7:24-27.

Umuntu ‘wacukuye akagera hasi mu kuzimu’

Ni iyihe nyigisho y’ingenzi Yesu yigishije abigishwa be akoresheje umugani uvuga iby’abubatsi babiri? Kugira ngo tuyimenye, reka dusuzume twitonze amagambo Yesu yavuze. Ayo mazu yombi yari ameze ate? Ayo mazu yombi yahuye n’impanuka kamere zimwe. Ayo mazu ashobora kuba yari ameze kimwe. Ashobora no kuba yari yubatse mu gace kamwe ndetse wenda yegeranye. Ariko imwe yari yubatse ku musenyi, indi yubatse ku rutare. Ibyo byari gushoboka bite? Nk’uko bigaragara mu Ivanjiri ya Luka, umunyabwenge ‘yaracukuye agera hasi mu kuzimu’ kugira ngo agere ku rutare (Luka 6:48). Ibyo byatumye inzu y’umunyabwenge ikomera, ntiyanyeganyega.

None se ni iki Yesu yashakaga kugaragaza? Igihe Yesu yatangaga urwo rugero, ntiyashakaga kugaragaza uko ayo mazu yari ameze cyangwa ahantu yari yubatse. Nta n’ubwo yashakaga kugaragaza ukuntu ayo mazu yari akomeye. Ahubwo yashakaga kugaragaza ibyo abo bubatsi bakoze. Umwe yaracukuye agera hasi mu kuzimu, ariko undi si ko yabigenje. Ni mu buhe buryo ushobora kumera nk’uwo munyabwenge, maze ugacukura ukagera hasi mu kuzimu? Yesu ubwe yagaragaje mu magambo make igitekerezo cy’ingenzi kiri muri uwo mugani agira ati ‘none se kuki mumbwira muti “Mwami, Mwami,” ariko ntimukore ibyo mvuga? Umuntu wese uza aho ndi akumva amagambo yanjye kandi akayakurikiza, ndabereka uwo yagereranywa na we: ameze nk’umuntu wacukuye akagera hasi mu kuzimu, agashinga urufatiro ku rutare.’—Luka 6:46-48.

Ni koko, kumva inyigisho zo muri Bibiliya gusa cyangwa gusomera Bibiliya mu rugo ni nko kubaka inzu ku musenyi; ntibisaba gucukura. Ariko kandi, gukurikiza inyigisho za Kristo cyangwa kuzishyira mu bikorwa bisaba imihati no kwiyemeza. Bikubiyemo gucukura ukagera hasi mu kuzimu kugira ngo ugere ku rutare.

Ku bw’ibyo, nukurikiza ibyo wumva, uzaba umwigishwa wa Kristo ushikamye; ariko nutabikurikiza, ntuzashikama. Iyo ushyira mu bikorwa ibyo wiga muri Bibiliya mu mibereho yawe ya buri munsi, uba umeze nka wa munyabwenge wacukuye akagera hasi mu kuzimu. Ni yo mpamvu buri mwigishwa wa Bibiliya yagombye gufata akanya akibaza ati “ese ndumva gusa, cyangwa nshyira mu bikorwa ibyo numvise? Ese mfa gusoma Bibiliya no kuyiga gusa, cyangwa nkurikiza amategeko yayo mu gihe mfata imyanzuro?”

Inyungu tuzaheshwa no gucukura cyane

Reka turebe ibyabaye kuri José. Ababyeyi be bamureze bamutoza kubaha amahame mbwirizamuco ya Bibiliya, ariko ntiyigeze yiyigisha Ijambo ry’Imana. José yaravuze ati “igihe navaga iwacu nkimukira ahandi, nageragezaga kuba umuntu mwiza, ariko nkagira incuti mbi. Natangiye gukoresha ibiyobyabwenge, nishora mu busambanyi kandi nahoraga ndwana.”

Amaherezo José yafashe umwanzuro wo guhindura imibereho ye, maze atangira kwiga Bibiliya ashyizeho umwete. José yaravuze ati “ikintu cyatumye mpinduka ni ugusoma Ikibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi kandi nkagisobanukirwa. Guhindura kamere yanjye n’imibereho yanjye byantwaye igihe kinini. Nabanje kugira ubwoba nibaza uko abo nitaga incuti zanjye bari kubyakira, ariko ubwo bwoba bwageze aho burashira. Naretse kubeshya no kuvuga amagambo ateye isoni, kandi ntangira kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Nk’uko Yesu yabisezeranyije, namenye ko koroshya ubuzima no gukurikiza inama zo muri Bibiliya bihesha ibyishimo nyakuri kandi birambye.”—Matayo 5:3-12.

None se nucukura ukagera hasi kugira ngo wubake ku rutare, mu yandi magambo nushyira mu bikorwa ibyo usoma mu Ijambo ry’Imana, ingaruka zizaba izihe? Yesu yakomeje agira ati ‘nuko imyuzure iraza, uruzi rwikubita kuri iyo nzu, ariko ntirwagira imbaraga zihagije ku buryo rwayinyeganyeza, kubera ko yari yubatse neza’ (Luka 6:48). Mu by’ukuri, niwubaka neza ushyira mu bikorwa ibyo wiga, uretse no kuba ibigeragezo bimeze nk’inkubi y’umuyaga bitazasenya iyo nzu, ntibizanayinyeganyeza. Mbega amagambo ahumuriza!

Umwigishwa Yakobo, mwene nyina wa Yesu, yagaragaje undi mugisha uzahabwa abigishwa ba Bibiliya bumva Ijambo ry’Imana ryanditswe kandi bakarishyira mu bikorwa. Yaranditse ati ‘mujye mushyira iryo jambo mu bikorwa atari ukuryumva gusa. Ucukumbura mu mategeko atunganye atera umudendezo kandi agakomeza kuyibandaho, uwo azagira ibyishimo nabigenza atyo, kuko azaba ayashyira mu bikorwa, atari ukuyumva gusa akibagirwa.’—Yakobo 1:22-25.

Nta gushidikanya ko abashyira mu bikorwa inama Bibiliya itanga bagira ibyishimo nyakuri. Ibyo byishimo biha abigishwa ba Kristo imbaraga zo gushikama mu gihe bahanganye n’ibintu bigereranywa n’inkubi y’umuyaga bigerageza ukwizera kwabo, kandi bikabangamira kwiyegurira Imana kwabo.

Ni iki uzakora?

Igihe Yesu yatangaga Ikibwiriza cye cyo ku Musozi, yashimangiye igitekerezo cy’uko incuro nyinshi gukorera Yehova Imana bisaba guhitamo. Urugero, Yesu yigishije ko umuntu agira ijisho riboneje ku kintu kimwe cyangwa akagira iriboneje ku bintu bibi. Nanone yigishije ko umuntu akorera Imana cyangwa agakorera ubutunzi. Ndetse yongeyeho ko umuntu anyura mu nzira nto cyane cyangwa akanyura mu nzira ngari (Matayo 6:22-24; 7:13, 14). Igihe Yesu yasozaga umugani uvuga iby’abubatsi babiri, yabwiye abigishwa ko hari ibindi bintu byabasabaga guhitamo: kuba umunyabwenge cyangwa kuba umupfapfa.

Nukomeza gushyira mu bikorwa ibyo wiga muri Bibiliya ubigiranye umutima wawe wose, uzaba uri umunyabwenge. Ni koko, gucukura ukagera hasi kugira ngo wubake ku rutare bizaguhesha imigisha muri iki gihe ndetse no mu gihe kizaza.—Imigani 10:25.

[Amafoto yo ku ipaji ya 30]

Nidushyira mu bikorwa ibyo twiga, tuzashikama