Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Inyigisho yogeye hose

Inyigisho yogeye hose

Inyigisho yogeye hose

“Nararaga ndota mpira mu muriro w’iteka! Narotaga njugunywa mu muriro maze ngakanguka mvuza induru. Siniriwe mvuga ukuntu nakoraga uko nshoboye kose ngo ntakora icyaha.”—Byavuzwe na Arline

ESE wemera ko umuriro w’iteka ari ahantu ho kubabarizwa hateganyirijwe abanyabyaha? Abantu benshi barabyemera. Urugero, mu mwaka wa 2005, hari umuhanga mu birebana n’iyobokamana wo muri Kaminuza ya St. Andrews ho muri Écosse wakoze ubushakashatsi, asanga kimwe cya gatatu cy’abayobozi b’amadini yo muri Écosse bemera ko abitandukanyije n’Imana “bahangayikira iteka ryose mu muriro.” Kimwe cya gatanu cyabo bemeraga ko abari mu muriro w’iteka bagira ububabare.

Mu bihugu byinshi, inyigisho y’umuriro w’iteka yemerwa n’abantu benshi. Urugero, mu mwaka wa 2007, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abantu babajijwe icyo batekereza ku muriro w’iteka. Mu bantu babajijwe hafi 70 ku ijana bemera ko umuriro w’iteka ubaho. Ndetse no mu bihugu byiganjemo abantu badashishikazwa n’idini, bemera ko umuriro w’iteka ubaho. Mu mwaka wa 2004, muri Kanada na ho abantu babajijwe icyo batekereza ku muriro w’iteka. Abaturage bagera kuri 42 ku ijana bemeraga ko umuriro w’iteka ubaho. Naho mu Bwongereza, 32 ku ijana bemeraga badashidikanya ko umuriro w’iteka ubaho.

Ibyo abayobozi b’amadini bigisha

Abenshi mu bayobozi b’amadini baretse kwigisha ko umuriro w’iteka ari ahantu nyakuri hari umuriro abanyabyaha bababarizwamo. Aho kwemeza ko ari ahantu nyahantu, bashyigikira igisobanuro gisa n’icyatanzwe mu gitabo cya gatigisimu cyasohotse mu mwaka wa 1994. Icyo gitabo kigira kiti “igihano gikomeye kurusha ibindi cy’umuriro w’iteka gisobanura gutandukana n’Imana iteka ryose.”—Catechism of the Catholic Church.

Nubwo bimeze bityo ariko, abantu baracyemera ko umuriro w’iteka ari ahantu umuntu ahangayikira cyangwa akahababarizwa. Abashyigikira iyo nyigisho bavuga ko ishingiye kuri Bibiliya. Hari umuyobozi wa Seminari ya Tewologiya y’Ababatisita witwa R. Albert Mohler, wagize ati “iyo nyigisho ishingiye ku Byanditswe.”

Kuki ubona ko ibyo wizera ari iby’ingenzi?

Niba koko umuriro w’iteka ari ahantu abantu bababarizwa, birumvikana ko wagombye kuwutinya. Ariko niba iyo nyigisho ari ikinyoma, abayobozi b’amadini bayigisha batera urujijo abantu bayemera, kandi bagatuma bahangayika bitari ngombwa. Ikindi kandi, baba batuka Imana.

Ijambo ry’Imana Bibiliya rivuga iki kuri iyo ngingo? Mu ngingo zikurikiraho, turakoresha Bibiliya zahinduwe n’Abagatolika hamwe n’izahinduwe n’Abaporotesitanti kugira ngo dusubize ibibazo bitatu bikurikira: (1) Mu by’ukuri se bigenda bite iyo umuntu apfuye? (2) Ni iki Yesu yigishije ku birebana n’umuriro w’iteka? (3) Ni mu buhe buryo kumenya ukuri ku birebana n’umuriro w’iteka bikugiraho ingaruka?