Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni gute kumenya ukuri ku birebana n’umuriro w’iteka bikugiraho ingaruka?

Ni gute kumenya ukuri ku birebana n’umuriro w’iteka bikugiraho ingaruka?

Ni gute kumenya ukuri ku birebana n’umuriro w’iteka bikugiraho ingaruka?

ABIGISHA ko umuriro w’iteka ari ahantu ho kubabarizwa, batuma abantu babona nabi Yehova Imana kandi bakabona ko afite imico mibi. Ni iby’ukuri ko Bibiliya ivuga ko Imana izarimbura ababi (2 Abatesalonike 1:6-9). Ariko uburakari bukiranuka si wo muco w’ingenzi w’Imana.

Imana ntigira ubugome kandi ntibika inzika. Hari n’igihe yabajije iti “muragira ngo nishimira ko umunyabyaha apfa?” (Ezekiyeli 18:23). Niba Imana itishimira ko abantu babi bapfa, ni gute yakwishimira kubabona bababazwa iteka?

Umuco w’ingenzi w’Imana ni urukundo (1 Yohana 4:8). Mu by’ukuri, “Uwiteka agirira neza bose, imbabazi ze ziri ku byo yaremye byose” (Zaburi 145:9). Imana yifuza ko natwe tuyikunda tubikuye ku mutima.—Matayo 22:35-38.

Ese ukorera Imana kubera ko utinya umuriro w’iteka cyangwa ni uko uyikunda?

Inyigisho ivuga ko ubugingo bubabarizwa mu muriro w’iteka ituma abantu batinya Imana, bagakuka umutima. Ariko kandi, umuntu wiga ukuri ku byerekeye Imana kandi akayikunda, atinya Imana mu buryo bukwiriye. Zaburi 111:10 ibisobanura igira iti “[gutinya] Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge, abakora ibyo bafite ubwenge nyakuri.” Gutinya Imana muri ubwo buryo si ugukuka umutima; ahubwo ni ukugira icyifuzo cyo kubaha Umuremyi no kumuha ikuzo ryinshi. Ibyo bituma tumutinya mu buryo bukwiriye, twirinda kumubabaza.

Reka turebe ukuntu kwiga ukuri ku bihereranye n’umuriro w’iteka byagiriye akamaro umugore ufite imyaka 32 witwa Kathleen, wahoze akoresha ibiyobyabwenge. Imibereho ye yarangwaga no guhora mu myidagaduro, kugira urugomo, kwiyanga no kwiyandarika. Yaravuze ati “narebaga agakobwa kanjye kari gafite umwaka umwe, maze nkatekereza nti ‘dore ibyo ndimo ngakorera. Kandi ibi bintu bizatuma njya mu muriro w’iteka.’” Kathleen yagerageje kureka ibiyobyabwenge ariko biba iby’ubusa. Yaravuze ati “nifuzaga kuba umuntu mwiza, ariko ibintu byose byambagaho ndetse n’ibyaberaga ku isi, byabaga bibabaje cyane. Ubwo rero nabonaga ko kuba umuntu mwiza nta cyo bimaze.”

Kathleen yaje kuganira n’Abahamya ba Yehova. Yaravuze ati “namenye ko nta muriro w’iteka ubaho. Ibihamya bishingiye ku Byanditswe byari bisobanutse rwose. Kumenya ko ntazajya mu muriro w’iteka byarampumurije cyane.” Nanone Kathleen yamenye ko Imana isezeranya abantu ko bashobora kuzabaho iteka ryose ku isi izaba yakuweho ububi (Zaburi 37:10, 11, 29; Luka 23:43). Yavuganye ibyishimo byinshi ati “ubu noneho mfite ibyiringiro nyakuri; nzabaho iteka muri Paradizo!”

Ese Kathleen yaba yararetse ibiyobyabwenge atabitewe no gutinya umuriro w’iteka wari waramuhahamuye? Yaravuze ati “iyo nabaga nifuza cyane ibiyobyabwenge, narasengaga ngasaba Yehova Imana kumfasha. Natekerezaga uko abona izo ngeso mbi, kandi sinifuzaga kumubabaza. Yehova yasubizaga isengesho ryanjye” (2 Abakorinto 7:1). Gutinya kubabaza Imana byafashije Kathleen kureka ibintu byose byari byaramubase.

Koko rero, gukunda Imana no kuyitinya mu buryo bukwiriye, tutabitewe no gutinya ko izatubabariza mu muriro w’iteka, bishobora gutuma dukora ibyo Imana ishaka kugira ngo tuzagire ibyishimo iteka ryose. Umwanditsi wa zaburi yaranditse ati “hahirwa uwubaha Uwiteka wese, akagenda mu nzira ze.”—Zaburi 128:1.

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 9]

NI NDE UZAZURWA?

Hari Bibiliya zitera urujijo, iyo zifata amagambo abiri atandukanye y’Ikigiriki ari yo Geʹen·na na Haiʹdes, yombi zikayahinduramo “umuriro w’iteka.” Muri Bibiliya, ijambo Geʹen·na ryerekeza ku gikorwa cyo kurimbuka burundu, nta byiringiro by’umuzuko. Naho ijambo Haiʹdes cyangwa Hadesi ryerekeza ku mva. Abari muri Hadesi baba bashobora kuzuka.

Ku bw’ibyo, Yesu amaze gupfa hanyuma akazurwa, intumwa Petero yabwiye abari bamuteze amatwi ko Yesu ‘atarekewe ikuzimu’ (Ibyakozwe 2:27, 31, 32; Zaburi 16:10, Bibiliya Yera). Ijambo ryahinduwemo ikuzimu muri uwo murongo, mu Kigiriki ni Haiʹdes. Birumvikana rero ko Yesu atagiye mu muriro. Hadesi cyangwa “ikuzimu” ni imva. Ariko Yesu si we wenyine Imana yavanye muri Hadesi.

Bibiliya ivuga iby’umuzuko igira iti “urupfu n’Ikuzimu bigarura abapfuye bo muri byo” (Ibyahishuwe 20:13, Bibiliya Yera). Kuvana abantu bose “ikuzimu” bisobanura kongera guha ubuzima abantu bose Imana ibona ko bakwiriye kuzuka (Yohana 5:28, 29; Ibyakozwe 24:15). Mbega ibyiringiro bihebuje byo kuzabona abacu twakundaga bapfuye bazuka, bakava mu mva! Yehova Imana y’urukundo rutagira akagero, azabikora.