Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umutego mutindi wica nyirawo!

Umutego mutindi wica nyirawo!

Urubuga rw’abakiri bato

Umutego mutindi wica nyirawo!

Amabwiriza: korera uyu mwitozo ahantu hatuje. Mu gihe usoma imirongo ya Bibiliya, ujye umera nk’aho urimo ureba ibyabaye. Sa n’ureba uko ibintu byari byifashe. Gerageza kumva amajwi ajyaniranye n’ibyo bintu. Gerageza kwiyumva nk’uko abantu b’ingenzi bavugwa muri iyo nkuru biyumvaga. Sa n’ubona ko ibivugwa muri izo nkuru birimo biba.

SUZUMA UKO IBINTU BYARI BYIFASHE.—SOMA MURI DANIYELI 6:1-28.

Uratekereza iki? Dariyo yari muntu ki? Gerageza kwiyumvisha ukuntu yari ameze n’uko yasaga. Urumva yari afite ijwi rimeze rite? (Ongera usome umurongo wa 14, 16, 18-20.)

․․․․․

Urwo rwobo rwari rumeze rute, kandi se urumva izo ntare zo zari zimeze zite?

․․․․․

Urumva mu rwobo byaragenze bite igihe abanzi ba Daniyeli bari bamaze kumujugunya mu rwobo rw’intare bagafunga?

․․․․․

KORA UBUSHAKASHATSI.

Kuki abatware ba Dariyo bari bafitiye Daniyeli ishyari? (Ongera usome umurongo wa 3.)

․․․․․

Kuki Daniyeli yahisemo gusenga ku mugaragaro kandi yarashoboraga kubikora yiherereye? (Ongera usome umurongo wa 10 n’uwa 11.)

․․․․․

Kuki Dariyo ashobora kuba yarabonaga ko itegeko rirebana no gusenga abatware be bamusabaga gushyiraho ryari ryiza? (Ongera usome umurongo wa 7.)

․․․․․

SHYIRA MU BIKORWA IBYO WIZE. ANDIKA ICYO WIZE KU BIHERERANYE . . .

no kugira ubutwari mu gihe urwanywa.

․․․․․

n’agaciro k’isengesho.

․․․․․

n’ukuntu Yehova yita ku bagaragu be b’indahemuka.

․․․․․

NI IBIHE BINTU BYAGUSHISHIKAJE KURUSHA IBINDI MURI IYI NKURU, KANDI KUKI?

․․․․․