Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese Jambo yari “Imana” cyangwa yari “imana”?

Ese Jambo yari “Imana” cyangwa yari “imana”?

ABAHINDURA Bibiliya bagomba gusuzumana ubwitonzi icyo kibazo mu gihe bahindura umurongo wa mbere w’Ivanjiri ya Yohana. Muri Bibiliya yitwa Ubuhinduzi bw’isi nshya, uwo murongo wahinduwe utya: “mu ntangiriro Jambo yariho, kandi Jambo yari kumwe n’Imana, kandi Jambo yari imana” (Yohana 1:1). Hari izindi Bibiliya zihindura igice cya nyuma cy’uwo murongo zishaka kwerekana ko Jambo yari “nk’Imana,” cyangwa zigakoresha andi magambo ajya gusa n’ayo (A New Translation of the Bible, by James Moffatt; The New English Bible). Ariko kandi, Bibiliya nyinshi zihindura igice cya nyuma cyo muri Yohana 1:1 zigira ziti “kandi Jambo yari Imana.”—The Holy Bible—New International Version; The Jerusalem Bible.

Ikibonezamvugo cy’ururimi rw’Ikigiriki ndetse n’amagambo akikije ayo, bigaragaza rwose ko Bibiliya yitwa Ubuhinduzi bw’isi nshya yahahinduye neza, kandi ko “Jambo” atagombye gufatwa nk’aho ari we ‘Mana’ yavuzwe mu gice cya mbere cy’uwo murongo. Nyamara, kuba ururimi rw’Ikigiriki rwavugwaga mu kinyejana cya mbere rutari rufite akajambo ndafutura kagaragaza izina rusange, bituma abantu bibaza byinshi kuri uwo murongo. Ni yo mpamvu Bibiliya yahinduwe mu rurimi rwavugwaga mu binyejana bya mbere ishishikaje cyane.

Urwo rurimi ni urushamikiye ku Gikobute. Igikobute cyavugwaga muri Egiputa nyuma y’aho Yesu akoreye umurimo we ku isi, kandi urwo rurimi ni rwo rwakoreshwaga mu myandiko y’icyo gihe. Ku birebana na Bibiliya za mbere zahinduwe mu Gikobute, hari igitabo kigira kiti “kubera ko Bibiliya ya [Septante] n’[Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo] byarimo bihindurwa mu Gikobute mu kinyejana cya gatatu, Bibiliya y’Igikobute ishingiye ku [myandiko y’Ikigiriki yandikishijwe intoki], iyo myandiko ikaba ari iya kera cyane kurusha ibindi bihamya byinshi cyane biboneka muri iki gihe.”—The Anchor Bible Dictionary.

Umwandiko wo muri urwo rurimi rushamikiye ku Gikobute urashishikaje cyane kubera impamvu ebyiri. Impamvu ya mbere ni uko, nk’uko twigeze kubibona, uwo mwandiko ugaragaza uko Abakristo bumvaga inyigisho zo muri Bibiliya mbere y’ikinyejana cya kane, icyo gihe akaba ari bwo inyigisho y’Ubutatu yemejwe ku mugaragaro. Impamvu ya kabiri ni uko hari ikintu kimwe cy’ingenzi ikibonezamvugo cy’Igikobute gihuriyeho n’icy’Icyongereza. Bibiliya za mbere z’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo zari mu Gisiriya, Ikilatini n’Igikobute. Kimwe n’Ikigiriki cyo muri icyo gihe, ururimi rw’Igisiriya n’urw’Ikilatini ntizigira akajambo ndafutura kagaragaza izina rusange. Icyakora, Igikobute cyo kirakagira. Byongeye kandi, mu gitabo umuhanga witwa Thomas O. Lambdin yanditse, yagize ati “mu rurimi rw’Igikobute, imikoreshereze y’amagambo y’indangansobanuzi, yaba afutura cyangwa adafutura, yenda kumera nk’iy’Icyongereza.”—Introduction to Sahidic Coptic.

Ku bw’ibyo, Bibiliya y’Igikobute itanga gihamya ku birebana n’uko muri icyo gihe Abakristo bumvaga umurongo wo muri Yohana 1:1. Gihamya tubonamo ni iyihe? Muri Bibiliya yahinduwe muri rwa rurimi rushamikiye ku Gikobute, usanga mu gice cya nyuma cyo muri Yohana 1:1 ijambo “imana” riri kumwe na ka kajambo ndafutura kagaragaza ko ari izina rusange. Bityo rero, mu Cyongereza cy’iki gihe uwo murongo uhindurwa ngo “kandi Jambo yari imana.” Biragaragara ko abo bahinduzi ba kera babonye ko amagambo ya Yohana ari muri Yohana 1:1 atashakaga kuvuga ko Yesu ari Imana Ishoborabyose. Bityo, Jambo yari imana, ariko ntiyari Imana Ishoborabyose.