Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Ni iki Yesu ashobora kuba yarakoraga igihe yari umubaji?

Yozefu wareraga Yesu yari umubaji. Uwo mwuga ni na wo Yesu yatojwe. Igihe Yesu yatangiraga umurimo wo kubwiriza afite “imyaka nka mirongo itatu,” abantu ntibabonaga ko ari ‘umwana w’umubaji’ gusa, ahubwo babonaga ko na we ubwe ari umubaji.—Luka 3:23; Matayo 13:55; Mariko 6:3.

Mu mugi Yesu yari atuyemo, abantu benshi babaga bakeneye ibikoresho by’ubuhinzi, urugero nk’amasuka yakururwaga n’amatungo hamwe n’imigogo. Ahanini ibyo bikoresho byabaga bikoze mu biti. Bimwe mu bindi bintu umubaji yakoraga, ni ibikoresho byo mu rugo nk’ameza, intebe z’amoko atandukanye, n’amasanduku yo kubikamo ibintu. Nanone yabazaga inzugi, amadirishya, ibihindizo n’inkingi zo kubakisha. Mu by’ukuri, umurimo w’umubaji wabaga ukubiyemo no kubaka.

Mu rugero Yohana Umubatiza yatanze, yavuzemo ishoka. Birashoboka ko ari yo Yesu n’abandi bababaji bakoreshaga batema ibiti. Iyo babaga bamaze kubitema, babicagamo ingeri bakazibazamo imbaho bakiri mu ishyamba, cyangwa bakabyikorera bakabijyana mu isarumara, bakabibarizayo. Nta gushidikanya ko ako kazi kasabaga imbaraga nyinshi (Matayo 3:10). Yesaya yavuze n’ibindi bikoresho umubaji yakoreshaga mu gihe cye. Yaravuze ati ‘umubaji w’ibishushanyo arega umugozi akagiharatuza ikaramu, akakibaza n’imbazo, akakigera cyose n’icyuma kigera’ (Yesaya 44:13). Ibyataburuwe mu matongo bihamya ko kera bakoreshaga inkero z’ibyuma, inyundo z’amabuye n’imisumari ikozwe muri bronze (Kuva 21:6; Yesaya 10:15; Yeremiya 10:4). Ntitwaba dukabije tuvuze ko Yesu yakoreshaga ibyo bikoresho.

“[Abakozi ba] banki” Yesu yavuze mu mugani we bari bantu ki, kandi se bakoraga bate?

Yesu yavuze iby’umukoresha wacyashye umugaragu w’umunebwe agira ati “wagombye rero kuba warashyize amafaranga yanjye muri banki maze nagaruka nkabona ibyanjye hariho n’inyungu.”—Matayo 25:27.

Mu gihe cya Yesu ntihabagaho ibigo bikomeye by’imari nk’ibiriho muri iki gihe. Ariko kandi, hari abantu bakoraga umwuga wo kuguriza abandi amafaranga. Umuntu yashoboraga kubabitsa amafaranga ye, bakazayamusubiza nyuma y’igihe kirekire bongeyeho n’inyungu iciriritse. Ayo mafaranga na bo bayagurizaga abaturage, ariko bakabaka inyungu nyinshi. Dukurikije uko igitabo kimwe cyabivuze, ahagana mu kinyejana cya kane Mbere ya Yesu, inguzanyo zibyara inyungu zari zimenyerewe mu Bugiriki. Igihe Ubwami bwa Roma bwari bumaze kugarura amahoro mu turere bwagenzuraga, umuntu wese wo muri ubwo Bwami wakaga inguzanyo, yayishyuraga yongeyeho inyungu iri hagati y’amafaranga 4 na 6 ku ijana mu mwaka.—The Anchor Bible Dictionary.

Amategeko ya Mose ntiyemeraga ko umuntu aguriza amafaranga Umwisirayeli w’umukene ngo amwake inyungu (Kuva 22:25). Iryo tegeko risa n’aho ryarebaga mbere na mbere abagurizaga abakene. Ariko kandi, nk’uko bigaragara mu mugani wa Yesu, byari bisanzwe ko iyo umuntu yabaga yabikije amafaranga “[abakozi ba] banki,” cyangwa abantu bakoraga umwuga wo kuguriza abaturage amafaranga, bagombaga kuyamusubiza bageretseho n’inyungu. Bityo rero, nk’uko Yesu yari asanzwe abigenza, yabwiye abari bamuteze amatwi ibintu bari bamenyereye.