Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gushakisha amakosa byatumye menya ukuri

Gushakisha amakosa byatumye menya ukuri

Gushakisha amakosa byatumye menya ukuri

Byavuzwe na R. Stuart Marshall

Umupadiri w’Umuyezuwiti yaravuze ati “ntituvugana n’Abahamya ba Yehova. Bakoresha Bibiliya.” Icyo gisubizo cyarantangaje kubera ko nari namusabye kwereka umugore wanjye zimwe mu nyigisho z’Abahamya ba Yehova zivuguruzanya. Niyemeje kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova kugira ngo nzazimwiyerekere.

IGIHE nari mfite imyaka 43, natangiye kurwanya inyigisho z’Abahamya ba Yehova nkoresheje ubumenyi nari mfite muri filozofiya no muri tewolojiya. Guhera mu mashuri abanza kugeza muri kaminuza, nize mu bigo bya Kiliziya Gatolika. Nubwo nabonye impamyabushobozi ihanitse mu by’ubukungu mu mwaka 1969, kandi nkiga n’amasomo ya filozofiya na tewolojiya yabaga ateganyijwe, igihe cyose nize mu bigo bya Kiliziya Gatolika sinigeze niga Bibiliya.

Aho ndangirije kaminuza, nashakanye na Patricia McGinn, na we akaba yari Umunyagatolika. Twembi twakomereje amashuri muri Kaminuza ya Stanford, tuhavana impamyabushobozi z’ikirenga. Umuhungu wacu witwa Stuart yavutse mu mwaka wa 1977. Nyuma yaho twimukiye mu mugi wa Sacramento, uri muri leta ya Kaliforuniya, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mu myaka 23 yakurikiyeho, nakoze mu kigo cya leta ya Kaliforuniya Gishinzwe Kugira Inama Inteko Ishinga Amategeko. Icyo kigo gisuzuma uruhare rw’ingengo y’imari igenerwa uburezi mu guteza imbere ubukungu. Nakoranaga umwete kandi nari mfite imibereho myiza. Uko umwana wacu yakuraga, yagendaga arushaho kuntera ishema. Umugore wanjye nkunda cyane yambereye umufasha w’indahemuka, kandi nanjye naramushyigikiraga.

Babonye igisubizo ku mafaranga angana na kimwe cya kane cy’idolari

Igihe umuhungu wacu yari afite imyaka ibiri, Abahamya ba Yehova bahaye Patricia Bibiliya, maze batangira kumufasha kuyiga. Yabatijwe nyuma y’imyaka itatu. Numvaga Abahamya ba Yehova badasobanukiwe neza iby’iminsi mikuru no guterwa amaraso. Ariko hari ibintu basobanuraga nkumva ari ukuri. Icyantangaje ni ukuntu umunsi umwe mu mwaka wa 1987 natanze ibitekerezo mu ruhame, ubwo nari nasabwe kugira icyo mbwira utunama dushinzwe uburezi mu mutwe w’abasenateri n’uw’abadepite. Nagombaga kugira icyo mvuga ku birebana n’icyifuzo nari nagejeje ku nteko ishinga amategeko ya leta ya Kaliforuniya.

Kaminuza y’i Kaliforuniya yashakaga amafaranga kugira ngo ijye gupiganwa n’izindi leta, irebe ko yakwemererwa gukora umushinga wo mu rwego rw’igihugu wagombaga gutwara miriyari esheshatu z’amadolari. Uwo mushinga wari uwo gukora imashini ya rutura, yari kuzakoreshwa mu bushakashatsi bwo mu rwego rwa siyansi. Nari natanze icyifuzo cy’uko ayo mafaranga atatangwa, mvuga ko uwo mushinga nta kintu kigaragara wari kuzongera ku bukungu bwa leta. Icyo gitekerezo cyatumye iyo kaminuza yohereza abahanga babiri muri fiziki bari barigeze guhabwa igihembo cyitiriwe Nobeli, kugira ngo bagire icyo babivugaho imbere y’inteko ishinga amategeko. Bombi bagaragaje ubumenyi uwo mushinga wari kuzazanira abahanga mu bya siyansi. Umwe yavuze ko wari gutuma bamenya aho isanzure ryaturutse. Undi we avuga ko wari gutuma dusobanukirwa uko ubuzima bwatangiye hano ku isi.

Ubwo noneho uwari uyoboye inama yarahindukiye arandeba.

Yarambajije ati “uratekereza ko dutanze miriyari esheshatu z’amadolari tukamenya ibisubizo bya biriya bibazo twaba duhombye?”

Ndamusubiza nti “ndemera rwose ko ibyo ari ibibazo bikomeye, ariko Abahamya ba Yehova baza iwanjye ku wa gatandatu mu gitondo, kandi batanga agatabo gasubiza ibyo bibazo, ukabaha impano ya kimwe cya kane cy’idolari. Simpamya rero ko ibisubizo twabona muri uwo mushinga dutanze miriyari esheshatu z’amadolari, byaba biruta ibyo twabona dutanze kimwe cya kane cy’idolari.”

Abari aho bose barasetse baratembagara, harimo na ba bagabo bigeze guhabwa igihembo cyitiriwe Nobeli. Nubwo inteko ishinga amategeko yemeye ko ayo mafaranga atangwa kugira ngo uwo mushinga ukomeze, nta wigeze arwanya igitekerezo cyanjye.

Uko igihe cyagendaga gihita, natangiye kubona ko ari ngombwa ko ngira icyo nkora ku mimerere nabonaga iwanjye. Igihe hari hashize imyaka itandatu nganira na Patricia ku birebana na Bibiliya ndetse no ku Bahamya ba Yehova, yambwiye ko yashakaga kujya amara igihe kirekire mu murimo wo kubwiriza, numva birambabaje cyane. Kugira ngo ibyo bishoboke, yagombaga kugabanya igihe yamaraga akora muri kaminuza. Nababajwe no kumva umuntu nk’uwo wari usanzwe ashyira mu gaciro atekereza gukora ibintu nk’ibyo, kandi nabonaga nta cyo navuga cyangwa nakora cyatuma ahindura imitekerereze ye.

Nagerageje gushaka umuntu w’umuhanga kandi uzi Bibiliya kundusha, kugira ngo abimfashemo. Nibwiraga ko uwo muntu yari kwereka umugore wanjye ukuntu inyigisho z’Abahamya ba Yehova zidahuje n’ibyo Bibiliya ivuga. Iyo mbona inyigisho imwe gusa idahuje n’ukuri, nari guhita mbona ko n’izisigaye zose zishidikanywaho. Icyo ni cyo cyonyine nari nkeneye kugira ngo nshobore kwemeza umugore wanjye wari umuhanga cyane. Nagiye kureba umupadiri w’Umuyezuwiti wabaga ku kiliziya jye na Patricia twasengeragamo. Ikiganiro cyacu cyarangiriye ku magambo yabimburiye iyi nkuru. Uwo mupadiri amaze kwanga kuvugana n’umugore wanjye, nabonye ko nubwo byari kuntwara igihe kirekire, ari jye wagombaga gutahura ayo makosa nkayereka Patricia.

Nshakisha amakosa

Igihe niganaga Bibiliya n’Abahamya, natangajwe cyane n’ubuhanuzi buyirimo. Nasomye ibintu byinshi bivugwa mu buhanuzi bwa Yesaya birebana n’irimbuka rya Babuloni, byanditswe imyaka hafi 200 mbere y’uko biba. Icyantangaje ni ukuntu ubwo buhanuzi bwavuze ko Kuro ari we wari kuzigarurira uwo mugi, kandi bukagaragaza amayeri Kuro yari kuzakoresha, akayobya Uruzi rwa Ufurate kugira ngo afate Babuloni (Yesaya 44:27–45:4). Hari hashize imyaka myinshi nize ukuntu Babuloni yarimbuwe, ubwo twigaga isomo rihereranye n’amayeri ya gisirikare. Ikindi namenye ni uko umuhanuzi Daniyeli yari yarahanuye, imyaka irenga 200 mbere yaho, ibintu byaranze umwami w’igihangange w’Ubugiriki wategekaga ubwami bwaje kwigabanyamo ubundi bune nyuma y’urupfu rwe, kandi ubwo bwami bukaba butari buhwanyije imbaraga n’ubwa mbere (Daniyeli 8:21, 22). Nahise nibuka ko ibya Alexandre le Grand nari narabyize mu isomo ry’amateka ya kera. Binyuze ku bushakashatsi nikoreye mu bindi bitabo, nemeye ntashidikanya ko ibyo bitabo byo muri Bibiliya byari byaranditswe mbere y’uko ibivugwamo biba.

Uko nagendaga nigana Bibiliya n’Abahamya, ni ko narushagaho kwemera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana. Imyaka yose namaze niga tewolojiya y’Abagatolika, sinari narigeze mbyemera. Ubwo bumenyi nari kuzabukoresha iki? Niyemeje kwegurira Yehova ubuzima bwanjye, nkaba Umuhamya we (Yesaya 43:10). Nabatijwe mu mwaka wa 1991, maze imyaka ibiri gusa nganiriye na wa mupadiri. Umuhungu wacu yabatijwe mu mwaka wakurikiyeho.

Kubera ko twari dusigaye tubona ibintu mu buryo butandukanye n’uko twabibonaga mbere, twahinduye intego zacu. Ikintu cya mbere nakoze nkimara kubatizwa, ni uguteganya ukuntu nyuma y’imyaka itanu, ubwo umugore wanjye yari kuba yujuje imyaka 50, yari kureka kwigisha muri kaminuza. Yashakaga kuba umupayiniya cyangwa umubwiriza w’igihe cyose. Ibyo byari kumusaba kumara amasaha 1000 mu mwaka, cyangwa amasaha agera kuri 83 mu kwezi, afasha abandi kumenya ukuri ko muri Bibiliya. Ahagana mu mwaka wa 1994, Patricia yagabanyije amasaha yamaraga ku kazi, kugira ngo abe umubwiriza w’igihe cyose. Nabanje kwishyiriraho intego yo kongera ubuhanga bwo kubwiriza, gukora imirimo nshoboye mu itorero, no kwitangira gufasha abubatsi b’Amazu y’Ubwami bakoreraga muri ako gace, mu birebana n’ibaruramari.

Rimwe na rimwe iyo twabaga turi ku kazi, nabonaga uburyo bwo kuganira n’abandi ku birebana na Bibiliya. Hari umukozi mushya waje gukora muri cya kigo nakoragamo, ariko akaba yari Umuhamya utari ugishishikazwa n’imyizerere ye. Ukwizera kwe kwari kwaracogoye bitewe n’uko yashidikanyaga kuri Bibiliya. Nashimishijwe n’uko namufashije akongera kugirana na Yehova imishyikirano myiza. Uwo mukobwa yasubiye iwabo, maze aba umubwiriza w’igihe cyose.

Mu mwaka wa 1995, nari mu nama idasanzwe yari yahuje utunama tw’abadepite n’abasenateri bashinzwe uburezi. Iyo nama yari yibanze ku bushakashatsi buterwa inkunga na guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Uwari uyoboye iyo nama yabajije intumwa ya guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika icyo wa mushinga wo gukora imashini ya rutura wagezeho, maze amubwira ko wegukanywe na leta ya Texas, ariko ko utarangiye kubera impamvu eshatu. Impamvu ya mbere ni uko na mbere y’uko uwo mushinga utangira, basanze amafaranga yo kuwukora agomba kongerwa, akava kuri miriyari esheshatu z’amadolari akagera kuri miriyari icyenda. Impamvu ya kabiri ni uko guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yashakaga ko ayo mafaranga yakoreshwa mu bindi, cyane cyane mu ntambara yo muri Iraki yabaye mu mwaka wa 1991. Impamvu ya gatatu ni uko basanze Abahamya ba Yehova bashobora kubaha ibisubizo by’ibibazo birebana n’ubuzima, ku mafaranga agera kuri kimwe cya kane cy’idolari! Icyagaragaye ni uko ibyo nari naravuze byagiye bigarukwaho mu manama atandukanye, none bikaba byari bigarutse aho byatangiriye.

Mu gihe abantu bose barimo baseka, bamwe mu bari muri iyo nama barahindukiye barandeba. Nuko nanjye ni ko gufata ijambo, mbwira abari aho bose aho ibintu bigeze. Ndavuga nti “ubu noneho muramutse musomye ibyo bitabo, mwabona ibyo bisubizo ku buntu.”

Tugira ubuzima bwiza kandi bufite intego

Umugore wanjye akimara kujya mu kiruhuko cy’iza bukuru, twashyizeho gahunda y’imyaka itanu kugira ngo nanjye ntangire umurimo w’igihe cyose. Nagiye mbaririza mu bindi bigo ngira ngo menye niba nabona ahantu najya nkora igihe gito, ariko nabikoraga mu ibanga. Nashakaga kujya mara igihe kirekire nigisha abandi ukuri ko muri Bibiliya. Ariko mu buryo ntari niteze, cya kigo nakoragamo cyanyemereye kujya nkora igihe gito. Ibyo byatumye mu mwaka wa 1998 nanjye mba umubwiriza w’igihe cyose.

Umunsi umwe mu gitondo, ubwo jye n’umugore wanjye twiteguraga kujya kubwiriza, nitabye telefone iturutse ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, biri i Burukilini muri Leta ya New York. Uwari uhamagaye yahereye ku makuru yari yarahawe, maze ambaza niba nifuza gukora mu mushinga wakorerwaga ku biro by’ishami by’i Burukilini. Nahise mbyemera ntazuyaje. Ibyo byatumye dukora ku biro bikuru by’Abahamya ba Yehova mu gihe cy’amezi 18. Nahagaritse akazi nakoreraga muri leta ya Kaliforuniya, njya mu kiruhuko cy’iza bukuru mbere y’igihe, kugira ngo mbone uko njya kurangiza wa mushinga twakoreraga i Burukilini. Ibyo birangiye, twitangiye kujya kubaka Amazu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova i Fairfield, mu ntara ya Kaliforuniya. Twagurishije inzu yacu yari mu mugi wa Sacramento, twimukira mu nzu nto yari mu mugi wa Palo Alto. Kuba narafashe ikiruhuko cy’izabukuru mbere y’igihe byatumye mbona imigisha myinshi. Kuva icyo gihe twakoze imirimo y’ubwubatsi ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Nijeriya, muri Afurika y’Epfo, muri Kanada, mu Bwongereza no mu Budage.

Kimwe n’Abahamya badufashije, jye n’umugore wanjye dushimishwa n’uko dufasha abandi kumenya ukuri ko muri Bibiliya. Mu by’ukuri, numva inyigisho zihambaye zituruka kuri Yehova zarangiriye akamaro, kurusha izo navanye mu mashuri y’ikirenga. Ni zo nyigisho ziruta izindi zose zo ku isi: zivuga ibintu byinshi kandi zirumvikana rwose. Yehova yatoje Abahamya be kwigisha ukuri ko muri Bibiliya, ku buryo ibyo bigisha bigera abantu ku mutima kandi bakabisobanukirwa neza. Ibyo ni byo bituma nkomeza kwiga Bibiliya. Jye n’umugore wanjye dushimira Yehova Imana, we Mutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi ku bw’imibereho dufite ubu, ndetse no kuba yaremeye ko dukoresha ibyo twize mu murimo we.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 27]

Igihe niganaga Bibiliya n’Abahamya, natangajwe cyane n’ubuhanuzi buyirimo

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Ndi kumwe na Patricia ku munsi w’ubukwe bwacu

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Jye na Patricia dushimishwa no gufasha abandi kumenya ukuri ko muri Bibiliya