Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibyo abantu bavuga kuri Yesu

Ibyo abantu bavuga kuri Yesu

Ibyo abantu bavuga kuri Yesu

“Nta gushidikanya ko Yesu w’i Nazareti . . . ari we muntu ukomeye cyane wabayeho.”​—Byavuzwe na H. G. Wells, umuhanga mu by’amateka w’Umwongereza.

‘Kristo ni we ntwari yihariye yabayeho.’​—Byavuzwe na Philip Schaff, umuhanga mu bya tewolojiya no mu by’amateka w’Umusuwisi.

NI NDE wujuje ibisabwa byose ku buryo yakwitwa umuntu ukomeye kuruta abandi? Ni iki waheraho uvuga ko umuntu akomeye? Ese wahera ku buhanga afite mu bya gisirikare? Wahera se ku mbaraga afite? Cyangwa wahera ku bwenge bwe? Ese wagombye guhera ku ngaruka amagambo ye n’ibikorwa bye bigira ku bantu? Cyangwa wahera ku rugero abaha?

Zirikana ibyo abahanga mu by’amateka, abahanga mu bya siyansi, intiti, abanditsi, abayobozi bo mu rwego rwa politiki n’abandi, baba abo mu gihe cyahise cyangwa abo muri iki gihe, bavuze ku birebana n’uwo mugabo w’i Nazareti, ari we Yesu Kristo.

“Ariko kandi, kugira ngo uhakane ko umuntu wagize ingaruka zikomeye cyane ku bantu ari Yesu w’i Nazareti, utarebye gusa ibi binyagihumbi bibiri bishize, ahubwo ugahera igihe umuntu wa mbere yabereyeho, byagusaba gusibanganya ibimenyetso byinshi cyane bibyemeza.”—Byavuzwe na Reynolds Price, umwanditsi w’Umunyamerika akaba n’umuhanga mu bya Bibiliya.

“Umuntu utarigeze akora icyaha yaritanze abera abandi igitambo, hakubiyemo n’abanzi be, maze abera isi yose incungu. Icyo ni igikorwa gihebuje.”—Byavuzwe na Mohandas K. Gandhi, umunyapolitiki w’Umuhindi akaba n’umuyobozi wo mu rwego rw’idini.

“Nigishijwe Bibiliya ndetse na Talmudi nkiri muto. Ndi Umuyahudi, ariko nshimishwa cyane n’uwo muntu udasanzwe w’Umunyanazareti.”—Byavuzwe na Albert Einstein, umuhanga mu bya siyansi w’Umudage.

“Mbona ko Yesu Kristo ari we muntu uhebuje wabayeho ari Umwana w’Imana n’Umwana w’Umuntu. Ibyo yavuze byose n’ibyo yakoze byose bidufitiye akamaro muri iki gihe, kandi ibyo nta wundi muntu byavugwaho, yaba akiriho cyangwa yarapfuye.”—Byavuzwe na Sholem Asch, umwanditsi w’Umunyapolonye, abivanye mu gitabo cyitwa Christian Herald.

“Namaze imyaka mirongo itatu n’itanu nta kintu na kimwe nizera, kandi byari bihuje n’uko isi yabonaga ibintu. Ubu hashize imyaka itanu nemeye ko Yesu yabayeho koko. Nemeye inyigisho za Yesu Kristo, maze bidatinze imibereho yanjye yose irahinduka.”—Byavuzwe na Count Leo Tolstoy, umwanditsi w’Umurusiya, akaba n’umuhanga mu bya filozofiya.

“Ku isi nta wundi muntu wagize imibereho yagize ingaruka zikomeye ku bantu nka [Yesu], kandi n’ubu zikomeje kwiyongera.”—Byavuzwe na Kenneth Scott Latourette, umuhanga mu by’amateka w’Umunyamerika, akaba n’umwanditsi.

“Ese twavuga ko inkuru zivuga imibereho ya Yesu ari impimbano? Umva rero ncuti yanjye, nta bimenyetso bigaragaza ko izo nkuru ari impimbano. Ahubwo, amateka ya Socrate abantu batajya bashidikanyaho, ni yo afite ibimenyetso bike uyagereranyije n’aya Yesu.”—Byavuzwe na Jean-Jacques Rousseau, umuhanga mu bya filozofiya w’Umufaransa.

Biragaragara ko Yesu Kristo ari we ukwiriye kutubera urugero mu mibereho yacu. Pawulo wabayeho mu kinyejana cya mbere yari umuntu wize. Yesu yaramutoranyije kugira ngo amubere umwigishwa kandi amuvuganire mu mahanga. Nyamara, yaduteye inkunga yo ‘gutumbira’ Yesu (Abaheburayo 12:2; Ibyakozwe 9:3). Ni irihe somo twavana kuri Yesu ku birebana n’uko dukwiriye kubaho? Ni izihe nyungu twaheshwa no kwigana imibereho ye?