Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki ari ngombwa kugira isuku?

Kuki ari ngombwa kugira isuku?

Kuki ari ngombwa kugira isuku?

Hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi ibyorezo by’indwara byibasira abantu. Hari abantu bakekaga ko ibyorezo ari ikimenyetso kigaragaza umujinya w’Imana, kandi ko Imana ibiteza kugira ngo ihane abagizi ba nabi. Ubushakashatsi bwitondewe kandi bunonosoye bwakozwe mu gihe cy’ibinyejana byinshi bwagaragaje ko izo ndwara zikunda guterwa n’udusimba tubana n’abantu.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abaganga bugaragaza ko imbeba, inyenzi, isazi n’imibu bishobora gukwirakwiza indwara. Ubwo bushakashatsi bwanagaragaje ko incuro nyinshi abantu ari bo bikururira indwara zandura, kubera umwanda. Ikigaragara ni uko kugira isuku bishobora kurinda umuntu urupfu.

Birumvikana ko amahame agenga iby’isuku agenda atandukana hakurikijwe imico y’abantu n’imimerere barimo. Ahantu hatari amazi atemba cyangwa uburyo bukwiriye bwo gukuraho imyanda, kugira isuku bishobora kugorana. Nyamara, igihe Abisirayeli bazereraga mu butayu Imana yabahaye amabwiriza arebana n’isuku. Icyo gihe kugira isuku mu buryo bukwiriye byari bigoye cyane!

Kuki Imana ibona ko kugira isuku ari ngombwa? Ni gute dukwiriye kubona ibirebana n’isuku? Ni izihe ngamba zoroshye wowe n’umuryango wawe mushobora gufata kugira ngo murwanye indwara?

AMASOMO ararangiye, maze umwana witwa Max * uba muri Kameruni arataha. Uko yakinjiye mu nzu n’inzara n’inyota, asuhuza imbwa ye yari imutegereje, arambika agakapu ke ku meza bariraho, aricara ategereza ko bamugaburira afite ipfa ryinshi.

Nyina wa Max uri mu gikoni yumvise ko Max aje, amuzanira isahani iriho umuceri n’ibishyimbo bishyushye. Ariko akimara kubona agakapu ka Max ku meza asukuye, ahita ahinduriza. Yitegereza umwana we, maze amubwira yitonze ati “Maaaax!” Umwana ahita amenya icyo nyina amubwiye, ahita akura ka gakapu ku meza, ariruka ajya gukaraba intoki. Mu kanya gato agaruka kureba ifunguro rye yari amaze umwanya ategereje. Nuko avuga gahoro afite ikimwaro agira ati “mbabarira mama, erega nari nibagiwe.”

Umubyeyi w’umugore wita ku rugo rwe, ashobora gukora ibintu byinshi kugira ngo abagize umuryango we bakomeze kugira isuku n’ubuzima bwiza, ariko aba akeneye ko na bo bamwunganira. Nk’uko inkuru ivuga ibya Max ibigaragaza, ni ngombwa ko abantu batozwa igihe kirekire, kubera ko kugira isuku bisaba guhozaho. Ndetse abana bo baba bakeneye guhora bibutswa.

Nyina wa Max yiboneye ko ibyokurya bishobora kwandura mu buryo bwinshi. Ku bw’ibyo, uretse no kuba akaraba intoki abyitondeye mbere y’uko akora ku byokurya, aranabipfundikira kugira ngo isazi zitabyanduza. Iyo apfundikiye ibyokurya kandi agakora ibishoboka byose kugira ngo inzu ihore isukuye kandi itarimo akajagari, bituma imbeba n’inyenzi bigabanuka.

Impamvu y’ingenzi ituma nyina wa Max yitondera isuku yo mu rugo, ni uko yifuza gushimisha Imana. Yabisobanuye agira ati “Bibiliya ivuga ko abagaragu b’Imana bagomba kuba abera kuko n’Imana ari iyera” (1 Petero 1:16). Yakomeje agira ati “kwera ni kimwe no kugira isuku. Bityo rero, mba nshaka ko inzu yanjye ihora isukuye, kandi abagize umuryango wanjye bakagira isuku. Ariko birumvikana ko ibyo bitashoboka buri wese mu bagize umuryango adashyizeho ake.”

Abagize umuryango bagomba gufatanya

Nk’uko nyina wa Max abivuga, kugira ngo mu muryango harangwe n’isuku, abawugize bose bagomba kubigiramo uruhare. Hari imiryango ijya yicara ikarebera hamwe ibyo yagombye gukora n’ibikeneye kunonosorwa, haba mu nzu cyangwa hanze. Ibyo kandi bituma umuryango wunga ubumwe, kandi bikibutsa buri wese ko agomba kugira icyo akora, kugira ngo umuryango wose umererwe neza. Urugero, umubyeyi w’umugore ashobora gusobanurira abana bakuru impamvu bagomba gukaraba intoki igihe bavuye kwituma, igihe bakoze ku bintu runaka, urugero nk’amafaranga cyangwa mbere yo kurya. Abana bakuru na bo bagomba kugenzura ko barumuna babo babyubahiriza.

Abagize umuryango bashobora kugabana imirimo yo mu rugo. Bashobora gufata umwanzuro wo kujya basukura inzu yabo buri cyumweru, kandi bagashyiraho gahunda yo kuyisukura mu buryo bunonosoye rimwe cyangwa kabiri mu mwaka. Ariko se bite ku birebana n’isuku yo hanze? Stewart L. Udall yavuze ibibera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agira ati “ahantu dutuye hagenda hatakaza ubwiza bwaho, hagenda harushaho gusa nabi, ahantu hadatuwe hagenda haba hato, kandi muri rusange ibidukikije byangirika buri munsi kubera ibyuka bihumanya,urusaku no kuba ibidukikije ubwabyo bigenda byangirika.”

Ese nawe aho utuye ni ko bimeze? Kuva kera mu migi imwe n’imwe yo muri Afurika yo Hagati haba hari umuntu ugenda avuza inzogera, kugira ngo atangaze ibintu abaturage bagomba gushishikarira gukora. Uwo muntu arangurura ijwi akibutsa abaturage ko bagomba gukora isuku mu mugi, bagasukura za ruhurura, bagakonora amashyamba, bakufira ibyatsi kandi bagakuraho n’indi myanda.

Ikibazo cy’imyanda kiri hirya no hino ku isi, kandi gihangayikisha abayobozi benshi. Imigi imwe n’imwe yananiwe gukusanya imyanda, ku buryo usanga irunze hirya no hino mu mihanda. Abatuye muri iyo migi bashobora gusabwa gutanga umuganda. Kubera ko Abakristo ari abaturage beza, bari mu ba mbere bitabira amategeko bahabwa n’abayobozi ba leta, kandi bayakurikiza batagononwa (Abaroma 13:3, 5-7). Mu birebana no kwitabira isuku, Abakristo bakora n’ibirenze ibyo basabwe. Baba bashaka kuba ahantu hasukuye, kandi bafata iya mbere bakahasukura nta wubibabwirije. Ntibaba bakeneye umuntu utanga amatangazo yo kubibutsa. Basobanukiwe ko isuku igaragaza ko bahawe uburere bwiza, kandi ko bita ku bintu. Isuku bagira ihera ku muntu ku giti cye, ndetse no kuri buri muryango. Kwisukura no gusukura aho utuye bizatuma ugira ubuzima bwiza, kandi bitume aho utuye hasa neza.

Kugira isuku bihesha ikuzo Imana dusenga

Kugira isuku no kwambara neza ni kimwe mu bigize ugusenga kwacu, kandi incuro nyinshi bituma abantu babona ko dutandukanye n’abandi. Hari itsinda ry’abasore n’inkumi bagera kuri 15, binjiye muri resitora bavuye mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova, ryari ryabereye i Toulouse mu Bufaransa. Noneho umugabo n’umugore bageze mu za bukuru bari bicaye ku meza yari yegereye abo basore n’inkumi, bagira impungenge bibwira ko urwo rubyiruko rugiye kubasakuriza, rukababuza amahwemo. Ariko kandi, batangajwe n’uko abo basore n’inkumi bari bambaye neza, bafite imyifatire myiza, kandi bafite ibiganiro bishimishije. Igihe bari bagiye kugenda, uwo musaza n’umukecuru babashimiye ko bitwara neza, ndetse babwira umwe muri bo ko iyo myifatire y’intangarugero itagikunze kuboneka.

Incuro nyinshi abasura ibiro by’amashami, amacapiro n’amazu y’amacumbi by’Abahamya ba Yehova, batangazwa n’isuku iharangwa. Abitangiye gukorera aho hantu, basabwa kwambara imyenda isukuye, gukaraba ndetse no kwiyuhagira buri gihe. Imibavu y’amoko yose ntishobora gusimbura isuku y’umubiri. Iyo abo bakozi b’igihe cyose bitangiye imirimo ikorerwa kuri ayo mazu bagiye kubwiriza abaturanyi babo ku mugoroba cyangwa mu mpera z’icyumweru, ubutumwa babwiriza bwakirwa neza kubera ko baba bakeye.

“Nimwigane Imana nk’abana bakundwa”

Abakristo baterwa inkunga yo ‘kwigana Imana’ (Abefeso 5:1). Umuhanuzi Yesaya yanditse ibirebana n’iyerekwa yabonye, aho abamarayika bavugaga Umuremyi wacu bagira bati “uwera, uwera, uwera” (Yesaya 6:3). Ayo magambo ashimangira ko Imana ari iyera kandi ko itanduye mu buryo butagereranywa. Kubera iyo mpamvu, Imana isaba abagaragu bayo bose kuba abantu bera, batanduye. Imana igira iti “mugomba kuba abera kuko ndi uwera.”—1 Petero 1:16.

Bibiliya itera Abakristo inkunga yo kwambara “imyambaro ikwiriye” (1 Timoteyo 2:9). Ntibitangaje kuba mu gitabo cy’Ibyahishuwe, “imyenda myiza cyane irabagirana kandi itanduye” ivugwaho ko igereranya ibikorwa bikiranuka by’abantu Imana ibona ko bera (Ibyahishuwe 19:8). Ku rundi ruhande, incuro nyinshi Ibyanditswe bigaragaza ko icyaha kigereranywa n’ikizinga cyangwa umwanda.—Imigani 15:26; Yesaya 1:16; Yakobo 1:27.

Muri iki gihe, abantu babarirwa muri za miriyoni bahora bahatana kugira ngo bakomeze kugira isuku ku mubiri, mu by’umuco no mu buryo bw’umwuka, kubera ko batuye ahantu hatuma bitaborohera. Imana ni yo izakemura icyo kibazo burundu ubwo ‘izagira ibintu byose bishya’ (Ibyahishuwe 21:5). Iryo sezerano nirisohora, umwanda w’uburyo bwose uzavaho burundu.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Izina ryarahinduwe.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 10]

Imana isaba abantu kugira isuku

Igihe Abisirayeli bari mu butayu, bahawe amabwiriza yo kwitonda cyane igihe batabaga umwanda babaga bamaze kwituma (Gutegeka kwa Kabiri 23:13-15). Ibyo bishobora kuba byari biteye ubute ukurikije uko inkambi yanganaga. Ariko nta gushidikanya ko byabarindaga indwara nka tifoyide na kolera.

Abo bantu bari barahawe itegeko ryo koza cyangwa kujugunya ikintu cyose cyabaga cyakoze ku ntumbi. Nubwo Abisirayeli bashobora kuba batari basobanukiwe impamvu basabwaga kubigenza batyo, byabafashaga kwirinda indwara zandura, n’izindi ndwara z’ibyorezo.—Abalewi 11:32-38.

Abatambyi bagombaga gukaraba intoki n’ibirenge mbere yo gusohoza inshingano bari bafite mu rusengero. Kuzuza amazi mu gikarabiro cy’umuringa kugira ngo abatambyi babone ayo bakaraba, bishobora kuba byari bigoye. Ariko kandi, bagombaga gukaraba byanze bikunze.—Kuva 30:17-21.

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Inama zatanzwe n’umuganga

Amazi ni ingenzi ku buzima, ariko amazi yanduye ashobora gutera indwara kandi akica. Dogiteri. J.  Mbangue Lobe, umuganga uyobora ikipe y’abaganga bakorera ku cyambu cya Douala muri Kameruni, yatanze inama z’ingirakamaro mu kiganiro yatanze.

Uwo muganga yaravuze ati “jya uteka amazi yo kunywa mu gihe ukeka ko yanduye.” Ariko kandi, yatanze umuburo ugira uti “gukoresha amazi ya javeri cyangwa indi miti ni byiza, ariko bishobora guteza akaga mu gihe byaba bitabitswe neza cyangwa ngo bikoreshwe neza. Jya ukaraba intoki ukoresheje amazi n’isabune mbere yo gufungura cyangwa mu gihe uvuye kwituma. Isabune irahendutse ku buryo n’abakene bashobora kuyibona. Jya umesa imyenda yawe kenshi, kandi niba urwaye indwara y’uruhu, ujye uyimeshesha amazi ashyushye.”

Uwo muganga yakomeje agira ati “abagize umuryango bose bagomba kwita ku isuku yo mu nzu n’iy’iruhande rwayo. Kubera ko abantu badakunze kwita ku misarani, usanga yarahindutse indiri y’inyenzi n’isazi.” Yatanze indi nama y’ingenzi ireba abana agira ati “ntimukidumbaguze mu bizenga. Ibyo bizenga byuzuyemo za mikorobi ziteza akaga. Nijoro mujye mwoga mbere yo kuryama, mwoze neza amenyo, kandi murare mu nzitiramubu.” Muri make, uwo muganga yavuze ibyo byose ashaka kwerekana ko ari ngombwa kureba kure, ukagira icyo ukora kandi ukirinda ingorane.

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Kumesa imyenda yawe bizagufasha kurwanya indwara z’uruhu n’izindi ndwara z’ibyorezo

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Abakristo bafata iya mbere bagasukura aho batuye

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Umubyeyi w’umugore wita ku rugo rwe, ashobora gukora ibintu byinshi kugira ngo abagize umuryango we bagire isuku