Umuremyi ukwiriye gusingizwa
Egera Imana
Umuremyi ukwiriye gusingizwa
ESE wigeze wibaza uti “kubaho bimaze iki?” Abemera ko ibinyabuzima byapfuye kubaho biturutse ku bwihindurize, bakora uko bashoboye kose ngo babone igisubizo cy’icyo kibazo, ariko barakibuze. Ariko abemera ukuri kudakuka kuvuga ko Yehova Imana ari yo Soko y’ubuzima, barakibonye (Zaburi 36:10). Bazi ko yaturemye afite umugambi. Uwo mugambi uvugwa mu Byahishuwe 4:11. Reka turebe ukuntu ayo magambo yanditswe n’intumwa Yohana, asobanura impamvu turiho.
Yohana yanditse ibirebana n’abaririmbyi bo mu ijuru basingizaga Imana bagira bati “Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo n’icyubahiro n’ububasha biba ibyawe, kuko ari wowe waremye ibintu byose, kandi icyatumye biremwa bikabaho ni uko wabishatse.” Yehova ni we wenyine ukwiriye icyo cyubahiro. Kubera iki? Kubera ko ‘yaremye ibintu byose.’ None se ni iki ibiremwa bye bifite ubwenge byagombye gukora?
Yehova avugwaho ko akwiriye guhabwa ikuzo, icyubahiro n’ububasha. Nta gushidikanya ko Yehova ari we ufite ikuzo, icyubahiro n’ububasha biruta iby’undi muntu wese mu ijuru no ku isi. Ariko kandi, abantu benshi ntibemera ko ari we wabaremye. Ariko nubwo bimeze bityo, hari abantu babona “imico yayo itaboneka” binyuze mu kwitegereza ibyo yaremye (Abaroma 1:20). Kubera ko bafite imitima ishima, bumva bashaka guha Yehova ikuzo n’icyubahiro. Bamenyesha abantu bose babumva ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko Yehova ari we waremye ibintu byose mu buryo butangaje, kandi ko ibyo byagombye gutuma tumuha icyubahiro.—Zaburi 19:2, 3; 139:14.
Ariko se ni gute Yehova ahabwa ububasha n’abamusenga? Birumvikana ko nta kiremwa gishobora guha ububasha Umuremyi ushoborabyose (Yesaya 40:25, 26). Ariko kubera ko twaremwe mu ishusho y’Imana, mu rugero runaka twaremanywe imico y’Imana, umwe muri yo ukaba ari imbaraga (Itangiriro 1:27). Niba koko twishimira ibyo Umuremyi wacu yadukoreye, tuzakoresha ubushobozi bwacu n’imbaraga zacu tumuhesha ikuzo n’icyubahiro. Aho kugira ngo dukoreshe imbaraga zacu duteza imbere inyungu zacu gusa, tuzumva ko dukwiriye guha Yehova Imana ubushobozi bwacu bwose tumukorera.—Mariko 12:30.
None se kuki turi ku isi? Igice cya nyuma cy’umurongo wo mu Byahishuwe 4:11 gitanga igisubizo kigira kiti “icyatumye [ibintu byose] biremwa bikabaho ni uko wabishatse.” Ntabwo twiremye. Turiho kubera ko Imana yabishatse. Kubera iyo mpamvu, kubaho tugamije guteza imbere inyungu zacu gusa, nta cyo byatumarira. Kugira ngo tubone amahoro yo mu mutima, tugire ibyishimo kandi twumve tunyuzwe, tugomba kumenya ibyo Imana ishaka, kandi tukabikurikiza. Ubwo ni bwo tuzamenya impamvu twaremwe n’impamvu turiho.—Zaburi 40:9.
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 31 yavuye]
NASA, ESA, and A. Nota (STScI)