Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yaretse karate

Yaretse karate

Ibaruwa yaturutse muri Gana

Yaretse karate

SI KO namutekerezaga. Yari yambaye ikanzu ndende y’umweru ikomeye, mu nda yambaye umukandara w’umukara ufunze neza, ahagaze nk’uwiteguye kurwana, amaboko areze, atambaye inkweto kandi ahagaze atandukanyije amaguru. Mu maso he hari hateye ubwoba, yakambije agahanga. Amaso ye yari yabaye mato, adahumbya kandi ateye ubwoba. Muri make, waramurebaga ukabona atoroshye.

Sinzi uko yagize atya aba aratambutse, numva urusaku ngo “Hya!” Ngiye kumva numva ukuboko kwe ngo “Hwi!” Ubwo aba afashe urubaho, arutemesha ikiganza rucikamo kabiri, uduce tujya hariya! Nuko aba arahindukiye, ariko noneho yikaraga mu kirere, ari na ko yungikanya imigeri n’amakofe nk’ukubita umuntu bahanganye. Mbonye ibyo akora ndibaza nti “ariko ese uyu ni wa mugabo wasabaga kwiga Bibiliya?”

Nuko ndatambuka muhereza ukuboko ngira ngo musuhuze, ndamubwira nti “ugomba kuba ari wowe Kojo, wifuza kwiga Bibiliya.” Nuko na we ampereza ukuboko amwenyura cyane, mbese ubona akeye kandi afite urugwiro. Ndebye ya maso ye mbona atagiteye ubwoba, ahubwo noneho mbona afite amatsiko menshi. Nuko aransubiza ati “ni byo rwose, ndabishaka cyane.” Nti “ese tuzatangira ryari?”

Nuko dufata Bibiliya n’udutabo twacu, twicara ku kabaraza iruhande rw’inzu ye. Aho hantu hari amafu, hatuje cyane kandi twari twenyine. Aho ngaho twari batatu: ni ukuvuga jye, Kojo n’agakende ke. Ako gakende kari gafite santimetero zigera kuri 35 z’uburebure, kari gafite ibara ritukura ku mutwe hamwe n’utwanwa tw’umweru, ku buryo wakarebaga, wareba n’ibyo gakora ukabona gashekeje cyane. Ako gakende k’akanyamayeri kacaracaraga hirya no hino nta cyo kikanga, kagakina, kagashaka kureba mu bintu byose, kakagendagenda mu bitabo byacu, kagakurubana amakaramu, kakadukora mu mifuka y’amashati kagira ngo kikinire gusa. Aho kugira ngo Kojo arangare, yakurikiranaga isomo rye ashishikaye, ameze nk’umubyeyi wamenyereye urusaku n’ubukubaganyi bw’abana bato. Yambazaga ibibazo byinshi byanyeretse ko yarimo atekereza kandi ashishikariye kwiga. Birashoboka ko karate yari yaramutoje kuba maso no kugira amakenga, kuko nta cyo yemeraga atabanje kugisobanukirwa no kukibonera ibihamya mu Byanditswe.

Twakomeje kwiga nta kibazo, ariko nyuma ntangira kubona ko mu mutima we harimo indi ntambara itoroshye. Bigeze aho arambwira ati “muri iyi si nta kintu nkunda nka karate.” Nabonaga uwo mugabo akunda kurwana pe! Yari yarabyitangiye, abifitemo ubuhanga bwinshi, kandi yarabinonosoye. Yagize imyaka 26 akunda karate, kandi ayizi rwose. Yari afite umukandara w’umukara, kandi abawufite cyangwa abashobora kuwugeraho ni mbarwa.

Sinari nzi niba Kojo yari kureka gukina karate cyangwa akayikomeza. Gusa numvaga yariboneye ko kuba umukinnyi wa karate, ukagirira nabi abandi ubakubita amakofe n’imigeri bihabanye cyane no kugira impuhwe, kugwa neza no kwita ku bandi. Kandi ibyo ni byo bigaragaza urukundo ruranga Abakristo b’ukuri. Ariko kandi, nari nzi ko ukuri ko muri Bibiliya kwahinduye n’abantu b’intagondwa. Nibwiraga ko niba Kojo afite umutima mwiza, na we Ijambo ry’Imana ryari kumufasha kugenda acisha make, maze agahinduka umuntu mwiza urangwa n’impuhwe. Ubwo rero, nagombaga kwihangana.

Hari igihe twari tumaze kwiga nyuma ya saa sita, hiriwe ubushyuhe, maze dusoma umurongo wa Bibiliya. Kojo akimara kumva uwo murongo yarababaye, mbese amera nk’aho undi murwanyi yaba amutikuye umugeri. Uwo murongo wagiraga uti “Uwiteka agerageza abakiranutsi, ariko umunyabyaha n’ukunda urugomo umutima we urabanga” (Zaburi 11:5). Kojo yakomeje kuwusubiramo yivugisha ati “ukunda urugomo,” maze ya maso ye atukura, wabonaga atyaye kandi adahumbya, atangira kureba neza, maze mu maso he haracya. Yandebye mu maso, atangira kumwenyura buhoro buhoro, maze aravuga ati “ubu nafashe umwanzuro.”

Ubu jye na Kojo dukora umurimo dukunda kurusha indi yose. Twitangiye kwigisha abantu inyigisho zo muri Bibiliya, kandi abemeye kudutega amatwi tuzibagezaho ku buntu. Umunsi umwe mu gitondo, twari dufite gahunda yo gusura umusore witwa Luke.

Igihe twari mu nzira tujya iwe, twanyuze mu isoko, ahantu hari inzira iruhije kandi irimo abantu benshi cyane. Iruhande rw’inzira wahasangaga abacuruzi n’utumeza turiho ibicuruzwa byabo: imifungo y’urusenda, ibitebo by’inyanya, imifungo y’imboga, radiyo, imitaka, amasabune, za perike, ibikoresho byo mu gikoni hamwe n’inkweto n’imyenda bya caguwa. Abakobwa batemberezaga ibiryo bihumura babaga birengereye mu masafuriya manini, maze wabireba ukabona ari byiza cyane. Bagendaga bashakisha inzira muri iyo mbaga y’abantu, bagera ku bakiriya bashonje bakabumvisha ku masupu aryoshye no ku mufa wirabura bashyizemo amafi yokeje, ingaru n’ibinyamunjonjorerwa. Imbwa, ihene n’imishwi ijwigira, byose byabaga bigendagenda aho hose. Aho hantu kandi hari urusaku rw’amaradiyo, urw’amahoni y’imodoka, ndetse n’urw’abantu.

Twakomeje inzira tuva muri uwo mugi warimo urusaku rwinshi, maze tugera ku nzu ishaje. Aho ni ho twasanze wa musore witwa Luke. Yari umusore unanutse, uri mu kigero cy’imyaka 20. Twasanze ahagaze ku muryango, maze aratubwira ngo tuze twugame izuba. Ahantu yabaga hari huzuye ibikapu n’ibikarito birimo ibyatsi byumye, imizi, ibibabi bihambirije imigozi, ibishishwa by’ibiti, ibyo byose bikaba byari ibya nyina wabo wa Luke, wari umuvuzi gakondo. Nyina wabo akora uruvange rw’imiti akurikije uko abamubanjirije babigenzaga, by’umwihariko akavanga imiti isekuye n’itetse ku buryo ivura indwara z’ubwoko bwose. Luke yari adutegereje. Yari yakuyeho ibintu byose byateraga akajagari, maze atera udutebe dutatu twari dukoze mu giti. Twicaye twegeranye, maze dutangira kwiga Bibiliya.

Kojo ni we wigishaga Luke. Nicaye inyuma y’abo basore bombi, maze nkurikirana ikiganiro cyabo cyerekanaga ukuntu Bibiliya isobanura impamvu ku isi hari imibabaro myinshi. Igihe Kojo yarimo afasha Luke kubona umurongo wo muri Bibiliya, nitegereje ukuntu yakoreshaga intoki ze zikomeye arambura impapuro buhoro buhoro kugira ngo awugereho, nibuka ko mu gihe gito cyari gishize yazikoreshaga arwana. Ijambo ry’Imana rifite imbaraga zo guhindura imico mibi yashinze imizi mu bantu, kandi yogeye muri iyi si itagira amahame igenderaho, rikayisimbuza impuhwe n’urukundo. Kandi ntekereza ko icyo ari ikintu cy’ingenzi cyane.

Igihe twari dutashye, twaganiriye n’umugabo wari wicaye munsi y’igiti cy’umwembe. Igihe Kojo yaramburaga Bibiliya akamusomera umurongo, yamuteze amatwi yitonze. Ariko amaze kumenya ko turi Abahamya ba Yehova, ahita ahaguruka aradukankamira ati “mwebwe ndabanga!” Nuko Kojo amara akanya arakaye, hanyuma aratuza, aramureka turigendera.

Ubwo twarakomeje turamanuka, tugeze hepfo Kojo arunama, maze aranyongorera ati “igihe uriya mugabo yavugaga ya magambo, numvaga umutima wanjye utera cyane. Uzi ikintu nari kumukorera?” Ndamwenyura ndamubwira nti “ndakizi.” Nuko na we araseka, twikomereza urugendo.