Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yesu ni urugero rutunganye dukwiriye gukurikiza

Yesu ni urugero rutunganye dukwiriye gukurikiza

Yesu ni urugero rutunganye dukwiriye gukurikiza

ESE urashaka kurushaho kuba umuntu mwiza kandi wishimye? Intumwa Petero yasobanuye uko twabigeraho. Yaranditse ati ‘Kristo yababajwe ku bwanyu, abasigira icyitegererezo kugira ngo mugere ikirenge mu cye’ (1 Petero 2:21). Kubera ko Yesu Kristo yagize imibereho myiza cyane, hari ibintu byinshi yakoze dushobora kwigana. Nta gushidikanya ko nitwiga ibirebana na Yesu kandi tukigana imibereho ye, tuzarushaho kuba abantu beza kandi bishimye. Reka dusuzume twitonze imwe mu mico yaranze uwo muntu ukomeye, kandi turebe uko urugero yadusigiye rushobora kutugirira akamaro.

Yesu yashyiraga mu gaciro. Nubwo Yesu yavuze ko ‘atagiraga n’aho kurambika umusaya,’ ntiyigeze abaho mu buzima bwo kwibabaza cyangwa ngo yigishe abantu kubaho muri ubwo buryo (Matayo 8:20). Yajyaga mu birori (Luka 5:29). Igitangaza cya mbere cyanditswe Yesu yakoze ubwo yahinduraga amazi divayi nziza igihe yari mu bukwe, kigaragaza ko atari nyamwigendaho kandi ko atagiraga imibereho irangwa no kwiyanga (Yohana 2:1-11). Ariko kandi, Yesu yagaragaje ikintu yahaga agaciro kurusha ibindi. Yaravuze ati “ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka no kurangiza umurimo we.”—Yohana 4:34.

Ese waba warasuzumye imibereho yawe kugira ngo imihati ushyiraho ushaka ubutunzi itaruta iyo ushyiraho wita ku mishyikirano ufitanye na Yehova?

Yesu yishyikirwagaho. Bibiliya igaragaza ko Yesu yari umuntu ugira urugwiro kandi wishyikirwaho. Iyo abantu bamusangaga bafite ingorane cyangwa baje kumubaza ibibazo bibakomereye, ntiyabinubaga. Hari igihe abantu benshi bamukikije, maze umugore wari urwaye indwara yari amaranye imyaka 12 akora ku myenda ye, yiringiye ko ari bukire. Nyamara, Yesu ntiyamwamaganye amuhora icyo gikorwa cyasaga n’aho ari agasuzuguro. Ahubwo yamubwiranye ubugwaneza ati “mukobwa, ukwizera kwawe kwagukijije” (Mariko 5:25-34). Abana na bo bumvaga baguwe neza iyo babaga bari kumwe na we. Ntibatinyaga ko yabamagana (Mariko 10:13-16). Yesu yabanaga neza n’abigishwa be, ku buryo baganiraga bisanzuye, nta cyo bishisha. Ntibatinyaga kumwegera.—Mariko 6:30-32.

Ese abandi bakwishyikiraho nta cyo bishisha?

Yishyiraga mu mwanya w’abandi, kandi akagira impuhwe. Umwe mu mico y’ingenzi Yesu yari afite ni ubushobozi bwo kwishyira mu mwanya w’abandi, akabafasha. Intumwa Yohana yavuze ko igihe Yesu yabonaga Mariya arira kubera ko musaza we Lazaro yari yapfuye, ‘yashuhuje umutima, akababara cyane’ kandi ‘akarira.’ Ababirebaga biboneye ukuntu Yesu yakundaga cyane uwo muryango, ku buryo atagize isoni zo kubigaragaza mu ruhame. Mbega ukuntu yagaragaje impuhwe igihe yazuraga incuti ye!—Yohana 11:33-44.

Hari igihe umugabo wari urwaye indwara mbi y’ibibembe yari yaratumye bamuha akato, yinginze Yesu ati “Mwami, ubishatse ushobora kunkiza.” Ikintu Yesu yamukoreye cyaramuhumurije cyane. ‘Yarambuye ukuboko amukoraho, aravuga ati “ndabishaka. Kira”’ (Matayo 8:2, 3). Yesu ntiyakizaga abantu agamije gusohoza ubuhanuzi gusa. Ahubwo yabaga ashaka kubahoza. Ikintu cyose yakoraga cyabaga gishingiye ku magambo ye abantu bakunze kwibuka cyane agira ati “ibyo mushaka ko abantu babagirira, mube ari byo mubagirira namwe.”—Luka 6:31.

Ese ibikorwa byawe bigaragaza ko ugirira abandi impuhwe?

Yesu yari umuntu wumva abandi kandi akagira ubushishozi. Nubwo Yesu atigeze akora icyaha, ntiyigeze yitega ubutungane ku bantu cyangwa ngo yumve ko abaruta. Nta n’ubwo yakoraga ibintu bigaragaza ko atiyumvisha imimerere barimo. Hari igihe umugore ‘wari uzwi mu mugi ko ari umunyabyaha’ yagaragaje ukwizera, kandi ashimira Yesu amwoza ibirenge akoresheje amarira ye. Yesu yaramuretse, maze uwari wabakiriye aratangara cyane, kuko yabonaga uwo mugore ari umunyabyaha ukabije. Kubera ko Yesu yari asobanukiwe ko nta buryarya uwo mugore yari afite, ntiyamuciriyeho iteka amuziza ibyaha yakoraga. Ahubwo yaravuze ati “kwizera kwawe kuragukijije; igendere amahoro.” Kuba Yesu yaragaragarije uwo mugore ubugwaneza bishobora kuba byaratumye areka ingeso mbi yahoranye.—Luka 7:37-50.

Ese abantu bazi ko ubangukirwa no gushimira kandi ugatinda gucira abandi imanza?

Ntiyarobanuraga abantu ku butoni kandi yarabubahaga. Yesu yakundaga umwigishwa we Yohana mu buryo bwihariye. Ibyo bishobora kuba byaraterwaga n’uko bari bahuje imico kandi wenda bakaba bari bafitanye isano. * Ariko kandi, ntiyamutoneshaga cyangwa ngo amurutishe abandi bigishwa (Yohana 13:23). Koko rero, igihe Yohana na mwene se Yakobo basabaga Yesu imyanya y’icyubahiro mu Bwami bw’Imana, yarabashubije ati “kwicara iburyo bwanjye cyangwa ibumoso bwanjye si jye ubitanga.”—Mariko 10:35-40.

Igihe cyose Yesu yubahaga abandi. Ntiyagiraga urwikekwe nk’abantu bo mu gihe cye. Urugero, ubusanzwe abantu babonaga ko abagore bafite agaciro gake ubagereranyije n’abagabo. Nyamara Yesu yahaga abagore icyubahiro kibakwiriye. Igihe yavugaga bwa mbere yeruye ko ari Mesiya, yabibwiye umugore. Uwo mugore ntiyari Umuyahudikazi, ahubwo yari Umusamariyakazi. Kandi muri rusange Abayahudi banenaga Abasamariya, ndetse ntibabasuhuzaga (Yohana 4:7-26). Hari n’abagore Yesu yahisemo ko baba ari bo ba mbere bahamya ko yazutse.—Matayo 28:9, 10.

Ese wirinda kurobanura ku butoni mu byo ugirira abo mudahuje ubwoko, igitsina, ururimi cyangwa igihugu?

Yari umwana usohoza neza inshingano ze. Uko bigaragara, Yozefu wari umurezi wa Yesu, yapfuye Yesu akiri muto. Kubera ko Yesu yari umubaji, birashoboka cyane ko yakoreraga amafaranga agafasha nyina, na barumuna be na bashiki be (Mariko 6:3). Mbere gato y’uko apfa, yahaye umwigishwa we Yohana inshingano yo kwita kuri nyina.—Yohana 19:26, 27.

Ese ushobora kwigana Yesu usohoza neza inshingano zo mu muryango nk’uko yabigenzaga?

Yesu yari incuti nyancuti. Yesu yari incuti ihebuje. Mu buhe buryo? Ntiyarekaga incuti ze iyo zabaga zakoze amakosa, kabone n’iyo zabaga zayaguyemo kenshi. Hari igihe abigishwa be bakoraga ibintu mu buryo bunyuranye n’uko abishaka, ariko yakomeje kubabera incuti yita cyane ku mico yabo myiza, aho gutekereza ko bafite intego mbi (Mariko 9:33-35; Luka 22:24-27). Ntiyabahatiraga kumva ibintu nk’uko abyumva, ahubwo yabasabaga gutanga ibitekerezo bisanzuye.—Matayo 16:13-15.

Ikiruta byose ni uko Yesu yakundaga incuti ze (Yohana 13:1). Yazikundaga urukundo rungana iki? Yaravuze ati “nta wufite urukundo ruruta uru: ko umuntu ahara ubugingo bwe ku bw’incuti ze” (Yohana 15:13). Ese hari ikintu cy’agaciro umuntu yaha incuti ze kiruta ubuzima bwe?

Ese ukomeza ubucuti ufitanye n’abandi, ndetse n’igihe bakurakaje cyangwa bagukoshereje?

Yari umuntu w’intwari kandi w’umugabo. Yesu yari atandukanye cyane n’uko abanyabugeni bamwe bamugaragaza: bakunda kumugaragaza ari umuntu w’intege nke, utagize icyo ashoboye. Nyamara Amavanjiri yo agaragaza ko Yesu yari umugabo ukomeye kandi ufite imbaraga. Incuro ebyiri zose, yirukanye mu rusengero abacuruzi n’ibicuruzwa byabo (Mariko 11:15-17; Yohana 2:14-17). Igihe abantu benshi bazaga gufata “Yesu w’i Nazareti,” yateye intambwe yigira imbere kugira ngo yimenyekanishe kandi arinde abigishwa be, maze avuga akomeje ati ‘ni jye. Niba rero ari jye mushaka, nimureke aba bagende’ (Yohana 18:4-9). Ntibitangaje kuba Ponsiyo Pilato yarabonye ubutwari bwa Yesu igihe yafatwaga kandi akagirirwa nabi, akavuga ati “wa muntu nguyu!”—Yohana 19:4, 5.

Ese iyo umaze kubona icyo ugomba gukora, ugikorana umwete n’ubutwari?

Iyo mico ihebuje tumaze kubona ndetse n’indi tutavuze, ni yo ituma Yesu aba urugero rutunganye dukwiriye gukurikiza. Nitwemera kwigana imyifatire ye, tuzarushaho kuba abantu beza kandi bishimye. Ni yo mpamvu intumwa Petero yateye Abakristo inkunga yo kugera ikirenge mu cya Yesu. Ese ukora uko ushoboye kose ukagera ikirenge mu cya Yesu?

Yesu ntiyatubereye urugero gusa

Ariko kandi, Yesu ntiyatubereye urugero gusa. Yaravuze ati “ni jye nzira n’ukuri n’ubuzima. Nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho” (Yohana 14:6). Uretse no kuba Yesu yaramenyekanishije ukuri ku byerekeye Imana, bityo agatuma abantu bashobora kuyegera, yanatumye abamwizera babona ubuzima.—Yohana 3:16.

Ku bihereranye n’iyo mpamvu yatumye Yesu aza ku isi, yaravuze ati ‘Umwana w’umuntu ntiyaje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi’ (Matayo 20:28). Igihe Yesu yatangaga ubuzima bwe ho igitambo, yashyiriyeho abantu urufatiro kugira ngo bazabone ubuzima bw’iteka. Ni iki buri wese muri twe agomba gukora kugira ngo icyo gitambo kimugirire akamaro? Yesu yabisobanuye agira ati “kugira ngo babone ubuzima bw’iteka, bagomba gukomeza kunguka ubumenyi kuri wowe, wowe Mana y’ukuri yonyine, no ku wo watumye, ari we Yesu Kristo.”—Yohana 17:3.

Ni koko, kugira ngo umuntu azabone ubuzima bw’iteka agomba kugira ubumenyi kuri Yesu, akabaho nk’uko yabagaho, kandi akizera igitambo yatanze ubwo yadupfiraga. Turagusaba gufata igihe ukiga Bibiliya, yo soko y’ubwo bumenyi, kandi ukihatira gushyira mu bikorwa ibyo ivuga, nk’uko Yesu yabigenzaga. *

Imibereho ya Yesu y’intangarugero idufasha kumenya abo twagombye kuba bo. Igitambo yatanze igihe yadupfiraga gishobora kutubatura ku cyaha n’ibihembo byacyo, ari byo rupfu (Abaroma 6:23). Mbega ukuntu ubuzima bwacu bwari kuba bubi iyo Yesu Kristo atagira uruhare rukomeye mu mibereho yacu! Ntuzigere ureka ngo imihihibikano n’imihangayiko y’ubuzima ikubuze gusuzuma no gukurikiza urugero twasigiwe n’umuntu ukomeye kuruta abandi bose, ari we Yesu Kristo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 12 Birashoboka ko nyina wa Yohana witwaga Salome yavaga inda imwe na Mariya nyina wa Yesu. Gereranya Matayo 27:55 56 na Mariko 15:40, hamwe na Yohana 19:25.

^ par. 26 Niba ushaka kumenya byinshi ku bihereranye n’imibereho ya Yesu igihe yari ku isi, reba igitabo Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose mu Bihe Byose, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 7]

◼ Yesu ntiyarobanuraga ku butoni kandi yubahaga abantu bose

◼ Yabaye incuti nyancuti kugeza ku iherezo

◼ Yari intwari

Ese ugerageza gukora uko ushoboye kose ukagera ikirenge mu cya Yesu?

[Amafoto yo ku ipaji ya 5]

Yesu yashyiraga mu gaciro . . .

yishyikirwagaho . . .

yagiraga impuhwe