Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Imana yonyine ni yo ishobora kurokora isi

Imana yonyine ni yo ishobora kurokora isi

Imana yonyine ni yo ishobora kurokora isi

“ISARO RIRABAGIRANA, RY’UBURURU N’UMWERU.” Uko ni ko Edgar Mitchell, umuhanga mu gukora ingendo mu byogajuru, yagaragaje ishusho y’isi, akurikije uko yayibonye iri mu mwijima wo mu kirere.

Imana yashyizeho imihati myinshi itegura isi kugira ngo abantu bayitureho. Igihe yaremaga isi, abamarayika baranguruye “ijwi ry’ibyishimo” (Yobu 38:7). Nyuma yo gusuzuma ibintu bitangaje biri kuri uyu mubumbe, natwe dukwiriye kugaragaza ibyishimo. Kuri iyi si, hari urusobe rw’ibintu byinshi bituma ubuzima bushoboka. Reka dufate urugero rw’ibintu tuzi neza: kugira ngo ibimera bikore ibibitunga, byifashisha urumuri rw’izuba, umwuka wa karubone uva mu kirere, hamwe n’amazi. Imikoranire y’ibyo bintu byose ni yo ituma ibimera byohereza mu kirere umwuka wa ogisijeni, kandi uwo mwuka ni ingenzi cyane kugira ngo tubeho.

Bibiliya igaragaza ko Imana yahaye abantu inshingano yo kwita ku isi (Itangiriro 1:28; 2:15). Ariko kugira ngo ibinyabuzima byo ku isi bikomeze gukorana neza, abantu bagombaga kugira imyifatire ikwiriye. Bagombaga gukunda iyi si batuyeho. Bagombaga kugira ubushake bwo kuyibungabunga kugira ngo ikomeze kuba nziza. Ariko kandi, abantu bahawe umudendezo wo kwihitiramo ibibanogeye. Ku bw’ibyo, bashoboraga guhitamo gukoresha isi neza, cyangwa kuyangiza. Kandi ibyo ni byo bakoze. Umururumba w’abantu n’uburangare bwabo byatumye hangirika ibintu byinshi.

Dore bimwe mu bibazo abantu bateza: (1) Kwangiza amashyamba bituma isi itakaza ubushobozi bwayo bwo gukurura umwuka wa karubone, kandi ibyo na byo bishobora kugira uruhare mu gutuma ibihe by’imvura n’izuba bihindagurika cyane. (2) Gukabya gukoresha imiti yica udukoko, bituma hapfa n’udukoko tugira uruhare rukomeye mu mikoranire y’ibinyabuzima bitandukanye, harimo n’utubangurira imyaka. (3) Kurobera amafi kuyamara no guhumanya amazi y’inyanja n’inzuzi, bituma amafi agabanuka cyane. (4) Kuba abantu bakoresha umutungo kamere w’isi babigiranye umururumba, bituma abantu bazabaho mu myaka iri imbere nta mutungo kamere ugaragara bazaba basigaranye, kandi abantu batekereza ko iyo ari yo mpamvu isi irushaho gushyuha cyane. Hari abantu bashinzwe kurengera ibidukikije bagaragaje ko kuba urubura rwo ku misozi miremire rugenda rushonga, ndetse n’ibibumbe by’urubura biba ku mpera zombi z’isi bikagenda bimanyuka, ari ikimenyetso gifatika cy’uko isi igenda irushaho gushyuha.

Kubera ko impanuka kamere zigenda ziyongera, hari abantu bashobora kuvuga ko isi irimo yihimura ku bantu, ibateza amakuba. Imana yatwemereye kuba ku isi nta cyo dutanze (Itangiriro 1:26-29). Ariko kandi, ibintu bibera ku isi muri iki gihe, bigaragaza ko abantu benshi badashaka kubungabunga iyi si nziza dutuyeho. Aho kugira ngo abantu bayiteho, batwawe n’ibyifuzo byabo hamwe n’ibikorwa byabo bishingiye ku bwikunde. Mu by’ukuri, abantu bacumbitse mu isi babaye babi ‘barayirimbura,’ nk’uko byari byarahanuwe mu Byahishuwe 11:18.

Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bugaragaza ko Yehova Imana Ishoborabyose, Umuremyi w’urusobe rw’ibintu byose bituma ubuzima bushoboka, yatangaje ko igihe kigeze kugira ngo “yirukane” abantu babi bacumbitse ku isi (Zefaniya 1:14; Ibyahishuwe 19:11-15). Imana izagira icyo ikora abantu batarangiza isi ku buryo idashobora gusanwa, kandi izagikora vuba cyane kurusha uko twabitekereza * (Matayo 24:44). Mu by’ukuri, Imana yonyine ni yo ishobora kurokora isi.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 7 Niba ushaka kumenya byinshi ku birebana n’ukuntu ibintu byihutirwa cyane, reba agatabo Mukomeze kuba maso!, kanditswe n’Abahamya ba Yehova.