Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umusore w’intwari

Umusore w’intwari

Urubuga rw’abakiri bato

Umusore w’intwari

Amabwiriza: Korera uyu mwitozo ahantu hatuje. Mu gihe usoma imirongo ya Bibiliya, ujye umera nk’aho urimo ureba ibyabaye. Sa n’ureba uko ibintu byari byifashe. Gerageza kumva amajwi ajyaniranye n’ibyo bintu. Gerageza kwiyumva nk’uko abantu b’ingenzi bavugwa muri iyo nkuru biyumvaga. Sa n’ubona ko ibivugwa muri iyo nkuru birimo biba.

SUZUMA UKO IBINTU BYARI BYIFASHE.​—SOMA MURI 1 Samweli 17:1-11, 26, 32-51.

Ese utekereza ko isura ya Goliyati n’ijwi rye byari bimeze bite?

․․․․․

Ko Dawidi atari mu ngabo za Isirayeli, ni iki cyatumye ajya kurwana na Goliyati?(Reba umurongo wa 26.)

․․․․․

Kuki Dawidi yari yiringiye ko Yehova yari kumufasha? (Ongera usome umurongo wa 34-37.)

․․․․․

KORA UBUSHAKASHATSI.

Koresha ibikoresho by’ubushakashatsi ushobora kubona, maze werekane

(1) uburebure bwa Goliyati (1 Samweli 17:⁠4)

imikono itandatu n’intambwe imwe y’intoki = ․․․․․.

(2) uburemere bw’ikoti rya Goliyati ryari riboheshejwe iminyururu (1 Samweli 17:5).

Shekeli z’umuringa 5.000 = ․․․․․.

(3) uburemere bw’ikigembe cy’icumu rya Goliyati (1 Samweli 17:7).

shekeli z’ibyuma 600 = ․․․․․.

SHYIRA MU BIKORWA IBYO WIZE. ANDIKA ICYO WIZE KU BIHERERANYE . . .

n’ubutwari.

․․․․․

no kwishingikiriza kuri Yehova aho kwishingikiriza ku mbaraga zawe.

․․․․․

IBINDI BINTU IYO NKURU ITWIGISHA.

Ni izihe nzitizi uhanganye na zo zagereranywa na Goliyati?

․․․․․

Ni ibihe bintu (byakubayeho cyangwa byabaye ku bandi) bikwemeza ko Yehova atazagutererana?

․․․․․

NI IBIHE BINTU BYAGUSHISHIKAJE KURUSHA IBINDI MURI IYI NKURU, KANDI KUKI?

․․․․․