Ese Imana yemera uburyo bwose bwo gusenga?
Ese Imana yemera uburyo bwose bwo gusenga?
Dore ibisubizo abantu bakunze gutanga:
▪ “Amadini yose ni inzira ziyobora ku Mana.”
▪ “Umuntu ashobora kwemera icyo ashaka, icya ngombwa ni uko aba abikuye ku mutima.”
Ni iki Yesu yabivuzeho?
▪ “Nimwinjirire mu irembo rifunganye, kuko inzira ijyana abantu kurimbuka ari ngari kandi ari nini, n’abayinyuramo bakaba ari benshi. Ariko irembo rifunganye n’inzira ijyana abantu ku buzima ni nto cyane, kandi abayibona ni bake” (Matayo 7:13, 14). Yesu yemeraga ko amadini yose atari ko ayobora abantu ku Mana.
▪ “Benshi bazambwira kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuye mu izina ryawe, tukirukana abadayimoni mu izina ryawe kandi tugakora ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’ Nyamara icyo gihe nzaberurira nti ‘sinigeze kubamenya! Nimumve imbere, mwebwe abakora ibyo kwica amategeko’” (Matayo 7:22, 23). Abantu bavuga ko bakurikira Yesu, si ko bose Yesu abemera.
ABANYAMADINI benshi bizirika ku myizerere no ku migenzo yabo bwite. Ariko se bigenda bite iyo inyigisho zabo zidahuje n’ibivugwa mu Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya? Yesu yagaragaje akaga ko gukurikiza imigenzo y’abantu igihe yavugaga ati “ijambo ry’Imana mwarihinduye ubusa bitewe n’imigenzo yanyu.” Nyuma yaho yakomeje asubiramo amagambo Imana yavuze igira iti “aba bantu banyubahisha iminwa yabo, ariko imitima yabo iri kure yanjye. Bansengera ubusa, kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu.”—Matayo 15:1-9; Yesaya 29:13.
Imyizerere ntihagije. Umuntu agomba no kugira imyitwarire myiza. Bibiliya yavuze iby’abantu bamwe bavuga ko basenga Imana igira iti “bavugira mu ruhame ko bazi Imana, ariko bakayihakana binyuze ku mirimo yabo” (Tito 1:16). Mu by’ukuri, Bibiliya ivuga ibirebana n’abantu bo muri iki gihe igira iti “bakunda ibinezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kubaha Imana ariko batemera imbaraga zako; bene abo ujye ubatera umugongo.”—2 Timoteyo 3:4, 5.
Kutagira uburyarya ni ngombwa, ariko ibyo ntibihagije. Kubera iki? Umuntu ashobora kuba adafite uburyarya mu mutima we, ariko ibyo yizera bikaba atari ukuri. Ku bw’ibyo rero, kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana ni ibintu by’ingenzi cyane (Abaroma 10:2, 3). Kugira ubwo bumenyi no gukora ibyo Bibiliya ivuga bizatuma dushimisha Imana (Matayo 7:21). Mu by’ukuri, idini ry’ukuri rikubiyemo kugira intego nziza, imyizerere y’ukuri no gukora ibikorwa byiza. Kandi gukora ibikorwa byiza, bisobanura gukora ibyo Imana ishaka buri munsi.—1 Yohana 2:17.
Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’ibyo Bibiliya itubwira ku byerekeye Imana, shaka Abahamya ba Yehova bakwigishe Bibiliya ku buntu.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 9]
Idini ry’ukuri rikubiyemo kugira intego nziza, imyizerere y’ukuri no gukora ibikorwa byiza