Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abibasiwe n’inkubi y’umuyaga muri Miyanimari babonye ubufasha

Abibasiwe n’inkubi y’umuyaga muri Miyanimari babonye ubufasha

Abibasiwe n’inkubi y’umuyaga muri Miyanimari babonye ubufasha

KU ITARIKI ya 2 Gicurasi 2008, inkubi y’umuyaga yitwa Nargis yayogoje igihugu cya Miyanimari, maze bidatinze iyo nkuru ivugwa mu makuru ku isi hose. * Iyo nkubi y’umuyaga imaze kwibasira akarere gakikije aho uruzi rwa Irawadi rwirohera mu nyanja, raporo zagaragaje ko abantu bagera ku 140.000 bari bapfuye cyangwa baburiwe irengero.

Igitangaje ni uko nta Muhamya n’umwe wakomeretse, kandi muri ako karere hari Abahamya ba Yehova benshi. Ahanini barokowe n’uko bari bahungiye mu Mazu y’Ubwami yabo, aba yubatse neza. Hari ahantu Abahamya 20 n’abandi baturage 80 bicaye mu gisenge cy’Inzu y’Ubwami bahamara amasaha icyenda kubera ko amazi y’umwuzure yari yazamutse akagera kuri metero 5. Bose bararokotse. Ikibabaje ni uko abandi bantu 300 bo muri uwo mudugudu bapfuye. Mu midugudu myinshi, Amazu y’Ubwami ni yo yonyine yasigaye adasenyutse.

Nyuma y’iminsi ibiri iyo nkubi y’umuyaga ihushye, ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova biri i Yangon byohereje ikipe y’abatabazi mu itorero ryo mu mugi wa Bothingone, riri ahantu uruzi rwa Irawadi rwirohera mu nyanja. Mbere y’uko abo batabazi bagera mu mugi wa Bothingone bajyanye umuceri mwinshi, makaroni, amazi na buji, banyuze ahantu hangiritse cyane, ari na ko bihisha abajura kandi banyura ku mirambo yari yaratangiye kubora. Iryo ni ryo tsinda rya mbere ry’abatabazi ryari rigeze muri ako karere. Abo batabazi bamaze guha imfashanyo Abahamya bo muri ako gace, babahaye disikuru zishingiye kuri Bibiliya zo kubatera inkunga, hanyuma babasigira Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo, kubera ko ibyo bari batunze byose byari byaratwawe n’uwo muyaga.

Imyifatire y’Abahamya bibasiwe n’inkubi y’umuyaga yari itangaje rwose. Umwe mu Bahamya bo mu itorero ryo mu karere ka Irawadi kibasiwe n’umuyaga yaravuze ati “ibintu byose twari dufite byarayoyotse. Amazu yacu yose yarasenyutse. Imyaka yacu yose yaratikiye. Amazi yo kunywa yose yahindutse ibiziba kubera umwuzure. Icyakora, abavandimwe na bashiki bacu ntibahangayitse nk’abandi. Bizera Yehova n’umuteguro we. Tuzakurikiza amabwiriza yose duhabwa, twaguma muri uyu mudugudu cyangwa twakwimukira ahandi.”

Itsinda ry’Abahamya 30 bari batakaje ibintu byose, baririmbye indirimbo z’Ubwami igihe bari mu rugendo rw’amasaha icumi bakoze bajya aho amakipe y’abatabazi yatangiraga ibyokurya, imyenda n’amahema. Mbere y’uko bagera iyo bajya, bumvise ko mu mugi wari hafi aho harimo habera ikoraniro ry’akarere ry’Abahamya ba Yehova. Bafashe umwanzuro wo kubanza kurijyamo, kugira ngo bafate amafunguro yo mu buryo bw’umwuka kandi bishimane n’Abakristo bagenzi babo.

Muri ako gace kose kari kibasiwe n’inkubi y’umuyaga, hasenyutse amazu 35 y’Abahamya, 125 arangirika cyane, naho Amazu y’Ubwami 8 yangirikaho utuntu duto. Igishimishije ni uko amazu y’ibiro by’ishami atangiritse cyane.

Mu mizo ya mbere, iyo nkubi y’umuyaga yagushije ibiti binini bifunga imihanda yari hafi aho, bituma nta wubasha kujya cyangwa kuva kuri ibyo biro by’ishami. Ariko nyuma y’amasaha make iyo nkubi y’umuyaga ituje, abakozi barenga 30 bakorera ku biro by’ishami bakoresheje amaboko yabo bakuraho ibyo biti. Igihe barimo bakora iyo mirimo, abantu barahagararaga bagatangara gusa. Mu mwanya muto, haje itsinda ry’Abakristokazi bazaniye abo bakozi n’abaturanyi babo ibyokunywa bifutse n’imbuto nziza. Abo baturanyi barabirebaga bakabona ari nk’inzozi. Hari umunyamakuru witegereje ibyo bintu arabaza ati “aba bantu bakora neza batya ni ba nde?” Nuko bamaze kumubwira abo ari bo, aravuga ati “iyaba n’abandi bajyaga bagira umwuka w’ubufatanye nk’uw’Abahamya ba Yehova.”

Abo Bahamya bahise bashyiraho komite ebyiri zishinzwe ubutabazi mu bice bitandukanye by’igihugu, kugira ngo bajye bageza ku bavandimwe bahuye n’akaga ibyo bakeneye. Ayo makipe y’ubutabazi yari agizwe n’abakozi babyitangiye babarirwa mu magana. Mu minsi mike gusa, Abahamya bari bafite amazu yasenyutse bubakiwe andi mashya. Igihe ikipe y’abubatsi yari imaze kubakira Umuhamya inzu nshya, nta kindi abaturanyi be bakoze uretse kubireba bakumirwa. Hari umuturanyi we wavuze ati “uyu mugore w’Umuhamya we idini rye riramwubakiye. Nyamara nta n’umwe mu ncuti zanjye z’Ababuda wamfashije. Iyo mbimenya nkaba Umuhamya igihe yambwirizaga!”

Igihe abubatsi ndetse n’abari bagize komite y’ubutabazi bitegerezaga inzu yabagamo Abahamya ba Yehova yendaga guhirima yari mu mugi wa Thanlyn, batangajwe no kumva abo Bahamya bababwira bati “nta cyabaye. Inzu yacu nta cyo ibaye. Dushobora kuyibamo nta kibazo! Ariko hari Abahamya badafite n’aho kwikinga. Mugende mubafashe!”

Mu gace kamwe ka Yangon, hari abantu bagerageje kugama muri rumwe mu nsengero zari aho, ariko basanga rukinze ku buryo nta washoboraga kwinjiramo. Abantu bararakaye cyane ku buryo bashatse no kumena urugi. Nyamara Abahamya ba Yehova bo bafashije abantu benshi guhungira mu Mazu y’Ubwami mu gihe iyo nkubi y’umuyaga yahuhaga. Urugero, ku Nzu y’Ubwami yo mu mugi wa Dala, hari umugabo n’umugore b’Abahamya bakiriye abaturanyi babo 20 bari bihebye, bari bahungiye aho ngaho kugira ngo barebe ko barokoka. Muri icyo gitondo, abagize iyo miryango ntibari bafite aho bataha, kandi bari bashonje. Uwo mugabo yabonye umuntu wagurishaga umuceri maze agura mwinshi kugira ngo agaburire abo bantu bose.

Mu mugi wa Yangon hari umuryango wari ugizwe n’Abahamya ba Yehova n’abandi bo mu yandi madini. Ariko nyuma y’iyo nkubi y’umuyaga, abagize umuryango bose bagiye mu materaniro ku Nzu y’Ubwami. Ni iki cyatumye bajyayo? Umwe mu bagize uwo muryango yaravuze ati “abo mu idini ryacu baravuze ngo nyuma y’inkubi y’umuyaga bazaza kudusura, ariko ntibigeze baza. Abahamya ni bo bonyine baje. Mwaduhaye umuceri n’amazi. Ntabwo mumeze nk’andi madini!” Abatari Abahamya bishimiye ikiganiro cyo mu Munara w’Umurinzi cyari gifite umutwe uvuga ngo “Yehova yumva gutaka kwacu,” ndetse batanga n’ibitekerezo byinshi.

Hari umugore wiganaga Bibiliya n’Abahamya waje mu materaniro mu cyumweru cyakurikiye icyabayemo iyo nkubi y’umuyaga. Muri ayo materaniro hasomwe ibaruwa yari yaturutse ku biro by’ishami, yasobanuraga ibyari byakozwe mu rwego rwo gufasha abantu, kandi ivuga inkuru z’abantu bari barokotse iyo nkubi y’umuyaga. Mu gihe iyo baruwa yasomwaga, uwo mugore yatangiye kurira. Yatangajwe cyane no kumva ko nta cyo Abahamya bari babaye, kandi biramushimisha. Nyuma yaho bamuhaye imfashanyo kandi bamwubakira ihema iruhande rw’inzu ye. Yavuze ko Abahamya bamwitayeho rwose.

Yesu yaravuze ati “ibyo ni byo bizatuma bose bamenya ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:35). Umwigishwa Yakobo na we yavuze ko ukwizera nyakuri kujyanirana n’ibikorwa byiza (Yakobo 2:14-17). Abahamya ba Yehova bazirikana ayo magambo, kandi bihatira kugaragaza urukundo nk’urwo bafasha abafite ibyo bakeneye kandi bakabashyigikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Hari igitabo cyavuze ko “iyo miyaga igira amazina atandukanye bitewe n’uturere yabonetsemo. Iyo mu turere tw’Inyanja ya Atalantika na Karayibe igira izina ryayo, n’iyo mu burengerazuba bw’Inyanja ya Pasifika n’iy’u Bushinwa ikagira iryayo.”—The Encyclopædia Britannica.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 11]

Bibiliya ivuga ko ukwizera nyakuri kujyanirana n’ibikorwa byiza