Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Imana yabonaga ite ibikorwa byo kuraguza inyenyeri byakorwaga n’Abisirayeli?

Hari inkoranyamagambo yavuze ko abaraguza inyenyeri “bitegereza ingendo zikorwa n’imibumbe, izuba, ukwezi n’inyenyeri bibwira ko izo ngendo zishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu.” Kubera ko isi izenguruka izuba buri mwaka, iyo ureba amatsinda y’inyenyeri uhagaze ku isi ubona yavuye mu mwanya wayo. Kuva kera, abantu bitegerezaga ukuntu ayo matsinda y’inyenyeri agenda ahindura imyanya, bakavuga ko ibyo bifite ikintu gikomeye bisobanura.

Birashoboka ko ibikorwa byo kuraguza inyenyeri byakomotse ku Banyababuloni ba kera, basengaga inyenyeri n’amatsinda yazo. Abisirayeli batangiye gusenga inyenyeri igihe barekaga gahunda y’ugusenga k’ukuri. Mu gihe cy’Umwami w’u Buyuda witwaga Yosiya, abantu benshi bo muri icyo gihugu baraguzaga inyenyeri. Uko Imana yabonaga ibyo bikorwa, byari bisobanutse neza. Hari hashize ibinyejana byinshi Amategeko ya Mose avuze ko umuntu wese wari gusenga inyenyeri yagombaga kwicwa.—Gutegeka kwa Kabiri 17:2-5.

Imwe mu myanzuro Umwami Yosiya yafashe mu rwego rwo kuvugurura imisengere y’Abayahudi, yari ukubabuza gutura ibitambo “izuba n’ukwezi n’inyenyeri n’ingabo zose zo mu ijuru.” Bibiliya ivuga ko uwo mwami yafashe uwo mwanzuro ashaka ‘gukurikira Uwiteka, akitondera amategeko ye’ (2 Abami 23:3-5). Ibyo kandi byabereye urugero abantu bo muri iki gihe bashaka gusenga Imana “mu mwuka no mu kuri.”—Yohana 4:24.

“Abana ba Zewu” bavugwa mu Byakozwe 28:11 bari ba nde?

Igitabo cya Bibiliya cy’Ibyakozwe kivuga ko igihe intumwa Pawulo yajyaga i Roma, yafashe ubwato bwavaga i Melita bujya i Putewoli, ikimenyetso cyabwo kikaba cyari “Abana ba Zewu” (Ibyakozwe 28:11). Kera ayo mashusho y’Abana ba Zewu yari azwi n’abasare ndetse n’abagenzi.

Imigani y’Abagiriki n’Abaroma ivuga ko imana yitwa Zewu (nanone yitwa Jupiteri) yabyaranye na Leda abahungu babiri b’impanga, ari bo Castor na Pollux. Kimwe mu bintu abo ‘Bana ba Zewu’ bari bazwiho, ni uko bari abasare kabuhariwe, bari bafite ububasha bwo gutegeka umuyaga n’imiraba. Ibyo rero byatumye basengwa kubera ko bafatwaga nk’imana z’abasare. Abagenzi babaturaga ibitambo kandi bakabambaza kugira ngo babarinde mu gihe cy’inkubi z’imiyaga. Abantu bemeraga ko izo mana zombi zagaragarizaga ububasha bwazo bwo kurinda abantu mu ishusho y’umuriro wa Mutagatifu Elmo, urwo rukaba ari urumuri rwabonekaga ku nkingi z’amato mu gihe habaga hari inkubi z’umuyaga.

Abagiriki n’Abaroma benshi bari bamenyereye gusenga Castor na Pollux. Hari igitabo cya kera cyavuze mu buryo bwihariye ko iyo misengere yari yiganje mu karere ka Kurene no muri Afurika y’Amajyaruguru. Ubwato buvugwa mu Byakozwe bwari ubwo hafi y’umujyi wa Alegizandiriya, muri Egiputa.

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Ibuye ry’i babuloni ririho ishusho y’umwami nazimaruttash n’amatsinda y’inyenyeri

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Igiceri cy’idenariyo kiriho ishusho y’“abana ba Zewu,” cyo mu mwaka wa 114-113 mbere ya Yesu.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 9 yavuye]

Ibuye: Réunion des Musées Nationaux/​Art Resource, NY; igiceri: Courtesy Classical Numismatic Group, Inc./​cngcoins.com