Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Iki ni cyo gihe cyiza cyo guhitamo

Iki ni cyo gihe cyiza cyo guhitamo

Iki ni cyo gihe cyiza cyo guhitamo

“Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye, umugabo n’umugore ni ko yabaremye.”—Itangiriro 1:27.

AYO magambo tumenyereye cyane ari mu mapaji abanza ya Bibiliya, agaragaza kimwe mu bintu bikomeye cyane Imana ‘yaremye ari byiza mu gihe cyabyo.’ Yaremye umugabo n’umugore batunganye, ari bo Adamu na Eva (Umubwiriza 3:11). Yehova Imana, we Muremyi wabo, yarababwiye ati “mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi.”—Itangiriro 1:28.

Muri ayo magambo Imana yabwiye umugabo n’umugore ba mbere, yamenyekanishije umugambi yari ibafitiye. Bagombaga kororoka bakaba benshi, bakita ku isi bakayihindura paradizo, kandi bakayibaho hamwe n’abari kuzabakomokaho. Ntabwo bari baragenewe igihe bari kuzabaho n’igihe bari kuzapfira. Ahubwo, hari ikintu gihebuje Imana yari yarabasezeranyije. Iyo bahitamo neza kandi bagakomeza gukora ibyo Imana ishaka, bari kuzabaho iteka bafite amahoro n’ibyishimo bisesuye.

Bahisemo nabi, kandi ingaruka zabyo ni uko abantu bose basaza kandi bagapfa. Mu by’ukuri, umukurambere Yobu yiyemereye ko “umuntu wabyawe n’umugore, arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho agakenyuka” (Yobu 14:1). None se biterwa n’iki?

Bibiliya igira iti ‘nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ni na ko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha’ (Abaroma 5:12). Birumvikana ko uwo “muntu umwe” ari Adamu, wasuzuguye nkana itegeko rya Yehova ryari ryoroshye kandi risobanutse neza (Itangiriro 2:17). Kuba Adamu yarahisemo kubigenza atyo byatumye yivutsa umugisha wo kubaho iteka muri paradizo ku isi. Nanone, yavukije abamukomokaho umurage w’agaciro, maze abaraga umuvumo w’icyaha n’urupfu. Icyo gihe basaga n’aho batakaje ibintu byose. None se byari kuzagenda bite?

Igihe cyo guhindura ibintu bishya

Imyaka ibarirwa mu bihumbi nyuma yaho, umwanditsi wa zaburi yarahumekewe maze arandika ati “abakiranutsi bazaragwa igihugu, bakibemo iteka” (Zaburi 37:29). Kugira ngo Ijambo ry’Imana ryizeze abantu ko amasezerano Imana yatangiye muri Edeni azasohora, ryagaragaje neza ibyo Imana izakora vuba aha, rigira riti “izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya mbere byavuyeho.” Nyuma yaho Imana ubwayo yaravuze iti “dore ibintu byose ndabigira bishya.”—Ibyahishuwe 21:4, 5.

Kubera ko buri kintu cyose cyagenewe igihe cyacyo, dushobora kwibaza tuti “igihe cyo guhindura ibintu bishya kizagera ryari kugira ngo ayo masezerano y’Imana ahebuje asohore?” Abahamya ba Yehova, ari na bo banditsi b’iyi gazeti, bagira umwete wo kumenyesha abantu ko turi mu gihe Bibiliya yita ‘iminsi y’imperuka,’ kandi ko igihe Imana izagirira icyo ikora kugira ngo igire ‘ibintu byose bishya’ cyegereje cyane (2 Timoteyo 3:1). Turagutera inkunga yo kugenzura Bibiliya no kwiga ibirebana n’ibyo byiringiro bihebuje nawe ushobora kugira. Nanone turagutera inkunga yo kwitabira itumira rigira riti “nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa, nimumwambaze akiri bugufi” (Yesaya 55:6). Imibereho yawe n’ibyo ushobora kuzageraho mu gihe kizaza ntibyagenwe mbere y’igihe, ahubwo ni wowe ubigiramo uruhare.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 8]

“Dore ibintu byose ndabigira bishya”