Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo

Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo

Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo

Bibiliya igira iti “ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n’icyagambiriwe munsi y’ijuru cyose gifite umwanya wacyo.” Umwami w’umunyabwenge Salomo wanditse ayo magambo, yakomeje avuga ko hari igihe cyo kuvuka n’igihe cyo gupfa, igihe cyo kubaka n’igihe cyo gusenya, n’igihe cyo gukunda n’igihe cyo kwanga. Mu gusoza yaravuze ati “ibyo umuntu akora yirushya bimumarira iki?”—Umubwiriza 3:1-9.

HARI abantu basoma ayo magambo, bagahita bemeza ko Bibiliya yigisha ko buri kintu cyose cyagenewe igihe cyacyo mbere y’igihe. Ni ukuvuga ko batekereza ko Bibiliya ishyigikira igitekerezo cy’uko ibiba ku bantu biba byaragenwe mbere y’igihe. Ariko se koko ibyo ni ukuri? Ese Bibiliya ishyigikira igitekerezo cy’uko ibintu byose bibaho biba byaragenwe mbere y’igihe? Kubera ko “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana,” ibyo dusoma mu gice kimwe cya Bibiliya biba bigomba kuba bihuje n’ibyo dusanga mu bindi bice byayo. Ku bw’ibyo rero, reka turebe icyo ibindi bice by’Ijambo ry’Imana Bibiliya, bibivugaho.—2 Timoteyo 3:16.

Ibihe n’ibigwirira umuntu

Mu gitabo cy’Umubwiriza, Salomo yakomeje avuga ati “nongeye kubona munsi y’ijuru mbona yuko aho basiganwa abanyambaraga atari bo basiga abandi, kandi mu ntambara intwari atari zo zitsinda, ndetse abanyabwenge si bo babona ibyokurya, n’abajijutse si bo bagira ubutunzi, n’abahanga si bo bafite igikundiro.” Kubera iki? Salomo yabisobanuye agira ati “ahubwo ibihe n’ibigwirira umuntu biba kuri bose.”—Umubwiriza 9:11.

Salomo ntiyashakaga kuvuga ko ibibaho byose biba byaragenwe mbere y’igihe, ahubwo yarimo agaragaza ko abantu badashobora kumenya neza iherezo ry’ibyo bakora, kubera ko “ibihe n’ibigwirira umuntu biba kuri bose.” Incuro nyinshi ibintu byiza biba ku muntu bitewe n’uko ari ahantu heza mu gihe cyiza cyangwa akagerwaho n’ibintu bibi kubera ko ari ahantu habi mu gihe kibi.

Reka dufate urugero rw’amagambo agira ati ‘aho basiganwa abanyambaraga si bo basiga abandi.’ Ushobora kuba wibuka cyangwa warasomye inkuru izwi cyane kandi itangaje, ivuga iby’abagore basiganwaga mu kwiruka metero 3.000 mu mikino Olempiki yabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu mugi wa Los Angeles uri muri leta ya Kaliforuniya, mu mwaka wa 1984. Muri iryo siganwa, hari abagore babiri basiganwaga, umwe ahagarariye igihugu cy’u Bwongereza, undi ahagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Bombi bari bizeye gutsindira umudari wa zahabu. Ariko igihe isiganwa ryari rigeze hagati, barateganye, umwe aragwa ava mu irushanwa, undi acika intege arirangiza ari uwa karindwi.

None se kugira ngo bigende bityo ni uko byari byaragenwe mbere y’igihe? Hari abashobora kuvuga ko ari yo mpamvu. Ariko biragaragara ko kuba barateganye ari byo byatumye batsindwa irushanwa. Kandi iyo ni impanuka yaje itunguranye. None se byari byaragenwe mbere y’igihe ko bari kuzagongana? Nanone, hari abashobora kwemeza ko byari byaragenwe. Ariko kandi, abanyamakuru bavuze ko iyo mpanuka yatewe n’uko abo bakinnyi bakomeye barimo bahatana, buri wese agerageza gusiga mugenzi we. Nk’uko Bibiliya ibivuga, “ibihe n’ibigwirira umuntu biba kuri bose.” Uko umuntu yaba yiteguye kose, buri gihe haba hari ibintu bitari byitezwe bishobora gutuma ibintu umuntu akoze bitagenda nk’uko yabyifuzaga, kandi bikaba bitaragenwe mbere y’igihe.

None se Bibiliya iba ishaka kuvuga iki iyo igira iti “ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo”? Ese haba hari ikintu twakora kizagira ingaruka ku iherezo ry’ubuzima bwacu?

Igihe cyiza cyane cyo kugira icyo dukora

Uwo mwanditsi wa Bibiliya wahumekewe ntiyavugaga ibintu byagenwe mbere y’igihe biba bigomba kuba ku muntu. Nta n’ubwo yasobanuraga iby’iherezo ry’ubuzima bw’umuntu. Ahubwo yarimo avuga ibirebana n’umugambi w’Imana n’uko ushobora kugira ingaruka ku bantu. Ibyo tubibwirwa n’iki? Urebye, icyo ni cyo gitekerezo kiri mu mirongo ikikije uwo. Salomo amaze kuvuga ibintu byinshi ‘byagenewe igihe cyabyo,’ yaranditse ati “nabonye umuruho Imana yahaye abantu ngo barushywe na wo. Ikintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo.”—Umubwiriza 3:10, 11.

Imana yahaye abantu imirimo myinshi cyangwa ibintu bakora. Bimwe Salomo yarabirondoye. Nanone, Imana yaduhaye umudendezo wo kwihitiramo icyo twakora. Ariko kandi, buri murimo wose ugira igihe ukorerwa kugira ngo utange umusaruro ushimishije. Urugero, mu Mubwiriza 3:2, Salomo yaravuze ati ‘hariho igihe cyo gutera n’igihe cyo kurandura ibikuri.’ Abahinzi bazi ko buri gihingwa kigira igihe gitererwa. None se byagenda bite umuhinzi yirengagije guterera imyaka igihe, maze akayitera igihe kitaragera cyangwa cyararenze? Ese yavuga ko n’iyo aza gukora uko ashoboye kose akita kuri iyo myaka yari kurumba, kubera ko byari byaragenwe mbere y’igihe? Birumvikana ko atavuga atyo. Ikibazo ni uko atahingiye igihe. Byari kuba byiza iyo uwo muhinzi akurikiza gahunda y’ibihe Umuremyi yashyizeho.

Bityo rero, Imana ntiyagennye ibizaba kuri buri muntu cyangwa uko ibintu byose bizagenda, ahubwo yagennye amahame amwe n’amwe agenga ibyo abantu bakora, ihuje n’umugambi wayo. Kugira ngo abantu bagire icyo bageraho mu byo bakora, bagomba gushishoza, bakabikora bahuje n’umugambi w’Imana n’igihe izawusohoreza. Ibyo Imana yagennye mbere y’igihe kandi abantu badashobora kugira icyo bahinduraho si ukuntu bizagendekera abantu, ahubwo ni ibyo yagambiriye gukora. Binyuze ku muhanuzi Yesaya, Yehova yaravuze ati ‘ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye ntirizagaruka ubusa, ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye’—Yesaya 55:11.

None se iryo ‘jambo’ ry’Imana, cyangwa umugambi yavuze ifitiye isi n’abantu ‘uzasohora’?

Tumenye igihe Imana izasohoreza umugambi wayo

Salomo yatweretse ibanga ryo kubisobanukirwa. Igihe yari amaze kuvuga ati “ikintu cyose [Imana] yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo,” yakomeje agira ati “kandi yashyize ibitekerezo by’igihe cy’iteka mu mitima yabo, uburyo umuntu atabasha gusesengura imirimo Imana yakoze, uhereye mbere na mbere ukazagera ku iherezo.”—Umubwiriza 3:11.

Abantu banditse ibintu byinshi ku birebana n’uwo murongo. Ariko ikigaragara ni uko hari igihe twese twibazaga impamvu turiho ndetse n’amaherezo yacu. Kuva kera, abantu ntibiyumvisha ukuntu ubuzima ari uguhora ugoka ukora imirimo inyuranye gusa, amaherezo ugapfa. Mu biremwa bifite ubuzima byose, twebwe abantu turihariye kubera ko tudatekereza ku buzima bwa none gusa. Ahubwo dutekereza no ku iherezo ry’ubuzima ndetse n’uko bizatugendekera nyuma yaho. Ndetse twifuza ko twakomeza kubaho iteka, ntituzigere dupfa. Kuki tugira icyo cyifuzo? Nk’uko wa murongo ubivuga, Imana “yashyize ibitekerezo by’igihe cy’iteka mu mitima y’[abantu].”

Kugira ngo abantu bakemure icyo kibazo, bishyizemo igitekerezo cy’uko umuntu akomeza kubaho na nyuma y’urupfu. Bamwe bemeza ko hari ikintu kiturimo gikomeza kubaho iyo dupfuye. Abandi bemera ko abantu bagenda bavukira mu bindi biremwa ubuziraherezo. Naho abandi bagatekereza ko ikintu cyose kitubaho kiba cyaragenwe mbere y’igihe, kandi ko nta cyo twabikoraho. Ikibabaje ni uko muri ibyo bisobanuro byose, nta na kimwe gituma abantu bumva banyuzwe. Nk’uko Bibiliya ibivuga, ibyo biterwa n’uko abantu ubwabo ‘batabasha gusesengura imirimo Imana yakoze, uhereye mbere na mbere ukazagera ku iherezo.’

Kuba abantu bifuza kumenya igisubizo cy’icyo kibazo ariko ntibabishobore, byagiye bihangayikisha abahanga mu bya filozofiya kuva kera cyane. Ariko se niba Imana ari yo yashyize icyo cyifuzo mu mitima yacu, si na yo dukwiriye gushakiraho ibyo dukeneye kugira tubeho iteka? N’ubundi kandi, Bibiliya ivuga ko Yehova ‘apfumbatura igipfunsi cye, agahaza kwifuza kw’ibibaho byose’ (Zaburi 145:16). Iyo twize Ijambo ry’Imana Bibiliya, tubona ibisobanuro bitunyuze ku birebana n’ubuzima n’urupfu, kandi tukamenya umugambi w’iteka Imana ifitiye isi n’abantu.—Abefeso 3:11.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]

‘Aho basiganwa abanyambaraga si bo basiga abandi.’—Umubwiriza 9:11

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 6]

Ese umuhinzi aramutse adahingiye igihe maze akarumbya, yavuga ko byatewe n’uko byari byaragenwe mbere y’igihe?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 7]

Dutekereza ku buzima n’urupfu kubera ko Imana “yashyize ibitekerezo by’igihe cy’iteka mu mitima y’[abantu]”