Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nashakishije umuntu nshyizeho umwete

Nashakishije umuntu nshyizeho umwete

Ibaruwa yaturutse muri Irilande

Nashakishije umuntu nshyizeho umwete

UWO munsi hari haramutse amafu. Hagwaga imvura y’urujojo ku buryo udutonyanga twari ku kirahuri cy’imodoka yanjye twatumaga ntareba hirya no hino. Maze kugenda ibirometero 16, nageze mu mpinga y’umusozi, aho nari nitegeye umugi muto wa Westport, uri ku nyanja mu burengerazuba bwa Irilande. Amaherezo izuba ryaratse, ibihu biratamuruka, maze mbona uturwa twinshi hirya no hino muri icyo kigobe, tumeze nk’amasaro y’icyatsi ateye ku mwenda mwiza w’ubururu. Tumwe muri utwo turwa turatuwe, utundi ni inzuri z’amatungo. Aborozi bo muri ako gace bapakira amatungo yabo mu mato, bakajya kuyaragirayo.

Aho hantu hari uruhererekane rw’imisozi ruri ku nkengero y’inyanja, rugenda rukagera kure cyane mu burengerazuba. Narebaga iyo misozi itwikiriwe n’imishurushuru, ibyatsi bivamo nyiramugengeri n’utundi duti tugira indabo nziza cyane, nkabona isa n’umuringa ukubiswe n’akazuba ka nyuma ya saa sita. Hari umusozi uhanamye witwa Croagh Patrick, abantu bo muri ako gace bita Reek, wasaga n’aho ukora ku ijuru. Nanyuze mu duhanda two mu mugi Westport twari dufunganye kandi turimo abantu benshi, nyura iruhande rw’umusozi wa Reek, ngera mu karere Abahamya ba Yehova badakunze kugeramo.

Uwo muntu nari ngiye kureba ntiyari azi ko ndi buze. Nari nabonye ibaruwa yavugaga ko yari amaze igihe gito yimukiye muri ako gace, kandi ko yashakaga gukomeza kuganira n’Abahamya kuri Bibiliya. Naribazaga nti “ariko se afite imyaka ingahe? Ni ingaragu se cyangwa arubatse? Ashishikazwa n’iki?” Narebye isakoshi yanjye ndongera ntekereza niba nazanye Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bitandukanye. Nanone, natekereje icyo namubwira kugira ngo arusheho gushimishwa n’ubutumwa bw’Ubwami.

Wa musozi wa Reek nari nawurenze. Hafi aho hari inkuta z’amabuye zigaragara neza, zari zikikije imirima idahinze yamanukaga ikagera ku nyanja. Inyinshi muri izo nkuta zubatswe mu gihe cy’Inzara Ikomeye yabayeho mu kinyejana cya 19. Hejuru yanjye hari akanyoni keza karimo kogoga ikirere. Mu mpezajisho nahabonaga indabo zegeranye zifite amahwa, zari zarigonze kubera umuyaga.

Amazu yo muri icyo cyaro ntagira inomero, kandi imihanda yaho nta mazina igira. Icyo nari nzi kuri uwo muntu, ni inzu ye n’umudugudu yari atuyemo. * Ariko kandi, intego yanjye y’ibanze yari ukubona umuntu umwe washoboraga kumenya neza aho buri muntu wo muri ako gace atuye. Uwo rero ni umukozi w’iposita. Hashize iminota mirongo itatu, nabonye ibiro by’iposita. Iyo posita yakoreraga muri imwe mu mazu yari mu gipangu kimwe. Ku muryango w’iyo nzu hari icyapa kivuga ngo “harafunze.” Kubera ko ibyo biro by’iposita byari bifunze, nabajije umuntu wari mu kaduka kari hafi aho, ambwira ko nashakishiriza muri ako gace.

Maze kugenda ibindi birometero umunani, nabonye ikimenyetso nashakaga. Icyo kimenyetso cyari ikoni rikomeye rigana iburyo, ryari rishamikiyeho akayira gato kagana ibumuso. Nakomanze ku rugi rw’inzu yari hafi aho, hasohokamo umukecuru maze ambwira yiyemeye ko yabaye aho hantu ubuzima bwe bwose, ariko ko atari azi uwo muntu nashakaga. Yambwiye ko yari kumunterefonera akamumpa tukavugana.

Uko yamvugishaga, ni ko yakomezaga kunyitegereza yibaza uwo ndi we n’icyo nshaka. Nanyuzaga ijisho mu rugi nkabona ishusho ya Bikira Mariya n’ishusho nini ya Kristo. Ku meza yo mu gikoni hari ishapure. Kugira ngo adakomeza guhangayika, naramubwiye nti “uwo muntu nari muzaniye ubutumwa bukomeye nahawe n’incuti ze.”

Umugabo we na we yaraje atangira kumbwira amateka y’ako gace. Hagati aho, wa mugore yaraterefonnye, ariko ntiyagira uwo abona. Yakomeje kunsaba ko nategereza agaterefona abandi bantu. Byasaga n’aho nta muntu wari warumvise iby’uwo muntu cyangwa aho yaba atuye. Kubera ko bwari bwije, narebye ku isaha maze mbona ko nari nkwiriye kuzaza ikindi gihe. Bombi narabashimiye kubera ukuntu bari bagerageje kumfasha, nuko nsubira mu modoka yanjye ndataha.

Mu cyumweru cyakurikiyeho, nasubiyeyo. Icyo gihe nabonanye n’umukozi w’iposita, maze andangira neza aho nashakira. Hashize iminota nka cumi n’itanu, nabonye ihuriro ry’imihanda uwo mukozi yari yarambwiye. Nakase ibumoso, nkomeza iyo nzira, manuka nkongera nkazamuka, ari na ko nshakisha ikindi kimenyetso. Icyo kimenyetso cyari ikiraro gishaje cyubakishijwe amabuye. Gusa cyo sinakibonye. Amaherezo naje kubona ikimenyetso cya nyuma: aho mu mpinga y’umusozi hari inzu nari maze igihe kinini nshakisha, kandi kuyigeraho byantwaye igihe n’imbaraga nyinshi.

Namaze umwanya ntekereza ukuntu ndi bumugezeho ubutumwa bwiza. Nagiye kubona mbona umusaza arakinguye, arambwira ati “ihangane, inzu ushaka ntabwo ari iyi, ahubwo dore ngiriya.” Yanyerekaga inzu yari ikingirijwe n’ibiti. Nazamutse mfite icyizere cyinshi maze nkomanga kuri ya nzu. Igihe nari ngitegereje, nerekeje amaso ku Nyanja ya Atalantika, yari iri nko mu metero ijana. Umuyaga wari wiyongereye kandi wabonaga imiraba yererana yihura ku mwaro mugari kandi mwiza cyane. Kuri uwo mwaro nta muntu nahabonaga kandi no muri iyo nzu nta muntu wari urimo.

Nongeye gusubirayo kabiri mbere y’uko mpura n’umuhungu w’umusore. Uwo musore yarambwiye ati “inzu ushaka ni iyi, ariko umuntu wari uyirimo mbere yaragiye kandi sinzi aho yimukiye.” Namusobanuriye icyangenzaga, ariko nsanga uwo musore atari yarigeze avugana n’Abahamya ba Yehova. Abajura bari baherutse kumwiba, kandi yibazaga impamvu Imana yaretse ibyo bintu bikamugeraho, ndetse n’impamvu ireka hakabaho n’akandi karengane. Yakiranye ibyishimo amagazeti asohotse vuba y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! agira icyo avuga kuri iyo ngingo.

Ibyanditswe bidutera inkunga yo gushaka abantu bagereranywa n’intama. Ikibabaje ni uko uwo muntu nashakaga ntigeze mubona. Ariko nubwo ntamubonye, numva ntarataye igihe. Muri Irilande hari abantu benshi bashishikajwe no kumenya ubutumwa bw’Ubwami. Kandi Yehova ashobora kuzatuma utubuto tw’ukuri twabibwe muri uwo musore tugera ubwo twera imbuto.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 7 Imidugudu yo muri Irilande yakaswe mu kinyejana cya 11, kandi irimo imito n’iminini. Hari ishobora kuba irimo ingo zibarirwa mu magana. Iposita yifashisha amazina y’iyo midugudu.