Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Nzi imibabaro yabo”

“Nzi imibabaro yabo”

Egera Imana

“Nzi imibabaro yabo”

Kuva 3:1-10

‘UWITEKA arera, arera, arera’ (Yesaya 6:3). Ayo magambo yahumetswe agaragaza ko Yehova Imana yera mu buryo butagira akagero kandi ko atanduye. Ushobora kwibaza uti “ese kuba Yehova yera bituma atita ku bantu cyangwa ngo yishyikirweho? None se Imana yera ityo ishobora kwita no ku muntu nkanjye w’umunyabyaha kandi udatunganye?” Reka dusuzume amagambo ahumuriza Imana yabwiye Mose. Ayo magambo aboneka mu Kuva 3:1-10.

Umunsi umwe, igihe Mose yari aragiye intama, yabonye ikintu kidasanzwe. Yabonye igihuru cyaka, ariko ‘ntigikongoke’ (Umurongo wa 2). Yagize amatsiko, aracyegera kugira ngo acyitegereze. Yehova yakoresheje umumarayika maze avugishiriza Mose muri uwo muriro ati “wikwegera hano, kandi kwetura inkweto mu birenge byawe, kuko aho uhagaze aho ari ahera” (Umurongo wa 5). Tekereza nawe! Kubera ko icyo gihuru cyaka cyagaragazaga ko Imana ihari, ubwo butaka na bwo bwari bwahindutse ubwera!

Iyo Mana yera yari ifite impamvu yo kuvugisha Mose. Imana yaravuze iti “ni ukuri mbonye kubabara k’ubwoko bwanjye buri muri Egiputa, numvise gutaka batakishwa n’ababakoresha uburetwa, kuko nzi [neza] imibabaro yabo” (Umurongo wa 7, gereranya na NW). Imana yari izi neza imibabaro y’abantu bayo, kandi yumvaga ijwi ryo gutakamba kwabo. Ndetse yababaranaga na bo. Zirikana ko Imana yavuze iti “nzi [neza] imibabaro yabo.” Hari igitabo cyagize icyo kivuga ku magambo ngo “nzi neza” kigira kiti “ayo magambo yumvikanisha ibyiyumvo, ubwuzu n’impuhwe umuntu agira.” Amagambo Yehova yabwiye Mose ahishura ko Imana ihangayikira abantu cyane kandi ikabitaho.

Imana yakoze iki? Ntiyakomeje kubumva no kubarebana impuhwe gusa. Yumvise igomba kugira icyo ikora. Yafashe umwanzuro wo kuvana ubwoko bwayo muri Egiputa, ikabujyana mu ‘gihugu cyiza, cy’amata n’ubuki’ (Umurongo wa 8). Kugira ngo Yehova abigereho, yahaye Mose inshingano agira ati ‘kura muri Egiputa ubwoko bwanjye’ (Umurongo wa 10). Mu mwaka wa 1513 Mbere ya Yesu, Mose yashohoje iyo nshingano mu budahemuka, akura Abisirayeli muri Egiputa.

Yehova ntiyahindutse. No muri iki gihe abagaragu ba Yehova bashobora kwiringira ko abona ingorane zabo kandi ko yumva ukuntu bamutakira bamusaba kubafasha. Azi imibabaro yabo. Ariko kandi, uretse kuba Yehova agirira impuhwe abagaragu be bamwiyeguriye, anagira icyo akora kugira ngo abafashe abigiranye ubwuzu, ‘kuko abitaho.’—1 Petero 5:7.

Kuba Imana igira impuhwe bituma tugira icyizere. Kubera ko Imana idufasha, mu rugero runaka dushobora kuba abera kandi tukemerwa na yo, nubwo turi abantu badatunganye (1 Petero 1:15, 16). Hari Umukristokazi wari uhanganye n’indwara yo kwiheba hamwe no gucika intege, wahumurijwe n’inkuru ivuga iby’icyo gihuru cyaka umuriro Mose yabonye. Yaravuze ati “niba Yehova ashobora gutuma icyanduye kiba icyera, ubanza nanjye nshobora kugira icyizere. Ibyo byaramfashije cyane.”

Ese wifuza kumenya byinshi kuri iyo Mana yera, ari yo Yehova? Ushobora kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi. Kubera ko “azi imiremerwe yacu, yibuka ko turi umukungugu.”—Zaburi 103:14.