Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Umunsi wanjye wari utaragera”

“Umunsi wanjye wari utaragera”

“Umunsi wanjye wari utaragera”

Hari umushoferi wari utwaye ikamyo nini itwara imyanda, maze iyo kamyo ita umuhanda igonga umugabo n’umugore we, hamwe n’umusore w’imyaka 23 wagenderaga mu kayira kagenewe abanyamaguru. Hari ikinyamakuru cyo mu mugi wa New York cyavuze ko uwo mugabo n’umugore we bahise bapfa, naho uwo musore agata ubwenge. Igihe uwo musore yazanzamukaga akabona ibyabaye, yahise atekereza ati “ese ni uku byagenze? Mana yanjye, mfasha mbirokoke.” Yaravuze ati “umunsi wanjye wari utaragera.”

NAWE ushobora kuba warumvise inkuru nk’izo. Iyo umuntu arokotse impanuka yashoboraga kumuhitana, hari abantu bavuga bati “umunsi we wari utaragera.” Ariko iyo ahitanywe n’impanuka idasanzwe, baravuga bati “umunsi we wageze.” Cyangwa bakavuga bati “ni ko Imana yabishatse.” Ari abavuga ko byari byaragenwe mbere y’igihe, ari abavuga ko ari amahirwe bagize, cyangwa abavuga ko ari Imana yabishatse, bose usanga bahurije ku gitekerezo kimwe. Abantu benshi bemera ko ibibabaho ndetse n’ibyo bageraho biba byaragenwe mbere y’igihe, kandi ko nta cyo babikoraho. Ibyo babivuga ari uko hapfuye umuntu cyangwa habaye impanuka, kandi ibyo si ibya none.

Urugero, Abanyababuloni ba kera bemeraga ko inyenyeri n’ingendo zazo bigira uruhare mu kugena ibiba ku bantu. Ibyo byatumaga bitegereza mu kirere kugira ngo barebe niba babona ibimenyetso byabereka icyo bakora. Abagiriki n’Abaroma basengaga imanakazi zagenaga ibiba ku bantu. Bizeraga ko izo manakazi zari zifite ububasha bwo kugenera abantu ibyiza cyangwa ibibi, ku buryo rimwe na rimwe zaburizagamo ibyo imana nkuru, ari zo Zewu na Jupiteri, zabaga zishaka.

Muri Aziya, Abahindu n’Ababuda bizera ko ibiba ku muntu biba ari ingaruka z’ibyo yakoze mu gihe cyahise, kandi ko ibyo akora ubu bigena ibizamubaho mu gihe kizaza. Hari n’andi madini, harimo n’amadini menshi yiyita aya gikristo, yemera inyigisho y’uko ibiba ku muntu biba byaragenwe mbere y’igihe.

Ntibitangaje rero kuba n’abenshi mu bantu bo muri iki gihe bavuga ko bemera ibintu bashingiye ku bimenyetso bifatika, usanga bacyemera ko imimerere barimo cyangwa ibyo bageraho, ndetse n’uko amaherezo bizabagendekera byose biba byaragenwe mbere y’igihe, kandi ko nta cyo babikoraho. Ese nawe ni uko ubibona? Ese koko ibiba ku muntu byose, byaba ibyiza cyangwa ibibi, ndetse no kuvuka no gupfa, biba byaragenwe mbere y’igihe? Ese imibereho yawe yagenwe mbere y’igihe? Reka Bibiliya idufashe kubona ibisubizo by’ibyo bibazo.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]

Ken Murray/​New York Daily News