Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umuntu ntatungwa n’umugati gusa uko nihanganiye ubuzima bwo mu bigo abanazi bafungiragamo abantu

Umuntu ntatungwa n’umugati gusa uko nihanganiye ubuzima bwo mu bigo abanazi bafungiragamo abantu

Umuntu ntatungwa n’umugati gusa uko nihanganiye ubuzima bwo mu bigo abanazi bafungiragamo abantu

Byavuzwe na Joseph Hisiger

Nabajije mugenzi wanjye twari dufunganywe nti “ibyo usoma ni ibiki?” Aransubiza ati “ni Bibiliya.” Nuko yungamo ati “numpa imigati wari kuzarya mu cyumweru cyose, nzayiguha.”

NAVUTSE ku itariki ya 1 Werurwe 1914, mvukira mu mugi wa Moselle, icyo gihe wari mu Budage. Nyuma y’aho Intambara ya I y’Isi Yose irangiriye mu mwaka wa 1918, uwo mugi washubijwe igihugu cy’u Bufaransa. Mu mwaka wa 1940, uwo mugi wongeye kwigarurirwa n’u Budage, maze Intambara ya II y’Isi Yose irangiye, urongera uba uw’u Bufaransa. Iyo uwo mugi wahinduraga igihugu ubarizwamo, nanjye nahinduraga ubwenegihugu. Ibyo rero byatumye niga kuvuga Igifaransa n’Ikidage.

Ababyeyi banjye bari Abagatolika bakomeye. Buri joro mbere y’uko tujya kuryama, twese twarapfukamaga tugasenga. Ku Cyumweru no ku minsi mikuru ya leta, twajyaga mu misa. Nakundaga idini ryanjye kandi nari mu itsinda ryigaga inyigisho za Kiliziya Gatolika.

Nkorana umwete umurimo wo kubwiriza

Mu mwaka wa 1935, ababyeyi banjye basuwe n’Abahamya ba Yehova. Icyo gihe baganiriye ibihereranye n’ukuntu amadini yivanze mu ntambara ya mbere y’isi yose. Nyuma y’ibyo, narushijeho kumva nshaka kumenya byinshi kuri Bibiliya, maze mu mwaka wa 1936 nsaba umupadiri Bibiliya. Yambwiye ko nagombaga kwiga tewolojiya kugira ngo nyisobanukirwe. Icyakora, ibyo byatumye ndushaho kugira icyifuzo cyo gutunga Bibiliya no kuyisoma.

Muri Mutarama 1937, umukozi twakoranaga witwaga Albin Relewicz wari Umuhamya, yatangiye kumbwira ibirebana n’inyigisho zo muri Bibiliya. Naramubajije nti “hari iyo ufite?” Bidatinze, yarayizanye anyereka izina ry’Imana ari ryo Yehova, muri Bibiliya y’Ikidage ya Elberfelder, hanyuma arayimpa. Nahise ntangira kuyisoma nshishikaye kandi ntangira kujya mu materaniro y’Abahamya yaberaga mu mugi wa Thionville wari hafi aho.

Muri Kanama 1937, najyanye na Albin mu ikoraniro mpuzamahanga ry’Abahamya ryabereye i Paris. Aho ni ho natangiriye kubwiriza ku nzu n’inzu. Nyuma yaho gato narabatijwe, maze mu ntangiriro z’umwaka wa 1939 ntangira kujya mara igihe kirekire mbwiriza. Noherejwe mu mugi wa Metz, hanyuma muri Nyakanga ntumirirwa gukora ku biro by’Abahamya ba Yehova mu mugi wa Paris.

Imibabaro nahuye na yo mu ntambara

Ku biro by’ishami nahakoze igihe gito, kubera ko muri Kanama 1939 nahamagariwe kujya mu ngabo z’Abafaransa. Kubera ko umutimanama wanjye utanyemereraga kwifatanya mu ntambara, nakatiwe igihano cyo gufungwa. Igihe nari muri gereza mu kwezi kwa Gicurasi k’umwaka wakurikiyeho, u Budage bwateye u Bufaransa bubutunguye. Muri Kamena u Budage bwigaruriye u Bufaransa, ndongera mba Umudage. Muri Nyakanga 1940 narafunguwe, njya kubana n’ababyeyi banjye.

Kubera ko twategekwaga n’Abanazi, twateranaga mu ibanga kugira ngo twige Bibiliya. Umukristokazi w’intwari witwaga Maryse Anasiak ni we watuzaniraga igazeti y’Umunara w’Umurinzi. Uwo Mukristokazi najyaga mpurira na we mu iduka ry’Umuhamya wacuruzaga imigati. Kugeza mu mwaka wa 1941, nari narashoboye kwihisha singerweho n’ingorane Abahamya bahuraga na zo mu Budage.

Umunsi umwe, Abapolisi bari bashinzwe ubutasi mu Budage (Gestapo) baje kundeba, maze umupolisi mukuru amaze kumbwira ko Abahamya batacyemewe, ambaza niba ngishaka gukomeza kuba Umuhamya. Igihe namubwiraga nti “yego,” yansabye kumukurikira. Mama yananiwe kubyihanganira, ahita arabirana. Nuko umukuru w’abo bapolisi abibonye, ambwira ko ngumana na mama nkamwitaho.

Nakoraga mu ruganda, ariko sinasuhuzaga umuyobozi warwo nkoresheje indamukanyo yasingizaga Hitler. Nanze no kuba umuyoboke w’ishyaka rya Nazi. Ibyo byatumye ku munsi wakurikiyeho ba bapolisi bamfata. Igihe bampataga ibibazo, nanze kubabwira amazina y’abandi Bahamya. Uwambazaga yarihanukiriye ankubita ikibuno cy’imbunda mu mutwe, mpita nta ubwenge. Ku itariki ya 11 Nzeri 1942, Urukiko Rwihariye (Sondergericht) rwo mu mugi wa Metz rwankatiye igifungo cy’imyaka itatu, “nshinjwa ko nakwirakwizaga amatwara y’Ishyirahamwe ry’Abahamya ba Yehova n’Abigishwa ba Bibiliya.”

Nyuma y’ibyumweru bibiri, navuye muri gereza y’i Metz nkora urugendo rurerure, ngenda mpagarara mu nzira, amaherezo ngera mu kigo cy’i Zweibrücken cyakorerwagamo imirimo y’agahato. Muri icyo kigo, nakoraga mu ikipe yari ishinzwe gusana imihanda ya gari ya moshi. Ibyuma biremereye byo kuri iyo mihanda ya gari ya moshi twabisimbuzaga ibishya, tukabihambiranya, hanyuma tukongera tugasasa amabuye muri uwo muhanda. Ku birebana n’ifunguro, mu gitondo twahabwaga agakombe k’ikawa n’umugati wa garama 75, saa sita na nimugoroba tugahabwa isupu mu gasorori. Nyuma yaho nimuriwe muri gereza yari mu mugi wo hafi aho, nkajya nkora mu bubiko bw’inkweto. Nyuma y’amezi runaka nasubiye i Zweibrücken, ariko noneho ngiye gukora mu mirima.

Uko nabayeho ntatunzwe n’umugati gusa

Muri iyo gereza, nari mfunganywe n’umusore wakomokaga mu Buholandi. Maze kumenya ururimi rwe mu rugero ruciriritse, namubwiye imyizerere yanjye. Nyuma yaho yamenye amahame ya Yehova kandi atangira gushyira mu bikorwa ibyo yigaga, ku buryo yansabye kumubatiriza mu ruzi. Avuye mu mazi yarampobeye cyane, maze arambwira ati “Joseph, ubu ndi umuvandimwe wawe!” Igihe nongeraga koherezwa gukora mu mihanda ya gari ya moshi, twaratandukanye.

Icyo gihe bwo nari mfunganywe n’Umudage. Umunsi umwe ari nimugoroba, yatangiye gusoma agatabo gato, ndebye mbona ni Bibiliya! Icyo gihe ni bwo yansabye kumuha imigati nari kurya icyumweru cyose kugira ngo ampe iyo Bibiliya, ndabyemera. Nubwo gutanga imigati nari kuzarya icyumweru cyose byasabaga kwigomwa bikomeye, sinigeze mbyicuza. Ubwo ni bwo nasobanukiwe amagambo ya Yesu agira ati “umuntu ntagomba gutungwa n’umugati gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose riva mu kanwa ka Yehova.”—Matayo 4:4.

Nubwo nari mbonye Bibiliya, nari mfite ikibazo cyo kubona aho nyibika. Izindi mfungwa zari zemerewe gutunga Bibiliya, ariko Abahamya bo ntibari babyemerewe. Kubera iyo mpamvu, nayisomaga nijoro nihishe mu kiringiti. Ku manywa nayisesekaga mu ishati nabaga nambaye, nkayiriranwa. Sinayisigaga mu cyumba kubera ko bazaga kuhasaka.

Umunsi umwe, ubwo twari duteraniye hamwe kugira ngo tumenyeshwe imirimo twagombaga gukora, nabonye ko nari nibagiwe Bibiliya yanjye. Kuri uwo mugoroba naje niruka, ninjira mu cyumba cyanjye, nsanga ya Bibiliya nta yihari. Ubwo nasenze Imana, maze njya kureba umucungagereza, musobanurira ko hari umuntu wari wanjyaniye igitabo kandi ko nari ngikeneye. Kubera ko atari abyitayeho ngo yibuke ko ndi Umuhamya, nashoboye kongera kubona Bibiliya yanjye. Nashimiye Yehova mbikuye ku mutima.

Ikindi gihe nagiye kwiyuhagira, nkuyemo imyenda yanduye, sinamenya ko ya Bibiliya yituye hasi. Nuko mbonye ko wa mucungagereza atandeba, nyisunikisha ikirenge nyegereza itiyo yazamuraga amazi. Hanyuma uko nkaraba nkajya nyikingiriza. Maze ndangije kwiyuhagira, ndongera nyiseseka mu myenda isukuye nari mfite.

Ibyiza n’ibibi byo muri gereza

Umunsi umwe ari mu gitondo mu mwaka wa 1943, igihe imfungwa zose zari zitonze umurongo mu kibuga, nabonye Albin. Na we yari yarafunzwe. Yanyiciye ijisho nubwo yari azi ko bitemewe, maze ashyira ikiganza ku mutima ashaka kunyereka ko ari umuvandimwe wanjye. Hanyuma ancira amarenga ambwira ko yari kuzanyandikira. Nuko bukeye bwaho, ubwo yari anyuze iruhande rwanjye, arekura agapapuro kitura hasi. Ariko kubera ko umucungagereza yari yabibonye, twembi twamaze ibyumweru bibiri dufungiwe mu gasho. Aho ngaho, twahabwaga umugati watoye uruhumbu n’amazi byonyine, kandi tukaryama ku mbaho tutiyoroshe.

Nyuma y’ibyo, nimuriwe muri gereza y’i Siegburg aho nakoraga mu bubiko bw’ibyuma. Twakoraga akazi kavunanye, kandi ibyokurya ntibyari bihagije. Nijoro narotaga ndya ibiryo byiza, urugero nk’imigati n’imbuto, ariko najya gukanguka nkumva mu nda harajorora kandi umuhogo wumye. Nari nanutse cyane. Icyakora, buri munsi nasomaga ka Bibiliya kanjye, nkabonamo impamvu nkwiriye gukomeza kubaho.

Amaherezo nabonye umudendezo

Umunsi umwe ari mu gitondo, muri Mata 1945, abacungagereza bagize batya barahunga, basiga imiryango irangaye. Nari mbonye umudendezo! Ariko nkimara kuva muri iyo gereza, nabanje kumara igihe mu bitaro kugira ngo ndebe ko nagarura agatege. Mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi ni bwo nageze iwacu. Nasanze ababyeyi banjye barampebye, bazi ko napfuye. Mama akinkubita amaso yahise arira kubera ibyishimo. Ikibabaje ni uko nyuma y’igihe gito ababyeyi banjye bahise bapfa.

Nongeye kwifatanya n’Itorero rya Thionville. Kongera kubonana n’abavandimwe banjye bo mu buryo bw’umwuka byaranshimishije cyane. Kumenya ukuntu bakomeje kuba indahemuka nubwo bari mu bigeragezo byinshi byaranejeje cyane. Incuti yanjye nakundaga cyane Albin yaguye i Straubing mu Budage. Nyuma yaho namenye ko murumuna wanjye wo kwa data wacu witwaga Jean Hisiger yari yarabaye Umuhamya, hanyuma akaza kwicwa azira ko umutimanama we utamwemereraga kujya mu gisirikare. Jean Queyroi twakoranye ku biro by’ishami by’i Paris yamaze imyaka itanu mu kigo cyakorerwagamo imirimo y’agahato mu Budage. *

Nahise nsubira kubwiriza mu mugi wa Metz. Icyo gihe nakundaga kubonana n’abantu bo mu muryango wa Minzani. Minzani yari afite umukobwa witwaga Tina, wabatijwe ku itariki ya 2 Ugushyingo 1946. Yagiraga ishyaka mu murimo kandi nabonaga afite igikundiro. Ku itariki ya 13 Ukuboza 1947, twarashyingiranywe. Muri Nzeri 1967, Tina yatangiye gukora umurimo w’igihe cyose, kandi yakomeje kuwukora kugeza apfuye muri Kamena 2003, afite imyaka 98. Urupfu rwe rwarambabaje cyane.

Ubu mfite imyaka irenga 90, kandi mbona ko Ijambo ry’Imana ryagiye rimpa imbaraga zo guhangana n’ibigeragezo no kubitsinda. Hari igihe nabaga nshonje, ariko buri gihe nigaburiraga Ijambo ry’Imana ku buryo ringera ku mutima no mu bwenge. Yehova yarankomeje. ‘Ijambo rye ryarinze ubuzima bwanjye.’—Zaburi 119:50, gereranya na NW.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 27 Reba inkuru ivuga iby’imibereho ya Jean Queyroi mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 1989, ku ipaji ya 22-26.

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Incuti yanjye nakundaga cyane Albin Relewicz

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Maryse Anasiak

[Ifoto yo ku ipaji ya 22]

Ya Bibiliya natanzeho imigati nari kuzarya icyumweru cyose

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Jye na fiyanse wanjye Tina, mu mwaka wa 1946

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Jean Queyroi ari kumwe n’umugore we Titica