Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese hariho idini rimwe ry’ukuri?

Ese hariho idini rimwe ry’ukuri?

Ikiganiro mbwirwaruhame cyihariye

Ese hariho idini rimwe ry’ukuri?

Abantu benshi baguma mu madini y’ababyeyi babo. Abandi bo bahitamo idini bajyamo bamaze gukura. Mu by’ukuri ku isi hari amadini menshi ku buryo umuntu ashobora guhitamo iryo ashaka. Nyamara ushobora kuba warigeze kwibaza uti “ariko se hari icyo byaba bitwaye ndamutse ngiye mu idini iryo ari ryo ryose?”

Icyo kibazo kizasubizwa mu kiganiro mbwirwaruhame gifite umutwe ugira uti “Ese hariho idini rimwe ry’ukuri?” Icyo kiganiro gishingiye kuri Bibiliya, kizatangwa ku isi hose mu bihugu bisaga 230. Mu duce twinshi kizatangirwa mu Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova, ku Cyumweru tariki ya 26 Mata 2009. Abahamya bo mu gace k’iwanyu bazishimira kukumenyesha igihe, ndetse n’aho icyo kiganiro kizatangirwa. Twishimiye kugutumira.