Ese imibereho yacu yagenwe mbere y’igihe?
Ibibazo by’abasomyi
Ese imibereho yacu yagenwe mbere y’igihe?
Hari abantu bavuga ko umunsi tuzapfiraho wagenwe mbere y’igihe. Abandi bo bavuga ko Imana ari yo igena igihe tuzapfira. Byongeye kandi, abo bantu babona ko ibintu by’ingenzi biba mu mibereho yacu biba bigomba kuba byanze bikunze. Ese nawe ni uko ubibona?
Ushobora kwibaza uti “niba se koko nta cyo dushobora gukora kugira ngo duhindure ibizatubaho, niba Imana yaragennye uko ibintu runaka bizagenda, gusenga byaba bimaze iki? Kandi se niba ibizatubaho byaragenwe mbere y’igihe, kuki twafata ingamba zo kubungabunga umutekano wacu? Kuki twambara umukandara mu gihe turi mu modoka? None se kuki twirinda gutwara imodoka twanyoye inzoga?”
Bibiliya ntishyigikira imyifatire yo kutagira icyo twitaho. Bibiliya ntiyateye Abisirayeli inkunga yo kwishyiramo ko ibintu bitubaho byagenwe mbere y’igihe, ahubwo yabategetse kubungabunga umutekano wabo. Urugero, bari barategetswe kubaka inkuta ngufi zikikije ibisenge by’amazu yabo byabaga bishashe. Bubakaga izo nkuta kugira ngo hatazagira umuntu uhanuka ku gisenge akitura hasi. None se kuki Imana yari gutanga iryo tegeko niba uwo muntu yari yaragenewe kuzahanuka hejuru y’inzu akikubita hasi agapfa?—Gutegeka kwa Kabiri 22:8.
None se twavuga iki ku bantu bapfa bazize impanuka kamere cyangwa izindi mpanuka badashobora kugira icyo bakoraho? Ese “umunsi w’urupfu rwabo” wagenwe mbere y’igihe? Oya. Umwami Salomo wari n’umwanditsi wa Bibiliya yavuze ko ‘ibihe n’ibigwirira umuntu bitubaho twese’ (Umubwiriza 9:11). Ku bw’ibyo, uko imimerere n’ibyago bigera ku bantu byaba bimeze kose, ntibiba byaragenwe mbere y’igihe.
Ariko kandi, hari abantu batekereza ko ayo magambo avuguruza ayo Salomo yari yaravuze mbere agira ati “ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n’icyagambiriwe munsi y’ijuru cyose gifite umwanya wacyo. Hariho igihe cyo kuvuka n’igihe cyo gupfa” (Umubwiriza 3:1, 2). Ariko se koko Salomo yari ashyigikiye igitekerezo cy’uko ibiba ku bantu biba byaragenwe mbere y’igihe? Reka dusuzumane ubwitonzi ayo magambo.
Salomo ntiyashakaga kuvuga ko igihe umuntu azavukira n’igihe azapfira kigenwa mbere y’igihe. Ahubwo yashakaga kuvuga ko kuvuka no gupfa, kimwe n’ibindi bintu byinshi bibaho mu buzima bihora bisimburana iteka. Mu by’ukuri, mu buzima habaho ibyiza n’ibibi. Salomo yavuze ko ‘hariho igihe cyo kurira n’igihe cyo guseka.’ Salomo yashakaga kugaragaza ko ibyo bintu bihora bisimburana iteka, ndetse n’ibigwirira abantu, ari ibintu bisanzwe mu buzima ‘munsi y’ijuru’ (Umubwiriza 3:1-8; 9:11, 12). Ni yo mpamvu yashoje avuga ko tudakwiriye guhugira mu bikorwa byacu bya buri munsi ngo twirengagize Umuremyi wacu.—Umubwiriza 12:1, 13.
Nubwo Umuremyi wacu asobanukiwe neza iby’ubuzima n’urupfu, ntagena ibitubaho. Bibiliya yigisha ko Imana iha abantu bose ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka. Ariko Imana ntiduhatira kubyemera. Ahubwo Ijambo ryayo rigira riti “ushaka wese nafate amazi y’ubuzima ku buntu.”—Ibyahishuwe 22:17.
Mu by’ukuri, tugomba kwifuza ‘gufata amazi y’ubuzima.’ Ku bw’ibyo, ntitwagenewe mbere y’igihe ibizatubaho. Imyanzuro dufata, imyitwarire yacu n’ibikorwa byacu ni byo bigira uruhare mu kugena uko imibereho yacu izamera.