Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese kwiyiriza ubusa ni byo bituma urushaho kwegera Imana?

Ese kwiyiriza ubusa ni byo bituma urushaho kwegera Imana?

Ese kwiyiriza ubusa ni byo bituma urushaho kwegera Imana?

‘Kwiyiriza ubusa bigufasha gutekereza ku mishyikirano ufitanye n’Imana kandi bikakwibutsa ko ibintu atari byo by’ingenzi mu buzima.’​—BYAVUZWE N’UMUGORE W’UMUGATOLIKA.

‘Kwiyiriza ubusa bigufasha kugirana n’Imana imishyikirano ya bugufi.’​—BYAVUZWE NA RABBI W’UMUYAHUDI.

‘Mu idini ryacu, kwiyiriza ubusa ni itegeko, ni ikintu cy’ingenzi kimfasha kugaragaza ko niyeguriye Imana kandi nyishimira. Niyiriza ubusa kubera ko nkunda Imana.’​—BYAVUZWE N’UMUYOBOKE W’IDINI RY’ABABAHAYI.

KWIYIRIZA ubusa ni umugenzo ukunze gukorwa mu madini menshi yo ku isi, hakubiyemo Ababuda, Abahindu, Abisilamu, idini rya Jayinisime n’idini ry’Abayahudi. Abantu benshi bemera ko kureka kurya mu gihe runaka bituma umuntu arushaho kwegera Imana.

Wowe se ubitekerezaho iki? Ese wagombye kwiyiriza ubusa? None se Ijambo ry’Imana Bibiliya ribivugaho iki?

Uko biyirizaga ubusa mu bihe bya kera

Kera abantu biyirizaga ubusa babitewe n’impamvu nyinshi Imana yemeraga. Hari abiyirizaga ubusa bashaka kugaragaza ko bafite umubabaro mwinshi, cyangwa bashaka kugaragaza ko bihannye ibyaha (1 Samweli 7:4-6). Nanone hari abiyirizaga ubusa bashaka kwinginga Imana kugira ngo ibemere cyangwa ibayobore (Abacamanza 20:26-28; Luka 2:36, 37). Hari n’abiyirizaga ubusa bagira ngo barusheho gutekereza ku bintu runaka, nta kibarangaza.—Matayo 4:1, 2.

Icyakora nanone, Bibiliya igaragaza ibikorwa byo kwiyiriza ubusa bitemerwa n’Imana. Umwami Sawuli yiyirije ubusa mbere y’uko ajya kuraguza (Abalewi 20:6; 1 Samweli 28:20). Abantu babi urugero nka Yezebeli, hamwe n’abantu bakabyaga mu by’idini bashatse kwica intumwa Pawulo, batangaje ko bari bagiye kujya biyiriza ubusa (1 Abami 21:7-12; Ibyakozwe 23:12-14). Abafarisayo bari bazwiho kugira gahunda ihoraho yo kwiyiriza ubusa (Mariko 2:18). Ariko Yesu yarabamaganye, kandi ntibashimishaga Imana (Matayo 6:16; Luka 18:12). Yehova na we ntiyemeye ibikorwa byo kwiyiriza ubusa byakorwaga n’Abisirayeli bamwe na bamwe, kubera ko bitwaraga nabi kandi bakiyiriza ubusa bafite intego mbi.—Yeremiya 14:12.

Izo ngero zerekana ko kwiyiriza ubusa ubwabyo atari byo bishimisha Imana. Icyakora, hari abagaragu b’Imana benshi bari bafite imitima itaryarya biyirizaga ubusa, kandi Imana yarabemeraga. Ariko se Abakristo bagombye kwiyiriza ubusa?

Ese Abakristo bagomba kwiyiriza ubusa?

Amategeko ya Mose yasabaga Abayahudi ‘kwibabaza umutima.’ Ibyo bishatse kuvuga ko bagombaga kwiyiriza ubusa rimwe mu mwaka, ku Munsi w’Impongano (Abalewi 16:29-31; Zaburi 35:13). Ku Munsi w’Impongano ni bwo bwonyine Yehova yasabaga ubwoko bwe kwiyiriza ubusa. * Abayahudi bagengwaga n’Amategeko ya Mose bubahirizaga iryo tegeko. Ariko Abakristo ntibasabwa kubahiriza Amategeko ya Mose.—Abaroma 10:4; Abakolosayi 2:14.

Yesu yakurikizaga Itegeko ryo kwiyiriza ubusa, ariko si byo byamurangaga. Yabwiye abigishwa be uko bagombaga kubigenza mu gihe bari kuba bahisemo kwiyiriza ubusa, ariko ntiyigeze abategeka kwiyiriza ubusa (Matayo 6:16-18; 9:14). None se kuki Yesu yavuze ko nyuma y’urupfu rwe abigishwa be bari kwiyiriza ubusa (Matayo 9:15)? Iryo ntiryari itegeko. Amagambo ya Yesu yumvikanisha gusa ko urupfu rwe rwashoboraga gutuma abigishwa be bagira agahinda kenshi, kandi bakumva badashaka kurya.

Bibiliya itubwira inkuru ebyiri z’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere biyirije ubusa. Izo nkuru zigaragaza ko iyo umuntu ahisemo kureka kurya abitewe n’intego nziza, Imana ibyemera (Ibyakozwe 13:2, 3; 14:23). * Ubwo rero, Abakristo ntibahatirwa kwiyiriza ubusa. Ariko kandi, umuntu wahitamo kubikora, hari ingorane yagombye kwitondera.

Jya umenya akaga gaterwa no kwiyiriza ubusa

Kimwe mu bintu tugomba kwirinda mu gihe twiyirije ubusa, ni ukwigira umukiranutsi. Bibiliya itanga umuburo w’uko tutagomba ‘kwigira nk’abicisha bugufi’ (Abakolosayi 2:20-23). Urugero Yesu yatanze rw’Umufarisayo w’umwibone wumvaga ko yitwaraga neza kurusha abandi kubera ko yari afite gahunda yo kwiyiriza ubusa, rugaragaza ko Imana yanga bene iyo myifatire.—Luka 18:9-14.

Byaba ari bibi umuntu agiye yamamaza ko yiyiriza ubusa, cyangwa akiyiriza ubusa bitewe n’uko hari undi muntu wamusabye kubikora. Muri Matayo 6:16-18, Yesu yatanze inama y’uko umuntu wiyirije ubusa yagombye kuba abiziranyeho n’Imana gusa, kandi ko atagombye kubitangariza abandi.

Nta muntu wagombye gutekereza ko azajya akora ibyaha hanyuma ngo yiyirize ubusa yumva ko ari byo bituma ababarirwa ibyaha. Kugira ngo Imana yemere igikorwa cyo kwiyiriza ubusa, kigomba kuba kijyanye no kumvira amategeko yayo (Yesaya 58:3-7). Kugira ngo umuntu ababarirwe ibyaha, agomba kwihana abikuye ku mutima. Kwiyiriza ubusa ubwabyo ntibishobora gutuma umuntu ababarirwa ibyaha bye (Yoweli 2:12, 13). Bibiliya igaragaza ko Yehova atubabarira kubera ineza ye tutari dukwiriye. Iyo neza yayerekanye atanga Kristo ho igitambo. Umuntu ubwe ntashobora kubabarirwa ibyaha abikesha imirimo akora, harimo no kwiyiriza ubusa.—Abaroma 3:24, 27, 28; Abagalatiya 2:16; Abefeso 2:8, 9.

Muri Yesaya 58:3 hagaragaza irindi kosa abantu bakunze gukora. Abisirayeli babonaga ko Yehova agomba kugira icyo abaha bitewe n’uko biyirije ubusa, nk’aho biyirizaga ubusa ari we babigirira. Barabazaga bati ‘mbese igituma twiyiriza ubusa ntubyiteho ni iki? Ni iki gituma twibabaza ukabyirengagiza?’ Nk’uko byari bimeze ku Bisirayeli, abantu benshi batekereza ko nibiyiriza ubusa Imana iri bugire icyo ibamarira. Ntituzigere twigana imyifatire nk’iyo irangwa no kubahuka kandi idashingiye ku Byanditswe.

Abandi bo batekereza ko bashobora kwemerwa ari uko bababaje umubiri wabo biyiriza ubusa, bikubita cyangwa bakora ibindi bikorwa nk’ibyo. Ijambo ry’Imana ryamagana iyo mitekerereze, rikagaragaza ko ‘kubabaza umubiri nta mumaro bigira wo kurwanya’ ibyifuzo bibi.—Abakolosayi 2:20-23.

Imyumvire ishyize mu gaciro

Kwiyiriza ubusa si itegeko, ariko nanone si ikosa. Mu mimerere imwe n’imwe, bishobora kugira akamaro, mu gihe twaba twirinze ka kaga twigeze kuvuga. Ariko kandi, kwiyiriza ubusa si cyo kintu cy’ingenzi tugomba gukora kugira ngo twemerwe n’Imana. Yehova ni “Imana igira ibyishimo,” kandi aba ashaka ko n’abagaragu be bagira ibyishimo (1 Timoteyo 1:11). Ijambo rye rigira riti ‘nta cyiza kiriho kibarutira ko umuntu wese yarya akananywa, kandi akanezezwa n’ibyiza by’imirimo ye yose, kuko na byo ari ubuntu bw’Imana.’—Umubwiriza 3:12, 13.

Gahunda yacu yo kuyoboka Imana yagombye kurangwa n’ibyishimo, kandi nta na rimwe Bibiliya ivuga ko kwiyiriza ubusa bituma umuntu agira ibyishimo. Nanone kandi, kureka kurya nta cyo byaba bimaze biramutse bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu, cyangwa bigatuma abura imbaraga zo gukora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami Umuremyi wacu yashinze Abakristo b’ukuri.

Niba duhisemo kwiyiriza ubusa cyangwa kutabikora, twagombye kwirinda gucira abandi urubanza. Abakristo b’ukuri ntibagombye kujya impaka kuri iyo ngingo, “kuko ubwami bw’Imana budasobanura kurya no kunywa, ahubwo busobanura gukiranuka n’amahoro n’ibyishimo, hamwe n’umwuka wera.”—Abaroma 14:17.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 12 Imana si yo yategetse ko habaho igikorwa cyo kwiyiriza Esiteri yakoze, kikaba cyarabanjirijwe n’Umunsi mukuru wa Purimu, nubwo bisa n’aho Imana yemeye icyo gikorwa cye cyo kwiyiriza.

^ par. 14 Hari Bibiliya zirimo imirongo ivuga ibyo kwiyiriza ubusa idahuje n’ukuri. Ariko kandi, iyo mirongo yongewe muri Bibiliya ntiboneka mu nyandiko z’Ikigiriki za kera cyane zandikishijwe intoki.—Matayo 17:21; Mariko 9:29; Ibyakozwe 10:30; 1 Abakorinto 7:5, King James Version.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 28]

Abafarisayo bigiraga nk’aho bicisha bugufi mu gihe babaga biyirije ubusa

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 29]

‘Ubwami bw’Imana ntibusobanura kurya no kunywa, ahubwo busobanura gukiranuka n’amahoro n’ibyishimo’

[Agasanduku ko ku ipaji ya 29]

None se twavuga iki ku birebana n’Igisibo?

Hari abantu bavuga ko Igisibo cy’iminsi 40 cyibutsa iminsi 40 Kristo yamaze atarya atanywa. Ariko Yesu ntiyigeze ategeka abigishwa be kujya bibuka iyo minsi. Nta n’ikimenyetso kigaragaza ko babikoraga. Ahantu ha mbere hizewe havugwa iby’icyo Gisibo cy’iminsi 40, ni mu mabaruwa Atanazi yanditse mu mwaka wa 330.

Yesu yiyirije ubusa nyuma yo kubatizwa, aho kuba mbere y’urupfu rwe. Ubwo rero, biratangaje kuba amadini amwe n’amwe yubahiriza igihe cy’Igisibo mu byumweru bibanziriza Pasika. Icyakora, Igisibo cy’iminsi 40 cyo mu ntangiro z’umwaka, mu bihe bya kera cyajyaga cyubahirizwa n’Abanyababuloni, Abanyegiputa n’Abagiriki. Biragaragara rero ko uwo mugenzo abantu bajya bita uwa gikristo ari aho wakomotse.