Ese wari ubizi?
Ese wari ubizi?
Kuki Yesu yasenze Yehova amwita “Abba, Data”?
Ijambo ry’Icyarameyi ʼab·baʼʹ rishobora gusobanura “data” cyangwa “nyamuneka data.” Iryo jambo riboneka incuro eshatu mu Byanditswe, kandi aho riboneka hose riba riri mu isengesho, ryerekeza kuri Data wo mu ijuru, ari we Yehova. None se iryo jambo risobanura iki?
Hari igitabo cyagize kiti “mu mvugo yari imenyerewe cyane igihe Yesu yari ku isi, mbere na mbere ijambo ʼabbāʼ ryakoreshwaga n’abana babaga bafitanye ubucuti bwihariye na ba se. Nanone iryo jambo ryagaragazaga ko abo bana bubahaga ba se” (The International Standard Bible Encyclopedia). Iryo jambo ryagaragazaga urukundo rwinshi abana babaga bakunda ba se, kandi ryari rimwe mu magambo umwana yamenyaga acyiga kuvuga. Mu buryo bwihariye, Yesu yakoreshaga iryo jambo iyo yabaga asenga Se ashyizeho umwete. Igihe Yesu yari mu busitani bwa Getsemani, hasigaye amasaha make ngo apfe, yasenze Yehova agira ati “Abba, Data.”—Mariko 14:36.
Cya gitabo twavuze cyakomeje kivuga ko mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abagiriki n’Abaroma, ijambo “ʼAbbāʼ ryakoreshejwe incuro nke cyane mu bitabo by’Abayahudi ryerekeza ku Mana, kubera ko abantu bibwiraga ko kuvugana n’Imana ukoresheje imvugo nk’iyo ya gicuti byari agasuzuguro.” Icyakora, ‘kuba Yesu yarakoresheje iryo jambo mu isengesho bishyigikira ibyo yajyaga yivugaho, agaragaza ko yari afitanye n’Imana ubucuti bwihariye.’ Iryo jambo “Abba” rigaragara ahandi hantu habiri mu Byanditswe, kandi hombi ni mu nyandiko z’intumwa Pawulo. Ibyo rero bigaragaza ko n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere barikoreshaga mu masengesho yabo.—Abaroma 8:15; Abagalatiya 4:6.
Kuki hari igice cya Bibiliya cyanditswe mu Kigiriki?
Intumwa Pawulo yavuze ko “amagambo yera y’Imana” yabikijwe Abayahudi (Abaroma 3:1, 2). Kubera iyo mpamvu, Ibyanditswe bya Giheburayo hafi ya byose byanditswe mu Giheburayo, ari rwo rurimi rw’Abayahudi. Ariko kandi, Ibyanditswe bya Gikristo byanditswe mu Kigiriki. * Kuki byanditswe muri urwo rurimi?
Mu kinyejana cya kane Mbere ya Yesu, abasirikare ba Alexandre le Grand bavugaga indimi zishamikiye ku Kigiriki cya kera. Izo ndimi zaje kwivanga maze zibyara Ikigiriki cyavugwaga na rubanda (Koine). Kuba Alexandre yarigaruriye ibihugu bitandukanye, byatumye urwo rurimi ruba ururimi mpuzamahanga rwo muri icyo gihe. Igihe Alexandre yigaruriraga ibyo bihugu, ni bwo Abayahudi batataniye hirya no hino ku isi. Mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, Abayahudi bajyanyweho iminyago i Babuloni, ariko igihe bemererwaga gusubira mu gihugu cyabo cya Palesitina, abenshi muri bo ntibagarutse. Kubera iyo mpamvu, abenshi muri bo bageze aho bibagirwa uko Igiheburayo cyavugwaga, maze batangira kujya bavuga Ikigiriki (Ibyakozwe 6:1). Mu rwego rwo kubafasha, hahinduwe Bibiliya yiswe Septante. Iyo Bibiliya ikubiyemo Ibyanditswe bya Giheburayo byahinduwe mu rurimi rw’Ikigiriki cya rubanda, ari cyo Koine.
Hari inkoranyamagambo isobanura Bibiliya yavuze ko nta rundi rurimi rwari rufite “amagambo menshi, uburyo bwinshi bwo kurukoresha ndetse n’inyuguti zari zizwi ku isi hose kandi zikoreshwa mu bihugu byinshi nk’Ikigiriki” (Dictionnaire de la Bible). Ururimi rw’Ikigiriki rwari rufite amagambo menshi kandi asobanura ibintu neza, rukagira amategeko y’ikibonezamvugo asobanutse neza, n’inshinga zisobanura neza ibitekerezo bigoye kumva. Urwo rero ni rwo “rurimi rwashoboraga gutuma abantu bashyikirana, bakungurana ibitekerezo, kandi ni rwo Abakristo bari bakeneye.” None se ntibyari bikwiriye ko ubutumwa bwa gikristo bwandikwa mu Kigiriki?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 7 Hari ibice bito by’Ibyanditswe bya Giheburayo byanditswe mu Cyarameyi. Uko bigaragara, Matayo yabanje kwandika Ivanjiri ye mu Giheburayo, kandi ashobora kuba ari we ubwe waje kuyihindura mu Kigiriki.
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Igice cy’umwandiko wa septante wandikishijwe intoki mu kigiriki
[Aho ifoto yavuye]
Courtesy of Israel Antiquities Authority