Kuvuka ubwa kabiri bikorwa bite?
Kuvuka ubwa kabiri bikorwa bite?
IGIHE Yesu yaganiraga na Nikodemu, yamubwiye agaciro ko kuvuka ubwa kabiri, amubwira impamvu yabyo, icyo bigamije, ndetse n’ukuntu umuntu avuka ubwa kabiri. Yesu yaravuze ati ‘umuntu atabyawe binyuze ku mazi no ku mwuka ntashobora kwinjira mu bwami bw’Imana’ (Yohana 3:5). Bityo rero, umuntu avuka ubwa kabiri binyuze ku mazi n’umwuka. Ariko se ayo magambo ngo “amazi n’umwuka” yerekeza ku ki?
“Amazi n’umwuka” bisobanura iki?
Kubera ko Nikodemu yari Umuyahudi w’umuhanga mu by’idini, nta gushidikanya ko yari amenyereye uko Ibyanditswe bya Giheburayo bikoresha ijambo “umwuka w’Imana.” Uwo mwuka ni imbaraga Imana ikoresha, zishobora gutuma abantu bakora ibikorwa bidasanzwe (Itangiriro 41:38; Kuva 31:3; 1 Samweli 10:6). Bityo rero, igihe Yesu yakoreshaga ijambo “umwuka,” Nikodemu agomba kuba yarasobanukiwe ko ari umwuka wera, ari zo mbaraga Imana ikoresha.
None se igihe Yesu yavugaga iby’amazi yerekezaga ku ki? Reka turebe inkuru y’ibyabaye mbere gato y’ikiganiro Yesu yagiranye na Nikodemu hamwe n’ibyakurikiyeho. Ibyo bintu bigaragaza ko Yohana Umubatiza n’abigishwa ba Yesu babatirishaga amazi (Yohana 1:19, 31; 3:22; 4:1-3). Uwo mubatizo wari uzwi neza muri Yerusalemu. Kubera iyo mpamvu, igihe Yesu yavugaga iby’amazi, Nikodemu agomba kuba yaratahuye ko Yesu atashakaga kuvuga amazi muri rusange. Agomba kuba yarasobanukiwe ko yashakaga kuvuga amazi akoreshwa mu mubatizo. *
Kubatirishwa “umwuka wera”
Niba ‘kubyarwa binyuze ku mazi’ bifitanye isano no kubatizwa mu mazi, ‘kubyarwa binyuze ku mwuka’ byo bisobanura iki? Mbere y’uko Yesu agirana ikiganiro na Nikodemu, Yohana Umubatiza yari yaratangaje ko amazi atari yo yonyine agira uruhare mu mubatizo, ko ahubwo n’umwuka ubigiramo uruhare. Yaravuze ati “jye mbabatirisha amazi, ariko [Yesu] we azababatirisha umwuka wera” (Mariko 1:7, 8). Umwanditsi w’Ivanjiri witwa Mariko yasobanuye uko byagenze igihe uwo mubatizo wabaga ku ncuro ya mbere. Yaranditse ati “muri iyo minsi, Yesu ava i Nazareti ho muri Galilaya, nuko araza abatizwa na Yohana mu ruzi rwa Yorodani. Acyuburuka mu mazi abona ijuru rikinguka, nuko umwuka wera umumanukiraho umeze nk’inuma” (Mariko 1:9, 10). Igihe Yesu yibizwaga muri Yorodani, yabatirishijwe amazi. Igihe yahabwaga umwuka uturutse mu ijuru, yabatirishijwe umwuka wera.
Igihe hari hashize imyaka itatu Yesu abatijwe, yabwiye abigishwa be ati “nyuma y’iminsi mike muzabatirishwa umwuka wera” (Ibyakozwe 1:5). Ibyo byabaye ryari?
Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, abigishwa ba Yesu bagera ku 120 bari bateraniye hamwe mu nzu i Yerusalemu. ‘Nuko mu buryo butunguranye humvikana urusaku ruvuye mu ijuru rumeze nk’urw’umuyaga ukaze uhuha cyane, rwuzura inzu yose bari bicayemo. Nuko babona indimi zimeze nk’iz’umuriro, bose buzuzwa umwuka wera’ (Ibyakozwe 2:1-4). Kuri uwo munsi, abandi bantu bo muri Yerusalemu batewe inkunga yo kubatizwa mu mazi. Intumwa Petero yabwiye imbaga y’abari bateraniye aho ati “mwihane kandi buri wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo, kugira ngo mubabarirwe ibyaha byanyu kandi muzahabwe impano y’umwuka wera.” Babyitwayemo bate? Bibiliya igira iti “nuko abakiriye ijambo rye babikuye ku mutima barabatizwa, maze kuri uwo munsi hiyongeraho abantu bagera ku bihumbi bitatu.”—Ibyakozwe 2:38, 41.
Bagombaga kubatizwa mu buryo bubiri
Iyo mibatizo igaragaza iki ku birebana no kuvuka ubwa kabiri? Iyo mibatizo igaragaza ko kuvuka ubwa kabiri biba mu byiciro bibiri. Zirikana ko Yesu yabanje kubatirizwa mu mazi, hanyuma agahabwa umwuka wera. Abigishwa bo mu kinyejana cya mbere na bo ni ko byabagendekeye. Babanje kubatizwa mu mazi (bamwe babatijwe na Yohana Umubatiza), hanyuma bahabwa umwuka wera (Yohana 1:26-36). Abantu 3.000 bahindutse abigishwa babanje kubatirishwa amazi, hanyuma bahabwa umwuka wera.
None se mu gihe tukizirikana imibatizo yabaye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, twavuga ko muri iki gihe ari gute umuntu yavuka ubwa kabiri? Byagenda nk’uko byagenze mu gihe cy’intumwa za Yesu n’abigishwa bo mu kinyejana cya mbere. Mbere na mbere, umuntu yihana ibyaha bye, agahindukira akareka gukora ibibi, akegurira ubuzima bwe Yehova kugira ngo amusenge kandi amukorere, hanyuma akagaragaza mu ruhame ko yiyeguriye Imana abatizwa mu mazi. Nyuma yaho, iyo Imana imutoranyirije kuzaba umwami mu Bwami bwayo, asukwaho umwuka wera. Umubatizo wa mbere (kubatirishwa amazi) umuntu ni we uwugiramo uruhare, naho uwa kabiri (kubatirishwa umwuka) Imana ni yo iwugiramo uruhare. Iyo umuntu abatijwe muri ubwo buryo bwombi, aba avutse ubwa kabiri.
Ariko se kuki mu kiganiro Yesu yagiranye na Nikodemu yavuze ngo ‘kubyarwa binyuze ku mazi no ku mwuka’? Ni ukugira ngo atsindagirize ko ababatizwa mu mazi no mu mwuka bagira ihinduka rikomeye. Mu ngingo ikurikira turasuzuma icyo kintu gifitanye isano no kuvuka ubwa kabiri.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 5 Mu buryo nk’ubwo, hari igihe hari habaye umubatizo, intumwa Petero aravuga ati “ese hari uwakwimana amazi?”—Ibyakozwe 10:47.
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Yohana abatirisha amazi Abisirayeli bihannye