Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuvuka ubwa kabiri bituma habaho iki?

Kuvuka ubwa kabiri bituma habaho iki?

Kuvuka ubwa kabiri bituma habaho iki?

KUKI igihe Yesu yavugaga ibyo kubatirisha umwuka wera yavuze ngo ‘kubyarwa binyuze ku mwuka’ (Yohana 3:5)? Iyo ijambo “kuvuka” rikoreshejwe mu mvugo y’ikigereranyo, risobanura “gutangira,” urugero nko mu mvugo igira iti “ivuka ry’ishyanga.” Bityo rero, imvugo ngo “kuvuka ubwa kabiri” isobanura “gutangira bundi bushya.” Kubera iyo mpamvu, “kubyarwa” no “kuvuka ubwa kabiri” bigaragaza ko Imana igirana imishyikirano mishya n’abantu babatizwa binyuze ku mwuka wera. Bigenda bite kugira ngo imishyikirano iri hagati y’Imana n’abo bantu ihinduke mu buryo bwuzuye?

Igihe intumwa Pawulo yasobanuraga ukuntu Imana itegurira abantu kuzaba abategetsi mu ijuru, yakoresheje urugero rw’ibintu bijya biba mu muryango. Yandikiye Abakristo bo mu gihe cye ko bari ‘kwemerwa ko ari abana,’ kandi ko kubera iyo mpamvu, Imana yashoboraga ‘kubafata nk’abana’ bayo (Abagalatiya 4:5; Abaheburayo 12:7). Kugira ngo twumve neza ukuntu urugero rwo kwemerwa nk’abana rudufasha gusobanukirwa ihinduka riba iyo umuntu abatijwe binyuze ku mwuka wera, reka twongere dusuzume urugero rwa wa mwana wagiye kwiyandikisha mu ishuri ryigamo abana ba kavukire.

Ihinduka riterwa no kwitwa umwana

Muri rwa rugero, wa mwana ntiyashoboraga kwandikwa muri rya shuri kubera ko atari kavukire. Reka noneho tuvuge ko habayeho ihinduka rikomeye. Yemerewe kwitwa umwana w’umubyeyi uvuka muri ako gace mu buryo bwemewe n’amategeko. Ibyo biramarira iki wa mwana? Kubera ko yabonye umubyeyi yitirirwa mu buryo bwemewe, ubu noneho ashobora kubona uburenganzira nk’ubw’abandi bana ba kavukire, hakubiyemo n’ubwo kwiyandikisha muri rya shuri. Kuba uwo mwana yarabonye umubyeyi kavukire yitirirwa, byahinduye rwose ibintu yashoboraga gukora.

Ibyo rero biragaragaza mu rugero rwagutse ibiba ku bantu bavuka ubwa kabiri. Reka turebe bimwe mu byo uwo mwana ahuriyeho n’abo bantu bavuka ubwa kabiri. Umwana uvugwa muri rwa rugero, yari kwemererwa kwiga muri rya shuri ari uko yujuje ibisabwa. Ibyo bikaba ari ukuba kavukire w’aho hantu. Ariko kandi, we ubwe ntiyari kubyigezaho. Nk’uko bimeze kuri uwo mwana, hari abantu bazaba abategetsi mu Bwami bw’Imana cyangwa ubutegetsi bwo mu ijuru, ariko bazaba abategetsi ari uko bujuje ibisabwa kugira ngo bemerwe. Ni ukuvuga ko bagomba “kongera kubyarwa.” Icyakora, ibyo ntibashobora kubyigezaho kubera ko kuvuka ubwa kabiri bituruka ku Mana.

Ni iki cyatumye imimerere ya wa mwana twavuze ihinduka? Ni uko yabonye umubyeyi umwiyitirira mu buryo bwemewe n’amategeko. Birumvikana ko uwo mwana nta cyo yahindutseho. Na nyuma yo kubona undi mubyeyi, yakomeje kuba wa wundi. Nubwo byari bimeze bityo ariko, nyuma y’uko uwo mwana yitirirwa undi mubyeyi mu buryo bwemewe n’amategeko, yahinduye irangamimerere. Mu by’ukuri, yatangiye bundi bushya. Mbese twavuga ko yavutse ubwa kabiri. Yabaye umwana w’undi mubyeyi, bituma abona uburenganzira bwo kwiga muri rya shuri, kandi abarirwa mu bana b’uwo mubyeyi.

Yehova na we yahinduye imimerere y’itsinda ry’abantu badatunganye igihe yashyiragaho gahunda yemewe n’amategeko yo kubagira abana be. Intumwa Pawulo wari muri iryo tsinda, yandikiye Abakristo bagenzi be ati “mwahawe umwuka ubahindura abana, uwo mwuka ukaba ari wo utuma turangurura tuti ‘Abba, Data!’ Umwuka w’Imana ubwawo ufatanya n’umwuka wacu guhamya ko turi abana b’Imana” (Abaroma 8:15, 16). Ni koko, iyo gahunda yatumye abo Bakristo babarirwa mu bagize umuryango w’Imana, bityo baba ‘abana bayo.’—1 Yohana 3:1; 2 Abakorinto 6:18.

Birumvikana ko kuba Imana yarabagize abana bayo bitahinduye kamere yabo, kubera ko bakomeje kuba abantu badatunganye (1 Yohana 1:8). Icyakora nk’uko Pawulo yakomeje abivuga, nyuma yo kuzuza ibisabwa n’amategeko kugira ngo babe abana b’Imana, irangamimerere yabo yarahindutse. Hagati aho, umwuka w’Imana washyize mu mitima yabo ibyiringiro bitajegajega by’uko bazabana na Kristo mu ijuru (1 Yohana 3:2). Ibyo byiringiro bitajegajega bahawe n’umwuka wera byatumye bahindura uko babona ubuzima (2 Abakorinto 1:21, 22). Bagize intangiriro nshya. Mbese ni nk’aho babyawe ubwa kabiri.

Bibiliya yavuze ibirebana n’abo bantu babaye abana b’Imana igira iti “bazaba abatambyi b’Imana na Kristo, kandi bazategekana na we ari abami mu gihe cy’imyaka igihumbi” (Ibyahishuwe 20:6). Abo bantu Imana yagize abana bayo, bazaba abami mu Bwami bw’Imana cyangwa mu butegetsi bwo mu ijuru, bari kumwe na Kristo. Intumwa Petero yabwiye Abakristo bagenzi be ko bazabona ‘umurage udashobora kwangirika, utanduye kandi udashobora gucuyuka babikiwe mu ijuru’ (1 Petero 1:3, 4). Mbega umurage w’agaciro!

Ariko kandi, iby’ubwo butegetsi bituma umuntu yibaza ati “niba abantu bavutse ubwa kabiri bazategeka ari abami mu ijuru, bazategeka ba nde?” Icyo kibazo kirasuzumwa mu ngingo ikurikiraho.

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Ni iki Pawulo yavuze ku birebana no kuba abantu baragizwe abana b’Imana?