Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

2 Gira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana

2 Gira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana

2 Gira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana

“Kugira ngo babone ubuzima bw’iteka, bagomba gukomeza kunguka ubumenyi kuri wowe, wowe Mana y’ukuri yonyine.”—Yohana 17:3.

NI IZIHE NZITIZI USHOBORA GUHURA NA ZO? Hari abantu bavuga ko nta Mana ibaho. Abandi bo bemeza ko Imana itameze nk’umuntu, ahubwo ko ari imbaraga ziba hose. Ndetse n’abemera ko ibaho, bigisha inyigisho zivuguruzanya ku bihereranye n’uko iteye ndetse n’imico yayo.

NI GUTE WANESHA IZO NZITIZI? Bumwe mu buryo bwo kumenya Imana, ni ukwitegereza ibyo yaremye. Intumwa Pawulo yagize ati ‘imico itaboneka [y’Imana], ari yo bubasha bwayo bw’iteka n’Ubumana bwayo, igaragara neza kuva isi yaremwa, kuko igaragarira mu byaremwe, ku buryo batagira icyo kwireguza’ (Abaroma 1:20). Niwitegereza neza ibyaremwe, ushobora kuzamenya byinshi ku birebana n’imbaraga z’Umuremyi wacu hamwe n’ubwenge bwe.—Zaburi 104:24; Yesaya 40:26.

Icyakora, umuntu wese ushaka kumenya neza uko Imana iteye, agomba kubumbura Ijambo ry’Imana Bibiliya maze akayigenzurira. Ntuzemere ko hagira umuntu ugenga imitekerereze yawe. Ahubwo ujye ukurikiza inama ya Bibiliya igira iti “mureke kwishushanya n’iyi si, ahubwo muhinduke, muhindure imitekerereze rwose, kugira ngo ubwanyu mwigenzurire mumenye neza ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye” (Abaroma 12:2). Urugero, reka dusuzume ibintu Bibiliya iduhishurira ku byerekeye Imana.

Imana ifite izina bwite. Iryo zina ryabonekaga incuro zibarirwa mu bihumbi mu nyandiko z’umwimerere za Bibiliya. Muri Bibiliya nyinshi, iryo zina riboneka muri Yeremiya 16:21, ahagira hati “dore noneho ngiye kubamenyesha, ni ukuri ngiye kubamenyesha ukuboko kwanjye n’imbaraga zanjye, na bo bazamenya yuko izina ryanjye ari Yehova.”

Yehova Imana ashobora gushimishwa n’ibyo abantu bakora cyangwa bikamubabaza. Nyuma y’aho Yehova avaniye Abisirayeli mu bubata bwa Egiputa, bajyaga birengagiza inama ze zirangwa n’ubwenge. Kuba barigometse ‘byaramubabaje.’ Ibyo bikorwa byabo ‘byarakaje Iyera ya Isirayeli.’—Zaburi 78:40, 41.

Yehova yita kuri buri wese muri twe. Yesu yabwiye abigishwa be ati “mbese ibishwi bibiri ntibigura igiceri kimwe cy’agaciro gake? Nyamara nta na kimwe muri byo kigwa hasi So wo mu ijuru atabimenye. Ndetse n’imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabazwe. Ku bw’ibyo rero, ntimutinye: murusha ibishwi byinshi agaciro.”—Matayo 10:29-31.

Imana ntirobanura abantu bo mu bwoko bumwe cyangwa mu muco runaka ngo ibarutishe abandi. Intumwa Pawulo yabwiye Abagiriki bo muri Atene ko Imana “yaremye amahanga yose y’abantu iyakuye ku muntu umwe, kugira ngo ature ku isi hose.” Nanone yavuze ko Imana “itari kure y’umuntu wese muri twe” (Ibyakozwe 17:26, 27). Intumwa Petero yaravuze ati “Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera.”—Ibyakozwe 10:34, 35.

NI IZIHE NYUNGU UZABONA? Hari abantu bafite “ishyaka ry’Imana, ariko ridahuje n’ubumenyi nyakuri” (Abaroma 10:2). Numenya icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha ku bihereranye n’Imana, nta wuzakuyobya, kandi ibyo bizagufasha ‘kwegera Imana.’—Yakobo 4:8.

Niba ushaka ibindi bisobanuro, reba igice cya 1 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? * gifite umutwe uvuga ngo “Ukuri ku byerekeye Imana ni ukuhe?”

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 11 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Bumwe mu buryo bwo kugira ubumenyi ku byerekeye Imana, ni ukwitegereza ibyo yaremye