Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

3 Menya ukuri ku bihereranye na Yesu

3 Menya ukuri ku bihereranye na Yesu

3 Menya ukuri ku bihereranye na Yesu

“Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka.”—Yohana 3:16.

NI IZIHE NZITIZI USHOBORA GUHURA NA ZO? Hari abantu bashobora kukumvisha ko Yesu atabayeho. Abandi bo bemera ko yabayeho, ariko bakavuga ko yari umuntu nk’abandi wapfuye kera.

NI GUTE WANESHA IZO NZITIZI? Jya wigana umwigishwa Natanayeli. * Incuti ye Filipo yamubwiye ko yari yabonye Mesiya, ari we “Yesu mwene Yozefu w’i Nazareti.” Icyakora, Natanayeli ntiyapfuye kwemera ibyo Filipo yamubwiye. Ahubwo yaramubwiye ati “mbese hari ikintu cyiza gishobora guturuka i Nazareti?” Nubwo Natanayeli yashidikanyaga, igihe Filipo yamubwiraga ati “ngwino wirebere,” yarabyemeye (Yohana 1:43-51). Nawe niwigenzurira ibimenyetso bigaragaza ko Yesu yabayeho, bizakugirira akamaro. None se wabigenza ute?

Suzuma ibimenyetso biboneka mu mateka bigaragaza ko Yesu yabayeho. Josèphe na Tacite bari abahanga mu by’amateka bemerwaga cyane babayeho mu kinyejana cya mbere, kandi ntibari Abakristo. Bombi bavuze ko Yesu yabayeho. Igihe Tacite yasobanuraga ukuntu Umwami w’abami w’Umuroma witwaga Nero yashinjaga Abakristo ko ari bo batwitse umugi wa Roma mu mwaka wa 64, yaranditse ati “Nero yahamije icyaha itsinda ry’abantu bitwaga Abakristo, bangwaga na rubanda bazira ko bakoraga ibikorwa by’agahomamunwa. Iryo zina ry’Abakristo barikomoye kuri Kristo, wakatiwe urwo gupfa ku ngoma ya Tiberiyo, ku itegeko ry’umwe mu bategetsi bacu, Pontiyo Pilato.”

Hari igitabo cyagize icyo kivuga ku birebana n’icyo abahanga mu by’amateka bo mu kinyejana cya mbere n’icya kabiri bavuze ku bihereranye na Yesu hamwe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere. Icyo gitabo kigira kiti “izi nkuru zavuzwe n’abantu badafite aho babogamiye, zigaragaza ko mu bihe bya kera abarwanyaga Ubukristo na bo batigeze bashidikanya ko Yesu yabayeho. Abantu batangiye kubishidikanyaho mu mpera z’ikinyejana cya 18, icya 19 cyose no mu ntangiriro z’icya 20, nabwo bashingiye ku mpamvu zidafashije” (Encyclopædia Britannica, 2002 Edition). Mu mwaka wa 2002, hari ikinyamakuru cyagize kiti “usibye abantu bake cyane batemera ko Imana ibaho, ubu intiti nyinshi zemera ko Yesu w’i Nazareti yabayeho.”—The Wall Street Journal.

Suzuma ibimenyetso bigaragaza ko Yesu yazutse. Igihe Yesu yafatwaga n’abamurwanyaga, incuti ze magara zaramutereranye, ndetse na Petero agira ubwoba aramwihakana (Matayo 26:55, 56, 69-75). Yesu amaze gufatwa, abigishwa be baratatanye (Matayo 26:31). Hanyuma bidatinze, abigishwa be batangiye gukorana umwete. Petero na Yohana bahanganye n’abantu bicishije Yesu, bafite ubutwari bwinshi. Abigishwa ba Yesu baranzwe n’ishyaka, ku buryo bujuje inyigisho zabo mu Bwami bwa Roma, bahitamo kwicwa aho kureka imyizerere yabo.

Ni iki cyatumye bashira ubwoba bagatangira gukorana umwete? Intumwa Pawulo yasobanuye ko Yesu yazutse maze ‘akabonekera Kefa [Petero], hanyuma akabonekera ba bandi cumi na babiri.’ Yongeyeho ko “yabonekeye abavandimwe basaga magana atanu icyarimwe.” Abenshi muri abo bantu babyiboneye n’amaso yabo bari bakiriho mu gihe Pawulo yandikaga ayo magambo (1 Abakorinto 15:3-7). Abemeragato bashoboraga guhakana mu buryo bworoshye ibyavuzwe n’umuntu umwe cyangwa babiri muri abo babyiboneye (Luka 24:1-11). Ariko ibintu byavuzwe n’abantu barenga magana atanu babyiboneye, byatanze gihamya idakuka y’uko Yesu yazutse.

NI IZIHE NYUNGU UZABONA? Abantu bizera Yesu kandi bakamwumvira, bashobora kubabarirwa ibyaha kandi bakagira umutimanama ukeye (Mariko 2:5-12; 1 Timoteyo 1:19; 1 Petero 3:16-22). Yesu abasezeranya ko nibapfa azabazura “ku munsi wa nyuma.”—Yohana 6:40.

Niba ushaka ibindi bisobanuro, reba igice cya 4 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? * gifite umutwe uvuga ngo “Yesu Kristo ni nde?,” n’igice cya 5 gifite umutwe uvuga ngo “Incungu ni impano ihebuje yatanzwe n’Imana”

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Uko bigaragara, Natanayeli ni we abanditsi b’Amavanjiri ya Matayo, Mariko na Luka bitaga Barutolomayo.

^ par. 10 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Suzuma ibimenyetso bihamya ibya Yesu nk’uko Natanayeli yabigenje