Ku bihereranye n’“imperuka”
Isomo tuvana kuri Yesu
Ku bihereranye n’“imperuka”
Iyo ni imperuka y’iki?
Abigishwa ba Yesu baramubajije bati “ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ukuhaba kwawe n’imperuka y’isi?” (Matayo 24:3). Yesu ntiyigeze abasubiza ko umubumbe w’isi ari wo uzarimbuka. Mbere yaho, yari yavuze ibihereranye na “gahunda y’ibintu,” kandi yakoresheje iyo mvugo ashaka kuvuga gahunda zose zashyizweho n’abantu ziyoborwa na Satani, ari zo gahunda ya gipolitiki, gahunda y’ubucuruzi n’iy’amadini (Matayo 13:22, 40, 49, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji). Ku bw’ibyo, iyo ni yo gahunda Yesu yerekezagaho igihe yavugaga ati “imperuka ibone kuza.”—Matayo 24:14.
Yesu yavuze ko imperuka izaba imeze ite?
Kumva ko hazabaho imperuka y’iyi si mbi, ni “ubutumwa bwiza.” Yesu yaravuze ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza.” Dore uko Yesu yasobanuye iby’ imperuka y’iyi si. Yaravuze ati “hazabaho umubabaro ukomeye utarigeze kubaho uhereye ku kuremwa kw’isi kugeza ubu, kandi ntuzongera kubaho ukundi. Mu by’ukuri, iyo minsi iyo itaza kugabanywa, nta n’umwe wari kuzarokoka.”—Matayo 24:14, 21, 22.
Ni ba nde bazarimbuka?
Abantu badakorera Yehova na Yesu kandi ntibabakunde ni bo bazarimbuka. Bene abo bantu ntibumvira Imana. Yesu yaravuze ati ‘nk’uko iminsi ya Nowa yari iri, ni ko no kuhaba k’Umwana w’umuntu kuzaba. Kuko nk’uko abantu bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, . . . ntibabyitayeho kugeza ubwo umwuzure waje ukabatwara bose’ Matayo 24:36-39). Yesu yavuze ko hari abantu benshi bari mu nzira ijyana abantu kurimbuka. Icyakora, yanijeje abantu ko hari ‘inzira nto cyane, ijyana abantu ku buzima.’—Matayo 7:13, 14.
(Imperuka y’iyi si izaba ryari?
Igihe abigishwa ba Yesu bamubazaga ikimenyetso cyo kuhaba kwe n’icy’“imperuka y’isi,” yarabashubije ati “igihugu kizahagurukira ikindi n’ubwami buhagurukire ubundi, kandi hirya no hino hazabaho inzara n’imitingito. . . . Kandi kubera ko kwica amategeko bizagwira, urukundo rw’abantu benshi ruzakonja” (Matayo 24:3-12). Birumvikana rero ko ibintu bibabaje bibaho muri iki gihe bifite ikintu cyiza bisobanura. Bitanga icyizere cy’uko vuba aha Ubwami bw’Imana buzazanira amahoro abantu bumvira. Yesu yaravuze ati “nimubona ibyo bintu byose bibaye, muzamenye ko ubwami bw’Imana bwegereje.”—Luka 21:31.
Wagombye gukora iki?
Yesu yavuze ko Imana “yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka” (Yohana 3:16). Kugira ngo wizere Imana n’Umwana wayo ugomba kubamenya neza. Kubera iyo mpamvu, Yesu yaravuze ati “kugira ngo babone ubuzima bw’iteka, bagomba gukomeza kunguka ubumenyi kuri wowe, wowe Mana y’ukuri yonyine, no ku wo watumye, ari we Yesu Kristo.”—Yohana 17:3.
Ujye wirinda ko amaganya n’ibibazo uhura na byo bikubuza kugira ubumenyi bugufasha kugaragaza ko ukunda Imana. Yesu yaravuze ati ‘mwirinde ubwanyu kugira ngo imitima yanyu itaremererwa n’amaganya y’ubuzima, maze mu buryo butunguranye uwo munsi ukabagwa gitumo, umeze nk’umutego, kuko uzagera ku bantu bose.’ Niwumvira umuburo Yesu yatanze, ‘uzarokoka ibyo bintu byose bigomba kubaho.’—Luka 21:34-36.
Niba ushaka ibindi bisobanuro, reba igice cya 9 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? * gifite umutwe uvuga ngo “Mbese koko turi mu ‘minsi y’Imperuka’?”
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 14 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.