Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese imibabaro itugeraho ni igihano cy’Imana?

Ese imibabaro itugeraho ni igihano cy’Imana?

Ibibazo by’abasomyi

Ese imibabaro itugeraho ni igihano cy’Imana?

Ese waba waragezweho n’ibintu bibabaje cyane bigatuma wibaza niba Imana ari yo iguteje iyo mibabaro? Indwara itunguranye, impanuka ikomeye cyangwa gupfusha umuntu wo mu muryango imburagihe, bishobora gutuma twumva ko Imana yatwibasiye kugira ngo iduhane.

Aho gutekereza utyo, ushobora guhumurizwa no kumenya ko Imana yifuriza abantu ko babaho bishimye, kandi nta kibi kibageraho. Ibyo bigaragazwa n’uko igihe Imana yaremaga abantu ba mbere, yabashyize mu ‘ngobyi ya Edeni.’ Iyo ngobyi ya Paradizo yari imeze nk’ubusitani, kandi abantu bari kuyibamo nta ngorane bafite.—Itangiriro 2:15.

Ikibabaje ni uko abo bantu babiri ba mbere bitesheje iyo mibereho myiza cyane bari kugira, bagasuzugura Imana babigambiriye. Ibyo byabagizeho ingaruka zibabaje cyane kandi zigera no ku rubyaro rwabo, natwe turimo. Kuki byageze no ku rubyaro rwabo? Ibyababayeho byagereranywa n’uko bigenda iyo umutware w’umuryango atishyuye amafaranga y’ubukode bw’inzu. Icyo gihe, abagize umuryango bose birukanwa muri iyo nzu maze bigatuma bahura n’ingorane kandi bakabura aho baba. Mu buryo nk’ubwo, abantu ba mbere bamaze kwigomeka, imibabaro yagiye igera ku bantu bose (Abaroma 5:12). Hashize imyaka myinshi, igihe umukiranutsi Yobu yari afite agahinda, yavuze ko iyo imibabaro ye ‘ishyirwa ku bipimo,’ yari kuba ‘irusha umusenyi wo mu nyanja kuremera.’—Yobu 6:2, 3

Indi mpamvu ituma tugerwaho n’imibabaro, ni uko hari igihe dukora ibintu tutabanje gushishoza. Urugero, reka tuvuge ko umuntu yubatse amazu ahantu hakunze kwibasirwa n’inkongi y’umuriro, noneho wowe ukaza ukagura imwe muri ayo mazu utabizi ukayibamo. Ese ubwo wowe n’umuryango wawe ntimwaba mwishyize mu kaga? Ubwo se muramutse muhuye n’ingorane, twavuga ko ari igihano cy’Imana? Igisubizo nyacyo cy’icyo kibazo kiboneka muri Bibiliya, aho igira iti “umuswa yemera ikivuzwe cyose, ariko umunyamakenga yitegereza aho anyura.”—Imigani 14:15.

Ariko kandi, nubwo twese tugerwaho n’imibabaro, duhumurizwa no kumenya ko Imana yasezeranyije ko izayikuraho vuba aha. Icyo gihe nikigera, ntuzongera kubabara cyangwa ngo ubone abantu bababara. Nta nubwo uzongera kumva inkuru z’abantu bababara. Agahinda, kubabara, urupfu no kuboroga bizaba ‘byaravuyeho’ (Ibyahishuwe 21:4). Nanone, duhumurizwa n’isezerano rivuga ko abantu batazongera kubaka amazu cyangwa guhinga imyaka ngo byangizwe n’intambara cyangwa impanuka kamere. Aho kugira ngo bigende bityo, abantu “bazashyira kera” bishimire imirimo y’intoki zabo.—Yesaya 65:21-25.

Mu gihe ugitegereje ko Imana ikuraho burundu imibabaro yose, wakora iki kugira ngo wirinde ko ikugiraho ingaruka cyane? Ikintu cya mbere cy’ingenzi wakora, ni ‘ukwiringira Uwiteka n’umutima wawe wose, ntiwishingikirize ku buhanga bwawe’ (Imigani 3:5). Jya umushakiraho ubuyobozi n’ihumure. Nanone kandi, jya ukurikiza inama zirangwa n’ubwenge zituruka ku Mana ziboneka muri Bibiliya. Ibyo bizagufasha gufata imyanzuro myiza, kandi bizakurinda imibabaro nk’iyo itari ngombwa.—Imigani 22:3.