Mfite ibyishimo nubwo nahuye n’ingorane—Uko Bibiliya yamfashije kuzihanganira
Mfite ibyishimo nubwo nahuye n’ingorane—Uko Bibiliya yamfashije kuzihanganira
Byavuzwe na Enrique Caravaca Acosta
Hari ku itariki ya 15 Mata, 1971, icyo gihe nkaba nari ngiye gusura abagize umuryango wanjye aho babaga ku isambu. Kubera ko nari maze igihe ntaba mu rugo, nari mbakumbuye cyane. Nibazaga niba nari gusanga bose bari mu rugo, n’uwo nari gusuhuza bwa mbere. Nkigera mu rugo, ubwoba bwaranyishe igihe nabonaga imirambo y’abantu bane bose, harimo na mama!
NABAYE nk’ukubiswe n’inkuba. Byari byagenze bite, kandi se nari kubyifatamo nte? Nta muntu n’umwe wari hafi aho, kandi naguye mu rujijo ku buryo numvise mbuze icyo nakora. Mbere y’uko mbakomereza iyo nkuru, reka mbanze mbibwire. Ibyo biratuma mwumva neza uko nari merewe muri ibyo bihe by’amakuba menshi byaranze ubuzima bwanjye.
Uko twamenye ukuri
Navukiye ahitwa Quirimán hafi ya Nicoya muri Costa Rica. Mu mwaka wa 1953, nabanaga n’ababyeyi banjye aho babaga ku isambu, icyo gihe nkaba nari mfite imyaka 37. Nubwo twari Abagatolika, hari inyigisho zimwe na zimwe zitadushimishaga, kandi twari dufite ibibazo byinshi twaburiye ibisubizo.
Umunsi umwe ari mu gitondo, uwitwa Anatolio Alfaro yaje iwacu, maze adushishikariza kwiga Bibiliya. Yadusomeye imirongo myinshi y’Ibyanditswe, kandi dusuzumira hamwe zimwe mu nyigisho za Bibiliya. Jye, papa na mama, umwe muri barumuna banjye, mushiki wanjye ndetse n’incuti ye yabaga iwacu, twari twicaye tumuteze amatwi. Twamaze umunsi wose tuganira tugeza nijoro mu gicuku, kuko twari dufite byinshi byo kumubaza.
Iryo joro Anatolio yaraye mu rugo, kandi bukeye bwaho na bwo twaririranywe. Ibyo yatubwiye byaradushimishije cyane, kandi kuba yaradusubizaga ibibazo byacu akoresheje Bibiliya, byatumye turushaho kwishima. Icyo kiganiro twagiranye cyadukoze ku mutima. Twatekereje ku byo twari twize, kandi twumvaga twabonye ukuri. Anatolio yadusigiye amagazeti n’ibitabo. Nimugoroba twasomeraga hamwe izo nyandiko yari yadusigiye, kandi tukaziganiraho. Ibyo ntibyari byoroshye kubera ko nta muriro w’amashanyarazi twagiraga. Mbere y’uko twicara ngo twige, buri wese muri twe yafataga umufuka munini twashyiragamo ibirayi maze agatwikira amaguru kugira ngo imibu itamurya.
Nyuma y’amezi atandatu, abantu batanu bo mu muryango wacu barabatijwe, harimo jye n’ababyeyi banjye. Twahise dutangira kujya kubwiriza ku nzu n’inzu kugira ngo tugeze ku bandi ibyo twari twaramenye, kandi ibyo twabikoraga twishimye. Twagendaga n’amaguru mu gihe
cy’amasaha abiri, rimwe na rimwe tukagenda ku ifarashi tujya mu mugi witwa Carrillo, kugira ngo duteranire hamwe n’itsinda ry’Abahamya ba Yehova babaga muri uwo mugi. Anatolio yakomeje kudusura kugira ngo atwigishe Bibiliya. Hanyuma, amateraniro yaje kujya abera mu rugo, kandi hateranaga abantu bagera ku munani. Abo bose bageze aho barabatizwa. Iryo tsinda ryariyongereye maze rivamo itorero rito rigizwe n’abantu bagera kuri 20.Nkorera Imana umurimo w’igihe cyose
Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Costa Rica byaje gutumirira abantu bari babishoboye, gukora umurimo wo kubwiriza igihe cyose. Mu mwaka wa 1957, nemeye iryo tumira maze ntangira gukora umurimo w’igihe cyose. Mbabwije ukuri, uwo murimo wari ushimishije rwose! Akenshi nakoraga urugendo rw’amasaha menshi ndi jyenyine kugira ngo ngere ku bantu bo mu giturage. Hari igihe abantu bangaga kunyakira. Ndibuka ko nibura incuro eshatu, abantu bitwaje imihoro bampase ibibazo bankanga cyane, bashaka kumenya uwo ndi we n’icyo nakoraga aho ngaho.
Icyo gihe mu myaka ya za 50, imihanda myinshi yari mibi imeze nk’inzira zica ahantu hadatuwe, ku buryo kugera ku baturage byatugoraga. Byadusabaga kugendera ku ifarashi kugira ngo tugere mu turere tumwe na tumwe. Twambukaga imigezi, ndetse hakaba n’ubwo turaye hanze. Icyo gihe imibu yabaga itumereye nabi, ari na ko twagombaga kuba maso kugira ngo inzoka n’ingona bitaturya. Nubwo byari bimeze bityo ariko, nashimishwaga cyane no gufasha abandi kumenya ibyerekeye Yehova Imana. Iyo nageraga mu rugo, numvaga nishimye kandi nyuzwe kubera ko nabaga nagejeje ku bandi ukuri kwa Bibiliya. Kubera ko nabwirizaga kandi nkiga Bibiliya buri munsi, urukundo nakundaga Yehova Imana rwakomezaga kwiyongera ku buryo numvaga ndushijeho kumwegera.
Uko igihe cyagendaga gihita, naje guhabwa izindi nshingano. Nabaye umugenzuzi usura amatorero mu gihe cy’imyaka irenga icumi, nkayasura kandi nkayatera inkunga, ku buryo buri cyumweru navaga mu itorero rimwe nkajya mu rindi. Nubwo uburwayi bwatumye mpagarika uwo murimo wari ushimishije, nakomeje gukorera Imana ndi umubwiriza w’igihe cyose.
Ngwiririrwa n’amakuba
Reka rero mu mwaka wa 1971 nzajye gusura umuryango wanjye mvuye mu mugi wa Nicoya. Nkigera mu rugo, nasanze mama, icyo gihe wari ufite imyaka 80, arambaraye hasi. Bari bamurashe, kandi bamuteye icyuma. Igihe napfukamaga nshaka kumwegura, nasanze agifite akuka. Bidatinze, yahise angwa mu maboko. Nararanganyije amaso, maze mbona umukozi wadutekeraga wari ufite inda y’amezi umunani arambaraye hasi mu gikoni. Na we yari yapfuye. Nibura iyo biba ibyo gusa! Tekereza ko naje no kubona undi mugore twateraniraga hamwe na we yapfuye arambaraye mu kirongozi cy’inzu, kandi umwana w’umuhungu wa wa mukozi wadutekeraga na we yari yapfuye, arambaraye mu cyumba biyuhagiriramo. Bose bari babishe babateye ibyuma, kandi babarashe. Ni nde wari wakoze iryo bara, kandi yari yabitewe n’iki?
Ubwo nasohokaga hanze, nahise mbona papa bamurashe mu mutwe, ariko nsanga we akiri muzima! Nahise nirukira kwa murumuna wanjye, hakaba hari urugendo rw’iminota nka 15 uvuye aho, maze nsanga na ho hari undi mugore bicanye n’umuhungu we. Tekereza ukuntu nababajwe cyane no kumenya ko iryo bara ryari ryakozwe na mwishywa wanjye wari urwaye mu mutwe! Yari afite imyaka 17, kandi ntiyari Umuhamya wa Yehova. Kubera ko yari yacitse, hahise hakorwa umukwabu ukomeye wo gushakisha uwo mwicanyi. Bwari ubwa mbere muri Costa Rica hakorwa umukwabu umeze nk’uwo.
Iyo nkuru yabaye kimomo. Nyuma y’icyumweru, abapolisi bafashe uwo mwicanyi afite icyuma na pisitoli yari yaraguze n’umuntu, kandi uwo muntu yari azi ko arwaye mu mutwe. Mwishywa wanjye yapfuye arashwe ubwo bageragezaga kumufata.
Igihe barimo bashakisha mwishywa wanjye, abantu benshi bangiriye inama yo guhunga nkava muri ako gace kubera ko batinyaga ko yagaruka akangirira nabi. Nasenze Imana nyibwira icyo kibazo, kubera ko numvaga ngomba kugumana na bene wacu bari barokotse, hamwe n’abagize itorero. Ku bw’ibyo, niyemeje kugumana na bo.
Ngerwaho n’ibyago bikurikiranye
Ikibabaje, ni uko papa yapfuye nyuma y’umwaka umwe ibyo bibaye. Mu mwaka wakurikiyeho, mushiki wanjye wari Umuhamya wa Yehova w’indahemuka, yishwe n’abagizi ba nabi, ariko ibyo ntaho byari bihuriye n’ibyari byabaye mbere yaho. Icyo gihe bene wacu bongeye gushengurwa n’agahinda ko gupfusha undi muntu mu muryango. Nta wabona uko avuga agahinda ko gupfusha twagize twe n’incuti zacu. Muri ibyo bihe bitoroshye, nakomeje kwizirika kuri Yehova, kandi nkomeza kumwinginga ngo ampe imbaraga.
Mu mwaka wa 1985, nagiye mu mahugurwa y’iminsi itatu yari agenewe abasaza b’Abakristo, yari kubera i San José mu murwa mukuru wa Costa Rica. Maze kurangiza ayo mahugurwa, numvise imishyikirano mfitanye n’Imana irushijeho gukomera. Ku wa Mbere mu gitondo cya kare, nazindutse njya gutega imodoka insubiza iwacu. Igihe nari mu nzira ngana aho bategera imodoka, ibisambo byaranteze, biraniga maze biranyambura. Ibyo byabaye mu kanya gato, ku buryo ntashoboye no gufata isura y’ibyo bisambo. Kuba ibyo bisambo byaranize byatumye ntashobora kongera gusuhuzanya nk’uko abantu bo muri Costa Rica basuhuzanya. Hano mu ntara ya Guanacaste, iyo abagabo bahuye basa n’abiyamirira, ibyo bakabikora basuhuzanya cyangwa bagira ngo bumvikanishe ko bahari. Ubundi nari nzi gusuhuzanya muri ubwo buryo, ariko bya bisambo bimaze kuniga, sinongeye kubishobora.
Mu mwaka wa 1979, nashakanye na Celia, Umuhamya wo mu itorero ryari hafi y’iwacu. Yakundaga Bibiliya. Twasomeraga hamwe Bibiliya buri munsi, kandi tukayiganiraho. Ikibabaje ni uko muri Nyakanga 2001, yapfuye azize kanseri. Nubwo hari igihe numva irungu rinyishe, nkomezwa n’ibyiringiro by’umuzuko.—Yohana 5:28, 29.
Mfite ibyishimo nubwo nahuye n’ibigeragezo
Nubwo nshobora kuba narahuye n’ibintu byinshi bibabaje kurusha ibyo abantu benshi bahuye na byo, mbifata nk’uburyo mba mbonye bwo kubera Yehova indahemuka no kugaragaza ko mwizera (Yakobo 1:13). Kugira ngo nkomeze kubona ibyambayeho mu buryo bushyize mu gaciro, nkomeza kuzirikana ko ‘ibihe n’ibigwirira abantu’ bitugeraho twese (Umubwiriza 9:11). Nanone nzirikana ko turi mu ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira,’ kubera ko usanga abantu bafite ubugome, bagira urugomo, kandi batamenya kwifata (2 Timoteyo 3:1-5). Nanone, sinjya nibagirwa urugero rwa Yobu. Nubwo yahuye n’imibabaro myinshi, agapfusha abagize umuryango we, akarwara, n’ubutunzi bwe bukayoyoka, yavuganye icyizere agira ati “izina ry’Uwiteka rishimwe.” Ibyo byatumye Yehova amuha imigisha myinshi, kubera ko yamubereye indahemuka (Yobu 1:13-22; 42:12-15). Ibyo bitekerezo byose byo muri Bibiliya, byamfashije gukomeza kugira ibyishimo nubwo nahuye n’ingorane nyinshi.
Yehova ntiyigeze areka kumfasha kugira ngo nkomeze gushyira inyungu ze mu mwanya wa mbere. Gusoma Bibiliya buri munsi birampumuriza cyane, kandi bimpa imbaraga zo kwihangana. Gusenga Yehova bituma ngira “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose” (Abafilipi 4:6, 7). Ibyo bituma numva ntuje. Nanone kujya mu materaniro ya gikristo no kuyifatanyamo, bituma ngira ukwizera gukomeye.—Abaheburayo 10:24, 25.
Nubwo ngeze mu zabukuru, nshimira Yehova kubera ko ngifite imbaraga zo gukorana n’abo duhuje ukwizera, nkigisha abandi Bibiliya, kandi nkifatanya mu murimo wo kubwiriza. Gukorera abandi byatumye ntiheba. Nubwo nahuye n’ingorane nyinshi mu buzima, nshimira Yehova mbikuye ku mutima. *
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 26 Enrique Caravaca Acosta yapfuye afite imyaka 90, apfa hashize imyaka ibiri atugejejeho iyi nkuru.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 20]
Gusoma Bibiliya birampumuriza cyane, kandi byamfashije kwihangana
[Ifoto yo ku ipaji ya 19]
Kimwe mu biganiro mbwirwaruhame natanze bwa mbere
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Ndi mu murimo wo kubwiriza, igihe nari nkiri umusore