Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Urugendo twakoreye ku “mpera y’isi”

Urugendo twakoreye ku “mpera y’isi”

Ibaruwa yaturutse mu Burusiya

Urugendo twakoreye ku “mpera y’isi”

TWAHAGURUTSE i Yakutsk turi mu ndege nto maze tuza kugera mu kirere kiri hejuru y’Ikibaya cya Tuymaada. Tumaze kurenga ibiyaga bito n’ibinini bitandukanye kandi byabaga byabaye barafu, twaje no kunyura hejuru y’impinga z’imisozi myinshi ikurikiranye yitwa Verkhoyanskiy yari itwikiriwe n’amasimbi kandi izuba ryayirasagaho. Tumaze gukora urugendo rw’ibirometero 900, indege twarimo yaguye mu mudugudu wa Deputatskiy.

Nguko uko natangiye ingendo nakoreye mu turere dutandukanye two muri Repubulika ya Sakha nanone yitwa Yakutia, igihugu cyiza kandi kinini kuruta Uburayi bwose bw’i Burengerazuba, ariko kukibamo bikaba bitoroshye. Ni ahantu ubushyuhe bushobora kuzamuka bukagera kuri dogere 40 mu cyi, naho mu gihe cy’itumba bukamanuka bukagera kuri dogere 70 munsi ya zeru. Ubutaka bwaho kandi, bubonekamo ibisigazwa by’inyamaswa nini cyane za kera ubu zitakiriho. Nubwo hashize imyaka myinshi mpasuye, wagira ngo navuyeyo ejo! Ndacyibuka neza imigi yaho mitoya itwikiriwe n’ibihu, uburyo imirase y’izuba yo mu majyaruguru iba inyenyeretsa, n’abaturage baho b’abanyambaraga kandi barangwa n’ibyishimo bitwa Abayakuti.

Ntitwagarukiye mu mudugudu wa Deputatskiy gusa. Jyewe n’uwo twari kumwe twagombaga gusura n’indi midugudu imwe n’imwe. Uwa mbere muri yo ni uwitwa Khayyr, uri ku birometero 300, iyo kure mu majyaruguru hafi y’Inyanja ya Laptev iri muri Siberiya y’amajyaruguru. Ariko se ni iki cyatumye dukora urwo rugendo? Mbere yaho, hari Umuhamya wa Yehova wari wasuye iyo midugudu, maze ahabona abantu benshi bashakaga kwiga byinshi ku bihereranye na Bibiliya. Ibaze nawe: nubwo dutuye i Yakutsk ku birometero 1.000 uvuye aho iyo midugudu iri, ni twe Bahamya ba Yehova basanze turi hafi yabo! Twumvise abo bantu bakeneye ko tubafasha kandi tukabatera inkunga.

Igihe twageraga i Deputatskiy, twahasanze umugabo wari utwaye imodoka agiye i Khayyr, hanyuma yemera kudutwara ku giciro gito. Twabanje kujijinganya igihe twabonaga imodoka ye ishaje cyane, dore ko yari yarakozwe kera cyane mu gihe cy’Abasoviyeti. Ariko kubera ko nta kundi twari kubigenza, uwo mugoroba twahise duhaguruka. Gusa ntitwari tuzi ikidutegereje.

Intebe zo muri iyo modoka zari zikonje cyane wagira ngo twicaye hanze ku butaka bwaho bukonja cyane, kandi twahise tubona ko nta kiri buhinduke. Twasabye umushoferi ko yahagarara gato, hanyuma dushakisha mu bikapu byacu imyenda ishyuha ikoze mu bwoya, nuko turayifubika, ariko biranga biba iby’ubusa.

Umushoferi wari udutwaye, akaba yari amenyereye ako karere ko mu Majyaruguru y’isi, we wabonaga yishimye. Yagize atya aratubaza ati “ese mwaba mwarigeze mubona uko imirase y’izuba yo mu majyaruguru iba imeze?” Maze kumubwira ko ntigeze nyibona, yahagaritse imodoka maze turihangana tuvamo. Muri icyo gihe, iby’imbeho nta wari ukibyibuka. Naritegereje cyane maze ntangazwa n’iyo mirase y’izuba y’amabara menshi yanyenyeretsaga hejuru yacu, ukabona rwose ari ibintu bisa n’ibibera hafi yacu kandi bitangaje cyane!

Hari ahantu twageze mu gitondo cya kare butaracya neza, muri ako gace gafite ubutaka budakunze kubonekaho ibyatsi uretse urubura gusa, maze imodoka twarimo irasaya. Twafashije umushoferi gukura iyo modoka mu rubura, kandi na nyuma yaho twakomeje kubigenza dutyo, muri urwo rugendo twakoraga tugana i Khayyr. Aho twanyuraga twagendaga tubona imihanda yabaga yuzuye urubura. Bumaze gucya ni bwo nabonye ko icyo nabonaga ari imihanda, mu by’ukuri yari imigezi yabaga yabaye barafu! Nyuma y’amasaha 16 tuvuye i Deputatskiy, twarashyize tugera i Khayyr ari nko mu ma saa sita. Nubwo twari twiteze ko dushobora kurwara kubera kumara igihe kinini mu mbeho, twabyutse twagaruye ubuyanja. Amano yanjye yonyine ni yo yari yabaye ibinya, ahari bikaba byaratewe n’imbeho. Abaturage baho bampaye utuvuta tw’inyamaswa yitwa idubu, maze nsigaho.

Ubusanzwe, twagombaga gusanga abantu mu ngo zabo kugira ngo tubagezeho ubutumwa bwiza. Ariko abaturage bo muri uwo mudugudu wa Khayyr bakimara kumenya ko twahageze, bahise baza kutwishakira! Twamaze ibyumweru bibiri n’igice twigisha abantu bo muri uwo mudugudu buri munsi, kandi hari n’igihe twaheraga mu gitondo cya kare tukageza nijoro mu gicuku. Twashimishwaga no kuba turi kumwe n’abantu nk’abo bishimye kandi bagira urugwiro, babaga bashimishijwe no kwiga Ijambo ry’Imana. Abakecuru benshi b’Abayakuti baratubwiye bati “twizera ko Imana ibaho. N’ikimenyimenyi kuba mwaje hano ku mpera y’isi, bigaragaza ko ibaho!”

Twatangajwe n’umuco w’abo bantu. Urugero, bafata ibice bya barafu maze bakabirunda iruhande rw’amazu yabo nk’urunda inkwi zo gucana. Iyo bashaka amazi, bafata igice cya barafu, bakagishyira mu ibinika nini hanyuma bakayitereka ku muriro kugira ngo iyo barafu ishonge. Nanone abaturage baho baduteguriye ifi nziza iba mu nyanja ya Arctic yitwa chir, ikaba iryoha cyane iyo bayiteguye mu buryo bwitwa stroganina. Iyo bamaze kuyiroba bahita bayikonjesha, bakayikatamo uduce duto, hanyuma bakayishyira mu munyu uvanze n’urusenda maze bagahita bayirya ako kanya. Nanone abaturage bakundaga kutubwira ibihereranye n’ibisigazwa by’inyamaswa hamwe n’ibimera byabayeho kera, urugero nk’amahembe y’inyamaswa nini zimeze nk’inzovu cyangwa ibisigazwa by’ibiti bikunze kuboneka aho ngaho.

Kuva i Khayyr nakoze urugendo rw’ibirometero amagana, ahanini ndi mu ndege, kugira ngo nsure abantu bishimiraga kwiga Bibiliya bo mu yindi midugudu yo muri Yakutia. Uzi ukuntu abantu baho barangwa n’urugwiro kandi bagakundana! Hari igihe nahuye n’umwana w’umuhungu wabonye ko kugendera mu ndege byanteraga ubwoba. Yampaye agakarita kugira ngo antere inkunga. Yashushanyijeho ibishwi bibiri n’akadege gato maze yandikaho ati “Sasha, nugendera mu ndege, ntugatinye ko wagwa.” Hanyuma yanditseho umurongo w’Ibyanditswe wo muri Matayo 10:29. Mbega ukuntu numvise nishimye nkimara gusoma uwo murongo muri Bibiliya! Muri uwo murongo, nasomye amagambo ya Yesu avuga ibihereranye n’ibishwi agira ati “nta na kimwe kigwa hasi ngo gipfe So atabizi.”

Ibyo nabatekerereje ni bike cyane ugereranyije n’ibintu byinshi kandi byiza nabonye i Yakutia. Ako karere gakonja cyane kandi kagoye kubamo, kazahora kanyibutsa abantu baho beza cyane kandi barangwa n’urugwiro batuye ku “mpera y’isi.”

[Amafoto yo ku ipaji ya 25]

Twasanze Abayakuti ari abantu barangwa n’ibyishimo n’urugwiro