Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wigisha abana bawe

Pawulo yarokowe na mwishywa we

Pawulo yarokowe na mwishywa we

ESE wari uzi ko intumwa Pawulo yagiraga bene wabo bari abigishwa ba Yesu? *—Mushiki we n’umwana we bombi bari abigishwa ba Yesu, kandi uwo mwishywa wa Pawulo yaramurokoye. Ntituzi izina rye cyangwa irya nyina; icyo tuzi ni icyo yakoze. Mbese wakwishimira kukimenya?—

Pawulo yari avuye mu rugendo rwe rwa gatatu rw’ubumisiyonari, akaba yari ari i Yerusalemu. Uko bigaragara, ibyo byabaye ahagana mu mwaka wa 56. Icyo gihe Pawulo yari afunzwe, kandi agomba kujyanwa imbere y’urukiko. Icyakora abanzi ba Pawulo bo, ntibashakaga ko aburanira mu rukiko, ahubwo bashakaga ko apfa. Ku bw’ibyo bashatse abagabo bagera kuri 40 bo kumutegera mu nzira kugira ngo bamwice.

Mwishywa wa Pawulo yagize atya amenya iby’uwo mugambi mubisha. Ese waba uzi icyo yakoze?—Yagiye kureba Pawulo maze arabimubwira. Pawulo yahise abwira umutware w’abasirikare ati “jyana uyu musore umushyire umukuru w’abasirikare, kuko afite icyo ashaka kumubwira.” Uwo musirikare yamushyiriye umukuru w’abasirikare witwaga Kalawudiyo Lusiya, maze amusobanurira ko uwo musore yari amufitiye ubutumwa bw’ingenzi. Kalawudiyo yashyize mwishywa wa Pawulo ku ruhande, maze uwo musore amubwira byose.

Kalawudiyo yabwiye mwishywa wa Pawulo ati “ntugire umuntu uhingukiriza ko wambwiye ibyo bintu.” Hanyuma ahamagara abatware babiri batwara imitwe y’abasirikare, maze ababwira gutegura abasirikare 200, abagendera ku mafarashi 70 n’abandi 200 batwara amacumu bo kujya i Kayisariya. Bose uko ari 470 bahagurutse i saa tatu z’ijoro maze bajyana Pawulo bamurinze bamugeza i Kayisariya kuri guverineri w’Umuroma witwaga Feligisi. Mu rwandiko Kalawudiyo yandikiye Feligisi yamubwiye ibya wa mugambi mubisha wo kwica Pawulo.

Ibyo byatumye Abayahudi bahatirwa kuburanira na Pawulo mu rukiko rw’i Kayisariya, kugira ngo bavuge ibyo bamuregaga. Birumvikana ariko ko nta bimenyetso bari bafite bigaragaza ko hari ikibi Pawulo yari yakoze. Nyamara nubwo nta kibi yari yakoze, yafunzwe imyaka ibiri azira akarengane. Ku bw’ibyo yajuririye kuburanira i Roma, maze aba ari ho yoherezwa.—Ibyakozwe 23:16–24:27; 25:8-12.

Ni irihe somo dushobora kuvana kuri iyi nkuru ya mwishywa wa Pawulo?—Isomo twavanamo ni uko kugira ngo umuntu avuge ibintu byagirira abandi akamaro, bisaba kugira ubutwari. Nanone kubivuga biba bishobora kurokora ubuzima bw’abantu. Igihe Yesu yari azi ko abanzi be “bashakaga kumwica,” nabwo yakomeje kubwira abantu ibihereranye n’Ubwami bw’Imana. Natwe, Yesu yaduteye inkunga yo kubigenza dutyo. Ese tuzabikora? Tuzabikora nitugira ubutwari nk’ubwo mwishywa wa Pawulo yari afite.—Yohana 7:1; 15:13; Matayo 24:14; 28:18-20.

Pawulo yateye inkunga incuti ye Timoteyo wari ukiri muto, agira ati “ujye uhora wirinda wowe ubwawe n’inyigisho wigisha. Ukomere kuri ibyo bintu, kuko nubigenza utyo uzikiza, ugakiza n’abakumva” (1 Timoteyo 4:16). Nta gushidikanya ko mwishywa wa Pawulo na we yakoze ibihuje n’ayo magambo ya nyirarume. Ese nawe ni ko uzabigenza?

^ par. 3 Niba urimo usomera abana, ako kanyerezo karakwibutsa ko ugomba kuba utuje, ukabareka bagasubiza icyo kibazo.