Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

3. Emera ubufasha uhabwa n’abandi

3. Emera ubufasha uhabwa n’abandi

Uko wasobanukirwa Bibiliya

3. Emera ubufasha uhabwa n’abandi

Igihe umushakashatsi witwa Edward John Eyre yakoraga urugendo rugoye mu Kibaya cya Nullarbor, Abasangwabutaka bo muri ako gace k’ubutayu bamwigishije uko bakura amazi mu birundo by’umusenyi no mu biti by’inturusu. Kuba Eyre yaremeye ko abantu bari bazi neza ako gace bamufasha, byatumye arokora ubuzima bwe.

NK’UKO urwo rugero rubigaragaza, akenshi kugira ngo umuntu asohoze neza inshingano ikomeye, bisaba ko undi muntu w’inararibonye abimufashamo. Ibyo ni na ko bigenda iyo umuntu yiyemeje gusoma Bibiliya.

Yesu ntiyari yiteze ko abigishwa be bari gusobanukirwa Bibiliya nta muntu ubibafashijemo. Bibiliya igaragaza ko hari igihe Yesu ‘yahaye ubwenge bwabo gusobanukirwa neza Ibyanditswe’ (Luka 24:45). Yesu yari azi neza ko abantu basoma Bibiliya bakeneye ubufasha, kugira ngo basobanukirwe inyigisho zo mu Byanditswe.

Ni nde wabigufashamo?

Yesu yahaye abigishwa be nyakuri iyo nshingano yo gufasha abandi. Mbere y’uko asubira mu ijuru, yatanze itegeko agira ati “nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, . . . mubigisha gukurikiza ibintu byose nabategetse” (Matayo 28:19, 20). Umurimo w’ingenzi Abakristo bafite ni uwo kwigisha. Ibyo bikubiyemo gusobanura uko umuntu yashyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya. Abakristo b’ukuri bafasha abandi gusobanukirwa Bibiliya.

Hashize igihe gito Yesu ahaye abigishwa be iyo nshingano, habayeho ikintu gishishikaje cyane. Bibiliya ivuga iby’umutware mukuru w’Umunyetiyopiya wasomaga igice cy’ubuhanuzi bwa Yesaya. Igihe yasomaga, hari aho yageze maze ntiyahasobanukirwa. Dukurikije uko Bibiliya ibivuga, aho hantu hamuteye urujijo hagiraga hati “yajyanywe nk’intama ijya kubagwa, kandi nk’uko umwana w’intama utumvikanisha ijwi ryawo imbere y’uwukemura ubwoya, ni ko na we atigeze abumbura akanwa ke. Igihe yacishwaga bugufi, ntiyaciriwe urubanza rukwiriye. Ni nde uzasobanura mu buryo burambuye iby’abantu bo mu gihe cye, ko ubuzima bwe bukuwe mu isi?”—Ibyakozwe 8:32, 33; Yesaya 53:7, 8.

Uwo mutware yabajije Filipo wari Umukristo w’inararibonye kandi uzi neza Ibyanditswe, ati “ibyo bintu umuhanuzi yabivuze kuri nde? Ni kuri we cyangwa ni ku wundi muntu?” (Ibyakozwe 8:34). Uwo Munyetiyopiya wari ufite umutima utaryarya yari avuye i Yerusalemu gusenga, kandi birashoboka ko yasengaga Imana ayisaba ubuyobozi. Birumvikana kandi ko yasomaga ashishikaye, yiteguye kwemera ibyo yasomaga. Nyamara nubwo byari bimeze bityo, uwo mutware ntiyasobanukiwe iyo mirongo y’Ibyanditswe. Ku bw’ibyo, yicishije bugufi maze asaba Filipo kubimufashamo. Ibisobanuro Filipo yamuhaye byaramushimishije, ku buryo byatumye ahita aba Umukristo.—Ibyakozwe 8:35-39.

Abahamya ba Yehova baracyakora umurimo umeze nk’uwo Filipo n’abandi Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bakoze. Bitangira gufasha abandi gusobanukirwa icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha, mu bihugu birenga 235. Kugira ngo babigereho, bifashisha ingingo zishingiye kuri Bibiliya. Ubwo buryo bwo kwiga Bibiliya buhoro buhoro, bukubiyemo gusuzuma icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’ingingo runaka yihariye. *—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo  “Ibisubizo bikunyuze by’ibibazo bishingiye kuri Bibiliya.”

“Ibibazo byose nibazaga byarashubijwe”

Steven, Valvanera, na Jo-Anne twavuze tugitangira, batangiye kwiga Bibiliya babifashijwemo n’Abahamya ba Yehova. Steven yaravuze ati “natangajwe cyane no kubona ko iyo umuntu agereranyije amahame yo mu Byanditswe cyangwa inkuru zibonekamo, akenshi ahita abona igisubizo nyacyo cy’ikibazo yibaza. Mbere y’uko ntangira kwiga Bibiliya, nta muntu wari waranyeretse ubwo buryo bwo kuyiga. Nanejejwe no kumenya ko atari ngombwa ko abantu birirwa bajya impaka z’urudaca zishingiye kuri Bibiliya, kandi ko batagombye gutanga ibitekerezo bivuguruzanya ku bihereranye n’ibiyikubiyemo.”

Valvanera na we yemeranya na Steven. Yagize ati “ibintu byose nigaga ntibyavuguruzanyaga, kandi byarumvikanaga. Nabonye ko ngomba kwemera ibintu ari uko maze kubisobanukirwa neza, aho gupfa kubyemera ngo ni uko ari ko idini ryacu ryabinyigishije.” Jo-Anne we yaravuze ati “kuba ibibazo byose nibazaga byarashubijwe hakoreshejwe Bibiliya, byatumye numva nubashye Umwanditsi wayo cyane, kubera ko yagaragaje ubushishozi, igihe yandikishaga muri Bibiliya ibisubizo bikwiriye by’ibibazo buri wese yashoboraga kwibaza.”

Ese hari Umuhamya wa Yehova waba uzi? Kuki se utamusaba kukwereka uko wakwiga Bibiliya? Niba wowe ku giti cyawe nta we uzi, andikira Abahamya ba Yehova kuri imwe muri za aderesi ziri ku ipaji ya 4 y’iyi gazeti. Nusaba Imana umwuka wera, ntiwinangire umutima kandi ukemera ko umwigisha wa Bibiliya wujuje ibisabwa abigufashamo, uzasobanukirwa Bibiliya. Koko rero, ushobora gusobanukirwa Bibiliya!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 10 Igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, cyafashije abantu benshi kwiga Bibiliya bifashishije ingingo zishingiye ku Byanditswe.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 8]

 Ibisubizo bikunyuze by’ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Dore zimwe mu ngingo Abahamya ba Yehova bifashisha bigisha abantu Bibiliya:

• Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?

• Abapfuye bari hehe?

• Mbese koko turi mu “minsi y’imperuka”?

• Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?

• Icyo wakora kugira ngo umuryango wawe ugire ibyishimo

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Niba ushaka gusobanukirwa Bibiliya, . . . senga usaba Imana umwuka wayo, ntiwinangire umutima, kandi wemere ko abandi babigufashamo