Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese babonye inkuge ya Nowa?

Ese babonye inkuge ya Nowa?

Ese babonye inkuge ya Nowa?

INCURO nyinshi, usanga abantu bavuga ibihereranye no gushakisha inkuge ya Nowa, kandi ni mu gihe. Ubwo bwato bunini cyane ni bwo Nowa n’umuryango we barokokeyemo Umwuzure wabayeho hagati y’umwaka wa 2370 na 2369 Mbere ya Yesu. Buramutse buvumbuwe, yaba ari intambwe ikomeye yaba itewe mu bushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo. Ariko nubwo hakozwe byinshi, gushakisha inkuge ya Nowa biracyakomeza. Ariko se turetse ibyo abantu bavuga n’ibyo bafindafinda, ubundi ukuri ni ukuhe?

Bibiliya igaragaza ko inkuge ya Nowa ‘yahagaze ku misozi ya Ararati’ (Itangiriro 8:4). Muri iki gihe, mu karere ka Ararati ni ho hari Umusozi wa Ararati, uwo ukaba ari umusozi muremure uzwi cyane uri mu burasirazuba bwa Turukiya, hafi y’aho icyo gihugu gihanira imbibi na Arumeniya na Irani.

Abashakashatsi benshi bagiye muri ako karere bagamije gushakisha inkuge ya Nowa, batumye havugwa ibintu byinshi bishishikaje, ariko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko bayibonye. Amafoto yafatiwe mu kirere, ibice by’imbaho bisize godoro hamwe n’abantu bavuga ko babonye iyo nkuge, byatumye abantu barushaho gushakisha ibimenyetso bifatika byemeza ko ubwo bwato bwabayeho. Icyakora gukora ubwo bushakashatsi ntibyari byoroshye. Ahantu bakunze kuvuga ko iyo nkuge iri, ni ku butumburuke bwa metero zigera ku 4.600 mu mabanga y’Umusozi wa Ararati. Byongeye kandi, kubera amakimbirane ashingiye kuri politiki aba muri ako karere, abashakashatsi b’abanyamahanga ntibakunze kwemererwa kugera kuri uwo musozi.

Icyakora abantu benshi bashishikajwe n’iyo nkuge, bifuza ko aho hantu hakorerwa ubushakashatsi bwinshi kurushaho. Bemera badashidikanya ko ibice by’iyo nkuge bikiri bizima aho biri muri uwo Musozi wa Ararati, uba utwikiriwe n’amasimbi n’urubura mu gihe cy’umwaka wose. Bavuga ko mu mpeshyi, ari cyo gihe cyonyine iyo nkuge ishobora kugaragara cyangwa bakagera aho iri.

Raporo zinyuranye zagiye zituma abantu barushaho kugira icyizere nk’icyo cy’uko iyo nkuge izaboneka. Umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi wo mu kinyejana cya mbere witwa Josèphe, yavuze ko hari abahanga mu by’amateka bamubanjirije bavugaga ko icyo gihe inkuge yabonekaga hejuru ku misozi ya Ararati. Nanone bavugaga ko abantu bagendaga bafata ibice by’imbaho by’ubwo bwato bisize godoro, kugira ngo bajye babyibukiraho. Mu bantu Josèphe yavuze, harimo n’uwitwa Berossus akaba ari umwanditsi w’Umunyababuloni wabayeho mu kinyejana cya gatatu Mbere ya Yesu.

Mu kinyejana cyashize, imwe muri za raporo zishishikaje yatanzwe n’umugabo w’Umunyarumeniya witwaga George Hagopian. Uwo mugabo yavuze ko akiri muto, yasuye iyo nkuge mu ntangiriro z’imyaka ya 1900 ari kumwe na nyirarume, ku buryo yuriye iyo nkuge. Hagopian yapfuye mu mwaka wa 1972, ariko ibyo yavuze biracyashishikaza abantu benshi.

Ese ni ho ukwizera kwacu gushingiye?

Ese koko hari ikintu twashingiraho twizera ko abashakashatsi bavumbuye iyo nkuge, cyangwa wenda ko bashobora kuzayivumbura? Birashoboka, ariko ikigaragara ni uko hari impamvu zikomeye kurushaho zishobora gutuma dushidikanya ko bazayivumbura. Icya mbere tugomba kuzirikana, ni uko Bibiliya itagaragaza neza aho iyo nkuge yahagaze igihe amazi y’umwuzure yagabanukaga. Bibiliya yo irivugira gusa ngo “imisozi ya Ararati.”

Ni ibisanzwe ko abashakashatsi n’abandi bantu bakekeranya, bafata umusozi muremure wo muri ako karere akaba ari wo bavuga ko iyo nkuge yahagazeho. Icyakora, Ibyanditswe ntibigaragaza ko Imana yahagaritse iyo inkuge ku gasongero k’Umusozi muremure cyane wa Ararati, ufite ubutumburuke bugera hafi kuri metero 5.000, kandi muri iki gihe ukaba ukonja bikabije. * Wibuke ko Nowa n’umuryango we bamaze amezi runaka bari mu nkuge, na nyuma y’uko iyo nkuge igira ahantu ihagarara (Itangiriro 8:4, 5). Nanone ubona bisa n’ibidashoboka kuvuga ko bamaze kuva mu nkuge, bo n’inyamaswa nyinshi bari kumwe bamanutse uwo musozi wari uhanamye cyane nk’abahanga muri siporo yo kuzamuka no kumanuka imisozi. Ubwo rero, birashoboka ko inkuge yahagaze ahantu heza kurusha uko abashakashatsi bo muri iki gihe babitekereza, ariko birumvikana ko hari ku butumburuke bwo hejuru nk’uko bivugwa mu Itangiriro 8:4, 5. Ubundi se aho yaba yarahagaze hose muri ako karere ka Ararati, ubu ntiyaba yaraboze cyangwa ibice byayo bikabura kubera ko hashize ibinyejana byinshi iri aho hantu?

Byongeye kandi, hari ikintu umuntu yakwibazaho ku bihereranye n’ibyo abantu bavuga, bashaka kwerekana akamaro ubwo bushakashatsi buzagira mu birebana n’idini. Hari umuntu wari uyoboye itsinda ry’abashakashatsi wihandagaje avuga ko kubona iyo nkuge ‘byari gukomeza ukwizera kw’abantu babarirwa muri za miriyoni, kandi bigatuma abandi benshi bizera.’ Mu kiganiro uwo muntu yagiranye n’abanyamakuru mu mwaka wa 2004, yavuze ko kuvumbura iyo nkuge byari kuba ari “ikintu gikomeye cyari kuba kibayeho kuva Kristo yazuka.” Icyakora, ubushakashatsi bwe bwaje guhagarikwa.

Ariko se koko kubona inkuge ya Nowa byari gukomeza ukwizera kw’abantu, kandi bigatuma abandi bantu bizera? Bibiliya igaragaza ko ukwizera nyakuri kudashingira ku byo dushobora kureba cyangwa gukoraho (2 Abakorinto 5:7). Abantu bamwe na bamwe ni abemeragato ku buryo kugira ngo bizere inkuru zimwe na zimwe zo muri Bibiliya, baba bashaka kwibonera ibimenyetso n’amaso yabo. Icyakora, ikigaragara ni uko abo bantu badashobora kugira ukwizera, kabone n’iyo wabaha ibimenyetso bingana bite. Yesu ubwe yivugiye ko abantu bamwe na bamwe badashobora kwemera ukuri ko muri Bibiliya niyo hagira uzuka mu bapfuye!—Luka 16:31.

Ku rundi ruhande, kugira ukwizera nyakuri, si ugupfa kwemera ibintu buhumyi. Ukwizera nyakuri gushingira ku bimenyetso simusiga (Abaheburayo 11:1). None se haba hari ibimenyetso simusiga bishobora gutuma abantu bashyira mu gaciro, bizera inkuru ya Bibiliya ivuga ibihereranye n’Umwuzure? Ibyo bimenyetso birahari rwose. Yesu Kristo yarivugiye ati ‘Nowa yinjiye mu nkuge umwuzure uraza’ (Luka 17:26, 27). Icyo ni cyo kimenyetso simusiga kiruta ibindi byose. Kubera iki?

Yesu yabaga mu ijuru mbere y’uko aza ku isi (Yohana 8:58). Igihe inkuge yubakwaga, ndetse n’igihe habagaho Umwuzure, yararebaga. Ubwo se kuri wowe ni ikihe kimenyetso cyakwemeza? Ese ni ibivugwa n’umuntu wabyiboneye wagaragaje neza ko yiringirwa, kandi agatanga gihamya y’uko ari Umwana w’Imana? Cyangwa uzemera ari uko abo bashakashatsi bavumbuye ibice by’inkuge mu mpinga y’umusozi wuzuyeho amasimbi, niba wenda ibyo bazanabigeraho? Turamutse twitaye kuri gihamya yatanzwe na Yesu, twaba dufite impamvu zituma twemera tudashidikanya ko inkuge ya Nowa yabayeho.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 10 Muri iki gihe, ahantu bita ku Musozi wa Ararati, hahoze ari ikirunga ariko kiza kuzima mu mwaka wa 1840. Uwo musozi ufite ubutumburuke bwa metero 5.165, kandi uba utwikiriwe n’amasimbi mu gihe cy’umwaka wose.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 13]

Ese hari ikimenyetso simusiga kigaragaza ko Umwuzure uvugwa muri Bibiliya wabayeho?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 14]

Yesu Kristo yarivugiye ati ‘Nowa yinjiye mu nkuge umwuzure uraza’