Ese wakwishimira gusura icapiro rihambaye?
Ese wakwishimira gusura icapiro rihambaye?
BIRASHOBOKA ko atari bwo bwa mbere ubonye igazeti nk’iyi urimo usoma. Wenda Abahamya ba Yehova baragusuye maze baguha igazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, kugira ngo bagufashe gusobanukirwa Bibiliya neza kurushaho. Nanone, birashoboka ko wabonye Abahamya ba Yehova batanga izo mfashanyigisho za Bibiliya mu muhanda, cyangwa mu isoko ryo mu gace k’iwanyu. Koko rero, buri kwezi hacapwa kopi zirenga miriyoni 35 z’iyi gazeti, ibyo bikaba bituma iba ikinyamakuru cya mbere gikwirakwizwa kurusha ibindi byose byo mu rwego rw’idini.
Ariko se waba warigeze wibaza aho ibyo bitabo bikorerwa ndetse n’uko bikorwa? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, reka turebe rimwe mu macapiro menshi akoreshwa n’Abahamya ba Yehova bo mu bihugu bitandukanye, iryo capiro rikaba riri i Wallkill muri leta ya New York ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Abasomyi bacu benshi ntibashobora kugera aho iryo capiro riri. Ubwo rero ibyo tugiye kuvuga hamwe n’amafoto abiherekeje, biri bugufashe gusa n’aho usuye iryo capiro, maze bitume nibura ugira icyo urimenyaho.
Birumvikana ko nta muntu wacapa ibyo atabanje kwandika. Ubwo rero Urwego Rushinzwe Ubwanditsi ruri i Brooklyn muri leta ya New York, rufata umwandiko rukawoherereza Urwego Rushinzwe Gupanga Amafoto mu Mwandiko, hakoreshejwe interineti. Uwo mwandiko uba uri muri orudinateri, ni wo wifashishwa kugira ngo bakore udupande tw’icyuma imashini icapa ikoresha kugira ngo icape umwandiko ku mpapuro. Buri kwezi icapiro ry’i Wallkill ryakira ibizingo by’impapuro 1.400. Iryo capiro rikoresha toni ziri hagati ya 80 na 100 z’impapuro buri munsi. Ibyo bizingo, bimwe muri byo bikaba bipima ibiro birenga 1.300, byoherezwa mu mashini eshanu zicapa baba bamaze gushyiramo twa dupande tw’icyuma izo mashini zikoresha kugira ngo zicape umwandiko ku mpapuro. Iyo bamaze gucapa kuri izo mpapuro, barazikata hanyuma bakazikoramo udukaye tw’amapaji 32. Ubu iyi gazeti urimo usoma igizwe n’agakaye kamwe. Ariko se waba uzi uko bacapa ibitabo? Abakora mu rwego rushinzwe guteranya ibitabo, bafata udukaye bakaduteranya, maze bakadukoramo ibitabo. Mu munsi umwe gusa, abantu bakoresha imashini ziteranya ibitabo ziri ku murongo umwe, bashobora gukora ibitabo bifite ibifubiko bikomeye bigera ku 50.000, cyangwa bagakora ibifite ibifubiko byoroshye bigera ku 75.000. Abakoresha imashini ziteranya ibitabo ziri ku wundi murongo, bashobora gukora ibitabo bifite ibifubiko byoroshye bigera ku 100.000 buri munsi.
Mu mwaka wa 2008, iryo capiro ryasohoye ibitabo birenga 28.000.000; ibirenga 2.600.000 muri byo akaba ari za Bibiliya. Muri uwo mwaka nanone, hacapwe amagazeti 243.317.564. Iryo capiro ricapa izo mfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zigera kuri 380. None se iyo bamaze gucapa ibyo bitabo ni iki gikurikiraho?
Iryo capiro ryakira inyandiko zisabirwaho ibitabo zivuye mu matorero y’Abahamya ba Yehova 12.754 yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,
n’andi 1.369 yo muri Karayibe na Hawayi. Urwego Rushinzwe Kohereza Ibitabo rubipakira mu makarito, hanyuma rukabyohereza aho bigomba kujya. Buri kwezi, urwo rwego rwoherereza amatorero yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ibitabo bipima toni zigera ku bihumbi 14.Abakozi bo muri iryo capiro ni bo bafite agaciro cyane kurusha imashini zihaba. Abantu barenga 300 ni bo bakorera mu nzego zitandukanye z’iryo capiro, ari zo: Urwego Rushinzwe Gupanga Amafoto mu Mwandiko, Urwego Rushinzwe Gahunda yo Gucapa Ibitabo, ahari imashini zicapa, aho bateranyiriza ibitabo no mu Rwego Rushinzwe Kohereza Ibitabo. Abo bakozi bose bitangiye gukora imirimo ntibahembwa, kandi bafite imyaka iri hagati ya 19 na 92.
Abo bakozi bashishikazwa cyane n’abantu bishimira kwakira ibyo bitabo, kuko biba bikubiyemo inyigisho ziboneka muri Bibiliya zibatera inkunga, kandi zikabaha ubuyobozi bakurikiza mu mibereho yabo. Turiringira ko nawe uri umwe muri abo basomyi, kandi ko ibitabo bicapirwa aha hantu, bigufasha gukomeza kumenya Yehova Imana na Yesu Kristo, bityo bikazatuma ubona ubuzima bw’iteka.—Yohana 17:3.
[Amafoto yo ku ipaji ya 16]
[Ifoto yuzuye ipaji ya 17]