Ese wari ubizi?
Ese wari ubizi?
Ni iki cyatumye abasirikare b’Abaroma bifuza gutwara ikanzu ya Yesu?
Abasirikare bane bari bahagarikiye igikorwa cyo kwica Yesu, bagabanye imyenda ye. Icyakora muri Yohana 19:23, havuga ko ‘ikanzu [ya Yesu] itari ifite uruteranyirizo, kuko yari iboshye kuva hejuru kugeza hasi.’ Abasirikare ntibayitanyuye ahubwo bemeje ko bayikoreraho ubufindo. Iyo kanzu yari imeze ite?
Iyo kanzu yari iteye nk’ishati itagira amaboko ikoze mu budodo cyangwa mu bwoya. Hari igihe badodaga igera ku mavi, cyangwa bakadoda igera ku dutsinsino. Akenshi iyo badodaga iyo myenda, bafataga ibitambaro bibiri bifite ishusho ya mpande enye zingana cyangwa y’urukiramende, bakabigerekeranya, maze bakadoda mu mpande zabyo zose, ariko ntibadode uruhande rwo hasi ku maguru. Hanyuma basigaga aho binjiza umutwe n’amaboko.
Hari igitabo cyavuze ko hari ubwoko bw’ikanzu ihenze cyane badodaga nk’iyo, ariko bagakoresha “igitambaro kirekire, bakagihinamo kabiri, maze bagakata hejuru aho umuntu yinjiza umutwe” hanyuma bagafofera (Jesus and His World). Ikanzu nk’iyo bayidodaga ku mpande zombi.
Amakanzu ataragiraga uruteranyirizo, urugero nk’iyo Yesu yari yambaye, yo yakorerwaga muri Palesitina gusa. Bayaboheraga ku biti byabigenewe. Byabaga ari ibiti bibiri bihagaze, bihujwe n’ikindi gitambitse, hanyuma bakabimanikaho ubudodo ku buryo burereta ku mpande zombi z’umutambiko. Umuboshyi yakoreshaga igikoresho cyabigenewe, agafata ubundi budodo, noneho akagenda abusobekeranya na bwa bundi burereta ku mpande zombi z’igiti cy’umutambiko, akaboha azenguruka. Bityo rero, nk’uko igitabo kimwe cyabivuze, uwo muboshyi “yadodaga umwenda ufite ishusho y’umwiburungushure.” Birashoboka ko ikanzu nk’iyo idafite uruteranyirizo yabaga ifitwe n’abantu bake cyane, akaba ari yo mpamvu buri musirikare yifuzaga kuyitwara.
Ese muri Isirayeli ya kera habaga abavumvu?
Ibyanditswe bya Giheburayo bigaragaza ko Imana yari yarahaye Abisirayeli isezerano ryo kubajyana mu ‘gihugu cy’amata n’ubuki’ (Kuva 3:8). Uko bigaragara, imirongo myinshi y’Ibyanditswe ivuga ibirebana n’ubuki, iba ishaka kuvuga ibyokurya bikorwa n’inzuki zo mu gasozi. Bibiliya ntigaragaza niba umurimo w’ubuvumvu warakorwaga muri Isirayeli ya kera. Icyakora, ubushakashatsi bwakozwe vuba aha mu Kibaya cya Bet She’an muri Isirayeli, bwagaragaje ko muri Isirayeli habaga “abavumvu babigize umwuga.”
Abashakashatsi bo muri kaminuza y’i Yerusalemu (Hebrew University of Jerusalem’s Institute of Archaeology) bacukuye ahitwa i Tel Rehov, maze bahabona urwega rwabayeho hagati y’ikinyejana cya cumi n’intangiriro z’ikinyejana cya cyenda Mbere ya Yesu. Icyo gihe ni bwo ubwami bwari bugitangira muri Isirayeli. Bwari ubwa mbere imizinga yo mu gihe cya kera ivumburwa mu Burasirazuba bwo Hagati. Bakeka ko urwo rwega rwari rugizwe n’imizinga ibarirwa ku ijana yagitse ku mirongo. Imizinga yo ku murongo umwe yabaga igerekeranyije nibura ari itatu itatu.
Raporo yatanzwe n’iyo kaminuza yagaragaje ko buri muzinga wabaga umeze nk’‘umwiburungushure ukoze mu ibumba ridatwitse, ufite uburebure bwa santimetero zigera kuri 80 n’umurambararo wa santimetero 40. Abavumvu b’inararibonye muri uwo mwuga hamwe n’intiti basuye aho hantu, bemeza ko umusaruro w’ubuki bwavaga muri iyo mizinga washoboraga kugera ku biro 500 buri mwaka.’
[Ifoto yo ku ipaji ya 22]
I Tel Rehov aho bavumbuye urwega
[Aho ifoto yavuye]
Institute of Archaeology/Hebrew University © Tel Rehov Excavations