Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova aha agaciro abicisha bugufi

Yehova aha agaciro abicisha bugufi

Egera Imana

Yehova aha agaciro abicisha bugufi

Kubara 12:1-15

UBWIBONE, ishyari no kurushanwa, ni imico mibi yogeye cyane mu bantu bo muri iki gihe, bahora bahatanira gutera imbere. Ariko se iyo mico mibi idufasha kwegera Yehova Imana? Si ko bimeze. Yehova aha agaciro abagaragu be bicisha bugufi, nk’uko bigaragazwa n’ibivugwa mu Kubara igice cya 12. Ibivugwamo byabereye mu butayu bwa Sinayi, nyuma y’aho Abisirayeli baviriye mu bubata bwa Egiputa.

Miriyamu na Aroni batangiye ‘kunegura’ Mose murumuna wabo (umurongo wa 1). Aho kugira ngo bamwegere maze baganire ku kibazo bari bafite, baramwitotombeye, bikaba bishoboka ko bamuvugaga nabi mu nkambi yose. Kubera ko Miriyamu ari we wavuzwe mbere, birashoboka ko ari we wabanje kwitotomba. Impamvu yabateye kwigomeka, ni uko Mose yari yarashatse umugore w’Umunyetiyopiyakazi. Ese Miriyamu yari afite ishyari ry’uko uwo mugore, utari n’Umwisirayelikazi, yari gutuma adakomeza kubahwa n’abantu?

Icyakora hari izindi mpamvu zatumaga bitotomba. Miriyamu na Aroni bakomeje kuvuga bati “ni ukuri Uwiteka avugira mu kanwa ka Mose musa? Twe ntatuvugiramo” (umurongo wa 2)? Ese impamvu nyayo yatumaga bitotomba, aho ntiyaba ari uko bifuzaga ubutware burenze ubwo bari bafite, kandi bakifuza ko abantu barushaho kububaha?

Iyo nkuru igaragaza ko Mose atigeze agira icyo asubiza abo bantu bitotombaga. Uko bigaragara, yihanganiye ayo magambo bavugaga bamusebya. Kuba yarihanganye, byagaragaje ko ibyo Bibiliya imuvugaho ari ukuri. Bibiliya ivuga ko ‘yari umugwaneza [yicishaga bugufi, NW] urusha abantu bose’ ku isi * (umurongo wa 3). Ntibyabaye ngombwa ko Mose yisobanura. Yehova yarabyumvaga, kandi yaramuvuganiye.

Yehova yabonaga ko ari we bitotomberaga. N’ubundi kandi ni we wari warashyizeho Mose. Imana yacyashye abo bantu bitotombye, ibibutsa ko yari ifitanye imishyikirano yihariye na Mose. Yarababwiye iti “uwo we tujya twivuganira n’akanwa kacu neruye.” Hanyuma Yehova yabajije Miriyamu na Aroni ati “nuko ni iki cyabatinyuye kunegura . . . Mose” (umurongo wa 8)? Kuba baritotombeye Mose, byatumye bagibwaho n’urubanza rwo kwitotombera Imana. Ku bw’ibyo, bagombaga kugerwaho n’uburakari bukaze bwa Yehova, kubera icyo gikorwa cy’agasuzuguro bakoze.

Miriyamu, uko bigaragara akaba ari we wari nyirabayazana, yafashwe n’ibibembe. Aroni yahise yinginga Mose kugira ngo amusabire imbabazi. Tekereza nawe: kugira ngo Miriyamu akire, Mose ni we wagombaga kumusabira imbabazi, kandi we na Aroni bari baramuhemukiye! Mose abigiranye kwicisha bugufi, yabakoreye ibyo bamusabye. Mose yinginze Yehova asabira mushiki we, ubwo akaba ari bwo bwa mbere yari agize icyo avuga muri iyo nkuru. Miriyamu yarakize, ariko ntibyamubujije kugerwaho n’ikimwaro cyo kumara iminsi irindwi yarahawe akato.

Iyi nkuru idufasha kumenya imico Yehova aha agaciro, ndetse n’iyo yanga. Niba dushaka kwegera Imana, tugomba kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose kigaragaza ko dufite ubwibone, ishyari cyangwa umwuka wo kurushanwa. Yehova akunda abantu bicisha bugufi. Yatanze isezerano rigira riti “abicisha bugufi bo bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi.”—Zaburi 37:11NW; Yakobo 4:6.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Kwicisha bugufi ni umuco w’ingenzi utuma umuntu abona imbaraga zo kwihanganira akarengane, kandi ntiyihorere.