Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Arishimye kandi arangwa n’icyizere nubwo ari umukene

Arishimye kandi arangwa n’icyizere nubwo ari umukene

Ibaruwa yaturutse muri Boliviya

Arishimye kandi arangwa n’icyizere nubwo ari umukene

NKORERA umurimo w’ubumisiyonari mu gihugu kikiri mu nzira y’amajyambere, ariko na n’ubu ndacyababazwa no kubona abantu b’abakene kandi bihebye. Mba nifuza ko abantu bose bahita bakurirwaho imibabaro bafite. Icyakora, nzi ko Ubwami bw’Imana ari bwo bwonyine buzakemura ibyo bibazo. Ariko kandi, incuro nyinshi niboneye ko abantu bashyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana bagira ibyishimo, nubwo baba bahanganye n’ibibazo bikaze. Sabina ni umwe muri bo.

Mu myaka ishize, Sabina yari ateruye abana be babiri b’abakobwa, yitegereza uko umugabo we yurira imodoka ishaje agiye gushakisha akazi keza mu kindi gihugu. Kuva icyo gihe, Sabina yakomeje gutegereza ko umugabo we agaruka, imyaka irahita indi irataha, ariko ntiyigeze agaruka. Kuva umugabo we yagenda, Sabina yakomeje gukora ubutaruhuka kugira ngo abone ikimutunga we n’abakobwa be, ari bo Milena na Ghelian.

Mpura na Sabina bwa mbere, hari nyuma ya saa sita, ubwo yari mu iduka rya mukuru we, akora umurimo utoroshye wo kwakira abakiriya. Naramwitegereje mbona ananiwe, bigaragara ko yari yiriwe akora umunsi wose. Namubajije niba yakwemera ko mufasha kwiga Bibiliya we n’abakobwa be. Yaranshubije ati “rwose nabyishimira, ariko ngira akazi kenshi. Icyakora naguha abakobwa banjye ukabigisha.” Ibyo narabyemeye. Uko nagendaga nigana n’abakobwa ba Sabina, naje kumumenya, kandi menya neza ubuzima bugoye yabagamo.

Sabina abyuka saa kumi za mu gitondo. Igihe abakobwa be baba bakiryamye muri iyo nzu yabo y’icyumba kimwe, we arabyuka agacana imbabura, maze agaterekaho isafuriya ye nini yabigenewe. Ateka inyama zo kuza gushyira mu masambusa acuruza, kugira ngo abone igitunga umuryango we. Arara aponze ifarini ari bukoreshe muri ako kazi ke ko gukora amasambusa y’inyama aryoha cyane.

Hanyuma, Sabina afata igare basunika aba yatiye, maze agapakira neza ibintu byose ari bukenere uwo munsi. Muri byo harimo umutaka wo kumurinda izuba, ishyiga, icupa rya gazi, ameza, udutebe, amasafuriya, amavuta, inyama, ifarini aba yaponze hamwe n’utujerikani tw’umutobe w’imbuto aba yakoreye mu rugo.

Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo zigera we n’abakobwa be babiri barangije kwitegura, hanyuma bagakinga urugi n’ingufuri, ubundi bakagenda. Uba ubona bose batishimye, nta wuseka kandi nta wuvugisha undi. Bose baba batekereza ku kazi bari bukore. Akenshi mu gitondo, nareberaga mu idirishya ry’inzu y’abamisiyonari twabagamo, nkabona abantu benshi bava mu ngo zabo bagiye gukora akazi nk’ako. Sabina ni umwe mu bagore benshi bazinduka mu gitondo cya kare, bagiye gucuruza ibyokurya n’ibyokunywa ku mihanda yo muri Boliviya.

Mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice, izuba ritangiye kurasa, Sabina n’abakobwa be baba bageze aho bakorera. Buri wese aribwiriza, agapakurura rya gare basunika, maze bose hamwe bagatunganya ibyo bari bukoreshe bateka. Isambusa ya mbere ayinaga mu mavuta yacamutse, maze bigapyiririza. Impumuro nziza ihita yivanga n’akayaga ka mu gitondo, maze bigatuma abakiriya bashonje baza kugura.

Iyo umukiriya wa mbere aje, Sabina aramubaza ati “nguhe amasambusa angahe?” Umugabo bigaragara ko atarashira ibitotsi ahita amwereka intoki ebyiri atiriwe anamureba, maze Sabina akamuhereza amasambusa abiri yafashe irangi kandi agishyushye. Sabina yakira utwo dufaranga duke, kandi akomeza kubigenza atyo bukarinda bwira. Iyo bamaze kugurisha isambusa ya nyuma, bapakira ibikoresho, maze bagasubira mu rugo. Nubwo icyo gihe Sabina aba ababara amaguru kubera gukora umunsi wose, ahitira ku kandi kazi mu iduka rya mukuru we.

Ubwo nageraga kuri iryo duka kugira ngo ntangire kwigisha ba bakobwa be, nasanze udutebe tubiri baduteye ahantu mu nguni. Kuva bagitangira kwiga, icyo gihe Milena wari ufite imyaka 9 na Ghelian akaba yari afite imyaka 7, babaga bategerezanyije amatsiko buri cyigisho cya Bibiliya kandi bateguye neza. Buhoro buhoro, abo bakobwa bagiraga amasonisoni bageze aho barantinyuka, maze tugirana ubucuti. Ibyo byashimishije Sabina cyane. Ntibyatinze maze na we afata umwanzuro wo kwiga Bibiliya, nubwo nta kanya yabonaga.

Uko Sabina yagendaga arushaho kumenya byinshi, ni na ko yagendaga arushaho gukunda Yehova Imana. Yatangiye kugira ibyishimo atari yarigeze agira. Uwo mucuruzikazi wahoraga ananiwe kandi ababaye, noneho yarahindutse. Ubu asigaye agenda yemye kandi afite mu maso hakeye. Mukuru we yaravuze ati “ubu Sabina ahora amwenyura, kandi atari yarabyigeze.” Abandi bantu na bo, babonye ko Sabina n’abakobwa be bahindutse. Yifuzaga kumenya Imana n’umugambi wayo, none yari abigezeho.

Sabina yishimiraga kwiga, ariko gahunda ze zicucitse zatumaga atajya mu materaniro ya gikristo. Yagezaho yemera ko tujyana ku Nzu y’Ubwami. Kuva icyo gihe, ntiyigeze asiba amateraniro. Sabina yabonye incuti nyancuti mu itorero. Nanone kandi, yiboneye ko Yehova yita ku bantu bamukunda kandi bakigomwa kugira ngo bamukorere.—Luka 12:22-24; 1 Timoteyo 6:8.

Sabina yakundaga ibyo yigaga, kandi yifuzaga kubibwira abandi. Ariko yavugaga ko iyo yatekerezaga ibyo kubwiriza, yumvaga agize ubwoba. Yaravugaga ati ‘ni gute umuntu nkanjye, ugira amasonisoni kandi utarize, yagira icyo yigisha abandi?’ Nubwo byari bimeze bityo ariko, ineza yagiriwe, no kuba imibereho ye yari yarabaye myiza cyane, byatumye atera iyo ntambwe y’ingenzi. Ikindi kandi, yabonye ko abakobwa be bari biteze ko abaha urugero rwiza. Ku bw’iyo mpamvu, yatangiye kugeza ubutumwa bwiza ku bandi. Abakobwa be na bo baje kwifatanya na we muri uwo murimo bishimye.

Ubu Sabina ntakiri wa mugore w’umukene utagira ibyishimo kubera akazi kenshi kandi kavunanye. Uko yari abayeho ntibyigeze bihinduka, ahubwo icyahindutse ni ukuntu yabonaga ubuzima. Ubu ni Umukristokazi wabatijwe, kandi yifatanya n’abandi mu kugeza ku bandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, kubera ko ubwo Bwami ari bwo buzakuriraho abantu ubukene no kwiheba.—Matayo 6:10.

Sabina asigaye azinduka saa kumi n’imwe za mu gitondo, yiteguye kuva iwe muri ya nzu y’icyumba kimwe. Ariko icyo gihe, ntaba agiye gucuruza ya masambusa. Aba agiye kwifatanya n’abandi Bakristo mu murimo wo kubwiriza mu muhanda. Kuba yitanga abikunze, maze buri cyumweru agafata igihe cye kugira ngo afashe abandi, byatumye arushaho kugira ibyishimo mu buzima bwe. Afunga urugi, maze akajya ku muhanda yishimye. Icyo gihe ntaba afite rya gare, ahubwo aba afite isakoshi irimo Bibiliya ye, n’ibindi bitabo by’imfashanyigisho aba ari bukoreshe mu kugeza ku bandi ubutumwa butanga ibyiringiro. Sabina yavuganye icyizere kandi amwenyura ati “sinari narigeze ntekereza ko nashobora kwigisha abandi Bibiliya.” Yongeyeho ati “kubwiriza ndabikunda rwose!”