Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese Adamu na Eva babayeho koko?

Ese Adamu na Eva babayeho koko?

Ese Adamu na Eva babayeho koko?

ABANTU benshi babona ko inkuru yo mu Itangiriro ivuga ibya Adamu na Eva, ari inkuru ishishikaje iri aho gusa. Hari ingingo yasohotse mu kinyamakuru igira iti “hashize igihe kinini abantu bo mu madini y’ibigugu yiyita aya gikristo, babona ko inkuru zo mu Itangiriro, urugero nk’ivuga ibya Adamu na Eva, ari inkuru zifite icyo zishushanya” (Time). Intiti nyinshi zo mu madini y’Abagatolika, Abaporotesitanti ndetse n’Abayahudi zemeranya n’ayo magambo. Izo ntiti zihandagaza zivuga ko ibyinshi mu bivugwa mu Itangiriro bidahuje n’ibivugwa mu mateka, kandi ko bidahuje na siyansi.

Wowe se ubitekerezaho iki? Ese wemera ko Adamu na Eva babayeho koko? Ese hari gihamya iyo ari yo yose igaragaza ko babayeho? Ku rundi ruhande se, ni izihe ngaruka zo kudaha agaciro inkuru ziboneka mu Itangiriro, tukazifata nk’aho ari imigani y’imihimbano gusa?

Ese ibivugwa mu Itangiriro bihuje na siyansi?

Reka tubanze turebe ibintu by’ingenzi bivugwa mu nkuru ivuga uko umuntu wa mbere yaremwe. Bibiliya ivuga ibihereranye na Adamu igira iti “Uwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w’ubugingo, umuntu ahinduka ubugingo buzima” (Itangiriro 2:7). Ese ayo magambo ahuje na siyansi?

Hari igitabo cyavuze ko umubiri w’umuntu ugizwe n’ibintu 41 byo mu rwego rwa shimi. Ibyo bintu by’ibanze byo mu rwego rwa shimi, biboneka mu “mukungugu” wo hasi ku butaka. Muri byo harimo karuboni, ubutare, ogisijeni n’ibindi. Bityo rero, nk’uko igitabo cy’Itangiriro kibigaragaza, mu by’ukuri abantu baremwe “mu mukungugu wo hasi.”

Ni gute ibyo bintu bitagira ubuzima, byiterateranyije bikavamo umuntu muzima? Kugira ngo dusobanukirwe uko ibyo bintu bigoye, reka dusuzume urugero rw’icyogajuru cyakozwe n’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ibyogajuru n’ingendo zo mu kirere (NASA), kikaba ari kimwe mu bimashini bihambaye kandi bya rutura kurusha ibindi byose byigeze gukorwa. Icyo cyogajuru kigizwe n’uduce twinshi cyane tugera kuri miriyoni 2,5. Kugira ngo amakipi y’abahanga mu gukora ibyogajuru atekereze uko icyo cyogajuru kizaba kimeze kandi ateranye utwo duce twose tukigize, byatwaye imyaka myinshi. Ngaho noneho tekereza ku mubiri w’umuntu. Ugizwe na za atome zigera kuri ogitiriyoni 7, ingirabuzimafatizo zigera kuri miriyari ibihumbi 100, ingingo nyinshi ndetse n’inzungano zigera nibura ku 9. * None se uwo mubiri twagereranya n’imashini itangaje gutyo kandi ihambaye cyane, wabayeho ute? Ese waba warabayeho mu buryo bw’impanuka, cyangwa waremwe n’Umuremyi w’umuhanga?

Uretse n’ibyo se, ubundi bigenda bite kugira ngo umuntu abeho? Imbaraga y’ubuzima ituruka he? Abahanga mu bya siyansi biyemerera ko batazi aho ituruka. Urebye nta nubwo bashobora kwemeranya ku bisobanuro nyabyo by’icyo ubuzima ari cyo. Ariko kandi, ku bantu bemera ko hariho Umuremyi, igisubizo cy’icyo kibazo kirigaragaza. Iyo mbaraga y’ubuzima ikomoka ku Mana. *

Naho se bite ku bihereranye n’inkuru yo mu Itangiriro ivuga ko Eva yakuwe mu rubavu rwa Adamu (Itangiriro 2:21-23)? Aho kugira ngo wihutire guhakana iyo nkuru uvuga ko ari umugani cyangwa ko ari inkuru y’impimbano, suzuma ibi bikurikira: muri Mutarama 2008, abashakashatsi bo muri Kaliforuniya ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bakoze bwa mbere urusoro rw’umuntu bahereye ku ngirabuzima fatizo z’uruhu rw’umuntu mukuru. Nanone kandi, bakoresheje ubuhanga nk’ubwo maze basa nk’aho baremye inyamaswa zigera nibura kuri 20 zifite izindi bimeze kimwe. Inyamaswa imwe muri izo izwi cyane ni intama yitwa Dolly, yakozwe mu mwaka wa 1996 bifashishije [ingirabuzima fatizo y’] amabere y’intama ikuze. *

Ibizava muri ubwo bushakashatsi turacyabiteze amaso. Ariko icyo twazirikana ni iki: niba abantu bashobora kwifashisha urugingo rw’ikinyabuzima kimwe bagakoramo ikindi kinyabuzima bimeze kimwe, ubwo koko Umuremyi wacu yananirwa kurema umuntu amuvanye mu rugingo rw’undi muntu muzima? Ikintu gishishikaje ni uko abaganga b’inzobere mu kubaga, bamenyereye gukoresha igufwa ry’urubavu mu gihe babaga abantu kugira ngo babakosorere ingingo zitameze neza. Bakoresha iryo gufwa ry’urubavu kubera ko rifite ubushobozi bwo kongera gukura no kwisubiranya.

Icyo Bibiliya ibivugaho

Hari abantu batangazwa n’uko Adamu na Eva bavugwa incuro nyinshi muri Bibiliya. None se, ni iki ibyo bitugaragariza ku bihereranye n’ukuri kw’inkuru zivugwa mu gitabo cy’Itangiriro?

Reka dusuzume ibisekuru by’Abayahudi biboneka mu gitabo cya Mbere cy’Ibyo ku Ngoma igice cya 1 kugeza ku cya 9, no mu Ivanjiri ya Luka igice cya 3. Inkuru yo mu gitabo cy’Ibyo ku Ngoma ivuga amasekuru 48, naho iyo mu Ivanjiri ya Luka ikavuga amasekuru 75, kandi izo nkuru zombi zikayavuga mu buryo burambuye. Luka avuga igisekuru cya Yesu Kristo, naho mu Ngoma hakavuga ibisekuru by’abami n’abatambyi b’ishyanga rya Isirayeli. Ibyo bisekuru byombi birimo amazina y’abantu bazwi cyane nka Salomo, Dawidi, Yakobo, Isaka, Aburahamu, Nowa, hanyuma bikarangirira kuri Adamu. Ayo mazina aboneka muri ibyo bisekuru byombi ni ay’abantu babayeho, kandi nk’uko ibyo bisekuru byombi bibigaragaza, bose bakomokaga ku muntu umwe na we wabayeho, ari we Adamu.

Nanone kandi, incuro nyinshi Bibiliya igaragaza ko Adamu na Eva babayeho, kandi ikagaragaza ko atari abantu bavugwa mu migani y’imihimbano gusa. Dore zimwe mu ngero zigaragaza ko ibyo ari ukuri:

• “[Imana] yaremye amahanga yose y’abantu iyakuye ku muntu umwe.”—IBYAKOZWE 17:26.

• ‘Nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ni na ko kuva kuri Adamu kugeza kuri Mose, urupfu rwategekaga rumeze nk’umwami.’—ABAROMA 5:12, 14.

• “Umuntu wa mbere Adamu yabaye ubugingo buzima.”—1 ABAKORINTO 15:45.

• ‘Adamu ni we waremwe mbere, Eva aremwa nyuma.’—1 TIMOTEYO 2:13.

• “Henoki, uwa karindwi uhereye kuri Adamu, na we yahanuye iby’[abantu babi].”—YUDA 14.

Icy’ingenzi kurushaho ni uko na Yesu Kristo, umuhamya wizerwa uvugwa muri Bibiliya, yavuze ko Adamu na Eva babayeho. Igihe abantu babazaga Yesu ikibazo kirebana no gutana kw’abashakanye, yarashubije ati ‘kuva mu ntangiriro y’irema, “Imana yabaremye ari umugabo n’umugore. Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina, maze bombi bakaba umubiri umwe.” Ku bw’ibyo rero, icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya’ (Mariko 10:6-9). Ubwo se ni gute Yesu yari gushingira ku nkuru itarabayeho akigisha abantu ko bagomba gukurikiza ihame riyikubiyemo? Ibyo ntibishoboka. Yesu yifashishije inkuru zo mu Itangiriro, kubera ko yari azi ko ibivugwamo byabayeho.

Igitabo gisobanura Bibiliya cyagize icyo kivuga ku bimenyetso biboneka muri Bibiliya, maze gifata umwanzuro ugira uti “Isezerano Rishya rihamya ko inkuru zivugwa mu bice bibanza by’igitabo cy’Itangiriro, zabayeho.”—The New Bible Dictionary.

Ni ho izindi nyigisho zishingiye

Abayoboke benshi b’amadini bafite imitima itaryarya, bumva ko kwizera ko Adamu na Eva babayeho, atari ngombwa cyane kugira ngo umuntu abe Umukristo nyawe. Udatekereje neza, ushobora kubona ko ibyo ari ukuri. Ariko reka tubifate dutyo, maze turebe aho byatugeza.

Reka dufate urugero rw’inyigisho y’ibanze abanyamadini baha agaciro cyane, ni ukuvuga inyigisho y’incungu. Dukurikije iyo nyigisho, Yesu Kristo yatanze ubuzima bwe butunganye ho incungu, kugira ngo akize abantu ibyaha (Matayo 20:28; Yohana 3:16). Nk’uko tubizi, incungu ni ikiguzi umuntu atanga kugira ngo acungure ikintu cyatakaye cyangwa cyafatiriwe. Icyo kiguzi kiba gihwanyije agaciro n’icyatakaye cyangwa icyafatiriwe. Iyo ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko Yesu ari “incungu ya bose” (1 Timoteyo 2:6). Dushobora kwibaza tuti none se iyo ‘ncungu’ yari ihwanye n’iki? Bibiliya isubiza icyo kibazo igira iti ‘nk’uko muri Adamu abantu bose bapfa, ni na ko abantu bose bazaba bazima muri Kristo’ (1 Abakorinto 15:22). Ubuzima butunganye Yesu yatanze kugira ngo acungure abantu bumvira, buhwanye n’ubuzima butunganye Adamu yatakaje igihe yakoraga icyaha muri Edeni (Abaroma 5:12). Ubwo rero, biragaragara neza ko niba Adamu atarabayeho, igitambo cy’incungu cya Kristo na cyo nta cyo cyaba kivuze.

Umuntu aramutse ahakanye inkuru yo mu Itangiriro ivuga ibya Adamu na Eva cyangwa akayipfobya, yaba apfobeje izindi nyigisho z’ingenzi zo muri Bibiliya hafi ya zose! * Imitekerereze nk’iyo, ituma abantu bibaza ibibazo byinshi cyane badashobora kubonera ibisubizo, kandi igatuma bagira ukwizera kudafite aho gushingiye.—Abaheburayo 11:1.

Ese ubuzima bufite intego cyangwa nta yo bufite?

Ubu noneho reka twibaze iki kibazo cy’ingenzi: ese guhakana ko inkuru zivugwa mu gitabo cy’Itangiriro zabayeho, byaba bituma abantu bumva bishimiye kubaho, kandi bakabaho bafite intego? Richard Dawkins ushyigikira cyane inyigisho y’ubwihindurize kandi akaba atemera Imana, yavuze ko isanzure ry’ikirere “ritaremwe, nta cyo rigamije, nta cyo rimaze nta n’icyo ryishe, kandi ko nta cyo ari cyo usibye kuba ari ikintu kiri aho gusa utamenya uko giteye.” Mbega ukuntu ubwo buryo bwo kubona ibintu buca intege, kandi bukaba buhabanye cyane n’uko ubusanzwe abantu babona ibintu!

Ibinyuranye n’ibyo, Bibiliya yo iduha ibisubizo bitunyuze by’ibibazo by’ingenzi abantu bibaza, urugero nk’ibi bikurikira: twaturutse he? Intego y’ubuzima ni iyihe? Kuki hariho ububi n’imibabaro bingana bitya? Ese hari igihe ibibi bizavaho? N’ibindi byinshi. Nanone kandi, kwizera incungu ya Kristo bituma tugira ibyiringiro by’uko hazabaho ubuzima bw’iteka ku isi izaba yahindutse Paradizo, nk’iyariho muri Edeni aho Imana yari yarashyize abantu ba mbere, ari bo Adamu na Eva (Zaburi 37:29; Ibyahishuwe 21:3-5). Mbega ibyiringiro bihebuje! *

Nubwo inkuru ivuga ibya Adamu na Eva ishobora kuba idahuza n’inyigisho y’ubwihindurize, ihuza na siyansi. Byongeye kandi, iyo nkuru ihuza neza neza n’ibivugwa mu bindi bice bisigaye by’Ijambo ry’Imana Bibiliya, ari cyo gitabo kidufasha kubaho twishimye kandi dufite intego.

None se wowe ubwawe, kuki utasuzuma Bibiliya mu buryo burambuye? Abahamya ba Yehova biteguye kubigufashamo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 7 Ogitiriyoni 7 zihwanye na 7 ikurikiwe n’amazeru 27, naho miriyari ibihumbi 100 zikaba zihwanye na 100 rikurikiwe n’amazeru 12!

^ par. 8 Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igitabo Y a-t-il un Créateur qui se soucie de vous?, n’ikindi gifite umutwe uvuga ngo La vie: comment est-elle apparue? Évolution ou création?, byombi byanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 9 Zirikana ko nta kinyabuzima abo bahanga barema, ahubwo iyo bakora ibyo, bifashisha ibice by’ingirabuzima fatizo zikiri nzima.

^ par. 25 Muri izo nyigisho harimo ihereranye n’ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana, ubudahemuka bw’abantu, icyiza n’ikibi, uburenganzira umuntu afite bwo kwihitiramo ikimunogeye, imimerere y’abapfuye, ishyingiranwa, Mesiya wasezeranyijwe, isi yahindutse paradizo, Ubwami bw’Imana n’izindi nyinshi.

^ par. 28 Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya gatatu gifite umutwe uvuga ngo “Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?,” n’igice cya gatanu gifite umutwe uvuga ngo “Incungu ni impano ihebuje yatanzwe n’Imana,” mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 14]

Biragaragara neza ko niba Adamu atarabayeho, igitambo cy’incungu cya Kristo na cyo nta cyo cyaba kivuze

[Amafoto yo ku ipaji ya12 n’iya 13]

Nk’uko icyogajuru cyakoranywe ubuhanga, umubiri w’umuntu na wo ni uko

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Yesu yemeye ko Adamu na Eva babayeho