Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese amafaranga atuma abantu bagira ibyishimo nyakuri?

Ese amafaranga atuma abantu bagira ibyishimo nyakuri?

Ese amafaranga atuma abantu bagira ibyishimo nyakuri?

SONIA yavukiye muri Esipanye. Akiri muto yajyaga ajyana na nyina mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Ariko amaze gukura, yagiye kuba i Londres mu Bwongereza, kandi atangira gukora imirimo ifitanye isano n’ishoramari.

Sonia yakundaga akazi kandi yahembwaga amafaranga menshi, ndetse agakurikiranira hafi imishinga ikomeye y’ishoramari y’abakiriya be. Ako kazi kari gashimishije, kandi yagakoraga neza. Sonia yakoraga amasaha 18 ku munsi, kandi hari igihe yaryamaga amasaha abiri cyangwa atatu gusa. Igihe cyose yabaga ari ku kazi. Hanyuma mu buryo butunguranye, ubuzima bwe bwarahindutse. Igihe Sonia yari afite imyaka 30 gusa, yafashwe n’indwara ikomeye ifata imitsi yo mu bwonko, akaba ashobora kuba yarayitewe n’umunaniro yahoranaga.

Sonia yagagaye igice cy’umubiri, kandi abaganga nta cyizere bari bafite cy’uko yari kuzongera kuvuga. Nyina yahise ajya mu Bwongereza kugira ngo amurwaze. Igihe Sonia yatangiraga kongera kugenda, nyina yaramubwiye ati “ngiye mu materaniro, kandi nawe ugomba kuza tukajyana kuko ntashobora kugusiga wenyine.” Sonia yaremeye maze barajyana. Ibyo byagize izihe ngaruka?

Sonia yaravuze ati “ibyo numvise byose byari ukuri, kandi byari byiza cyane. Nemeye ko umwe mu bantu banshuhuje ubwo najyaga ku Nzu y’Ubwami ku ncuro ya mbere, anyigisha Bibiliya. Abantu twari tuziranye bari bararetse kunsura, ariko incuti nshya nari maze kugira zarankundaga, kandi zikanyitaho.”

Buhoro buhoro, Sonia yongeye kuvuga, kandi agira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka mu buryo bwihuse. Mu gihe kitageze ku mwaka, yarabatijwe. Abenshi mu ncuti ze bari mu murimo w’igihe cyose, kandi yabonaga ibyishimo byabarangaga. Sonia yaribwiraga ati “nanjye ndashaka kuba nka bo. Nifuza guha Yehova ibyiza kurusha ibindi.” Ubu Sonia akora umurimo w’igihe cyose.

Ni iki ibyabaye kuri Sonia byamwigishije? Yaravuze ati “nubwo nabonaga amafaranga menshi, umunaniro naterwaga n’akazi kenshi ndetse no kumva nta mahoro mfite, byatumaga mpora mpangayitse kandi ntishimye. Naje kubona ko ikintu cy’ingenzi mu buzima, ari ukugirana imishyikirano myiza na Data wo mu ijuru Yehova. Ubu noneho, ndishimye pe!”

Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘gukunda amafaranga ni umuzi w’ibibi by’ubwoko bwose, kandi hari abantu bayararikiye barayoba bava mu byo kwizera, maze bihandisha imibabaro myinshi ahantu hose’ (1 Timoteyo 6:10). Sonia yiboneye ko ayo magambo ari ukuri.