Igitangaza cyabaye kuri Pentekote
Urubuga rw’abakiri bato
Igitangaza cyabaye kuri Pentekote
Amabwiriza: Kora uyu mwitozo uri ahantu hatuje. Mu gihe uri bube usoma imirongo y’Ibyanditswe, use n’uwigira umwe mu bantu bavugwa muri iyo nkuru. Noneho sa n’ureba ibirimo biba. Umva amajwi kandi utekereze ku byiyumvo by’abantu b’ingenzi bavugwamo.
SESENGURA UKO IBINTU BIRIMO BIGENDA.—SOMA MU BYAKOZWE 2:1-21, 38-41.
Ni iki uhita utekerezaho iyo usomye inkuru ivuga ibihereranye n’“umuyaga ukaze uhuha cyane,” n’“indimi zimeze nk’iz’umuriro?”
․․․․․
Utekereza ko abantu bavuze iki, igihe batangazwaga no kumva intumwa zivuga indimi z’amahanga?
․․․․․
Utekereza ko mu maso h’abemeragato bavugwa ku murongo wa13, hari hameze hate?
․․․․․
KORA UBUSHAKASHATSI.
Pentekote yari umunsi umeze ute, kandi se utekereza ko imbaga y’abantu yari iteraniye i Yerusalemu yumvaga imeze ite, igihe yizihizaga uwo munsi (Guteg 16:10-12)?
․․․․․
Ni gute Petero yagaragarije icyubahiro abari bamuteze amatwi, kandi se ni gute yabaganirije ahereye ku bintu bari bahuriyeho (Ibyak 2:29)?
․․․․․
Ni gute ubushizi bw’amanga Petero yagaragaje kuri Pentekote, butandukanye cyane n’ibyamubayeho mbere yaho, igihe yari mu rugo rw’umutambyi mukuru (Mat 26:69-75)?
․․․․․
SHYIRA MU BIKORWA IBYO WIZE. ANDIKA ICYO WIZE KU BIHERERANYE . . .
N’akamaro ko kuganira n’abaduteze amatwi ku bintu duhuriyeho, no kubavugisha tububashye, mu gihe tubagezaho ibyiringiro byacu bishingiye kuri Bibiliya.
․․․․․
N’ubushobozi ufite bwo kuba Umuhamya wa Yehova uvuga ashize amanga, nubwo ubu waba wumva ufite amasonisoni cyangwa uri umunyabwoba.
․․․․․
NI IKI CYAGUSHISHIKAJE KURUSHA IBINDI MURI IYI NKURU, KANDI KUKI?
․․․․․
Niba wifuza gukora ubundi bushakashatsi, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 1996, ku ipaji ya 8 n’iya 9.