Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubukire Imana itanga

Ubukire Imana itanga

Ubukire Imana itanga

ESE wumva ko nubera Imana indahemuka, izaguha imigisha maze ikakugira umukire? Birashoboka ko izaguha ubukire, ariko ubukire witeze bushobora kuba atari bwo izaguha. Reka dufate urugero rwa Mariya nyina wa Yesu. Marayika Gaburiyeli yaramubonekeye maze amubwira ko Imana ‘imutonesheje cyane,’ kandi ko yari kubyara Umwana w’Imana (Luka 1:28, 30-32). Nyamara kandi, ntiyari umukire. Igihe Mariya yaturaga igitambo Yesu amaze kuvuka, yatanze “intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri.” Ubusanzwe, abakene ni bo baturaga Yehova igitambo nk’icyo.—Luka 2:24; Abalewi 12:8.

Ese kuba Mariya yari umukene bisobanura ko Imana itari yaramuhaye umugisha? Ibyo si ko bimeze kubera ko igihe yajyaga gusura mwene wabo Elizabeti, ‘Elizabeti yujujwe umwuka wera, maze akarangurura ijwi ati “[Mariya] wahawe umugisha mu bagore, kandi imbuto iri mu nda yawe na yo yahawe umugisha”’ (Luka 1:41, 42)! Mariya yahawe inshingano ihebuje yo kubyara Umwana w’Imana ikunda cyane.

Yesu na we ntiyari umukire. Uretse kuba yaravukiye mu karere gakennye kandi agakurira mu muryango ukennye, yakomeje kuba umukene igihe cyose yamaze ku isi. Yesu yabwiye umuntu washakaga kuba umwigishwa we ati “ingunzu zifite amasenga n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere bifite aho bitaha, ariko Umwana w’umuntu ntagira n’aho kurambika umusaya” (Luka 9:57, 58). Icyakora, ibyo Yesu yakoze igihe yazaga ku isi, byatumye abigishwa be bagira ubutunzi bwinshi. Intumwa Pawulo yaranditse ati “yabaye umukene ku bwanyu, kugira ngo mube abakire binyuze ku bukene bwe” (2 Abakorinto 8:9). Ni ubuhe bukire Yesu yahaye abigishwa be? Kandi se ni ubuhe bukire dufite muri iki gihe?

Ni ubukire bwoko ki?

Akenshi ubutunzi busanzwe, bushobora gutuma umuntu atagira ukwizera, kubera ko umuntu w’umukire ashobora kwiringira amafaranga atunze kuruta uko yiringira Imana. Yesu yaravuze ati “mbega ukuntu biruhije ko abanyamafaranga binjira mu bwami bw’Imana” (Mariko 10:23)! Birumvikana rero ko ubukire Yesu yahaye abigishwa be, butari ubukire bw’amafaranga.

Mu by’ukuri, abenshi mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bari abakene. Igihe umuntu wari waravutse aremaye yasabaga Petero amafaranga, Petero yaramushubije ati “ifeza n’izahabu nta byo mfite, ahubwo icyo mfite ni cyo nguha: mu izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti, haguruka ugende!”—Ibyakozwe 3:6.

Amagambo umwigishwa Yakobo yavuze, na yo agaragaza ko ahanini itorero rya gikristo ryari rigizwe n’abakene. Yaranditse ati “bavandimwe nkunda, nimwumve. Mbese Imana ntiyatoranyije abakene mu by’iyi si kugira ngo babe abatunzi mu byo kwizera kandi baragwe ubwami, ubwo yasezeranyije abayikunda” (Yakobo 2:5)? Byongeye kandi, intumwa Pawulo na we yavuze ko atari benshi mu ‘banyabwenge,’ cyangwa “mu bakomeye” cyangwa “abavukiye mu miryango y’ibikomerezwa,” bahamagariwe kuba bamwe mu bagize itorero rya gikristo.—1 Abakorinto 1:26.

None se niba Yesu atarahaye abigishwa be ubukire ubu busanzwe, ni ubuhe bukire yabahaye? Mu ibaruwa Yesu yandikiye itorero ry’i Simuruna, yaravuze ati “nzi amakuba yawe n’ubukene bwawe, ariko uri umukire” (Ibyahishuwe 2:8, 9). Nubwo Abakristo b’i Simuruna bari abakene, bari bafite ubukire bw’igiciro cyinshi kuruta ifeza n’izahabu. Bari abakire kubera ko bizeraga Imana kandi bakayibera indahemuka. Kugira ukwizera ubwabyo ni iby’agaciro kenshi, kubera ko kwizera “kudafitwe n’abantu bose” (2 Abatesalonike 3:2). Mu by’ukuri, Imana ibona ko abantu badafite ukwizera ari abakene.—Ibyahishuwe 3:17, 18.

Ubukire duheshwa no kwizera

None se ni mu buhe buryo ukwizera ari ukw’agaciro kenshi? Abantu bizera Imana, bungukirwa n’“ubutunzi bwo kugira neza kwayo no gutinda kurakara no kwihangana kwayo” (Abaroma 2:4). Nanone kandi ‘bababarirwa ibyaha byabo,’ kubera ko bizera igitambo cy’incungu cya Yesu (Abefeso 1:7). Ikindi kandi, abantu bafite ukwizera bagira ubwenge baheshwa n’“ijambo rya Kristo” (Abakolosayi 3:16). Iyo basenze Imana bafite ukwizera, “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose,” arinda imitima yabo n’ubwenge bwabo, agatuma bumva banyuzwe, kandi bafite ibyishimo.—Abafilipi 4:7.

Uretse iyo migisha yose, abantu bizera Imana binyuze ku Mwana wayo Yesu Kristo bafite ibyiringiro bihebuje byo kuzabaho iteka. Yesu Kristo yavuze amagambo azwi cyane agira ati “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka” (Yohana 3:16). Ibyo byiringiro bihebuje birushaho gukomera, iyo umuntu agize ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana n’Umwana wayo, kubera ko nanone Yesu yagize ati “kugira ngo babone ubuzima bw’iteka, bagomba gukomeza kunguka ubumenyi kuri wowe, wowe Mana y’ukuri yonyine, no ku wo watumye, ari we Yesu Kristo.”—Yohana 17:3.

Nubwo ahanini imigisha Imana itanga ari iyo mu buryo bw’umwuka, iyo migisha ituma nanone tugira ubuzima bwiza, kandi tukumva tumerewe neza. Reka dufate urugero rwa Dalídio uba muri Brezili. Mbere y’uko amenya neza umugambi w’Imana, yari umusinzi. Ibyo byagize ingaruka mbi ku mishyikirano yari afitanye n’abagize umuryango we. Nanone kandi, yari umukene. Yaje kwiga Bibiliya abifashijwemo n’Abahamya ba Yehova, maze bituma ahinduka cyane.

Ibyo Dalídio yamenye byatumye areka ingeso mbi yari afite. Yagiye ahinduka maze abaho mu buryo buhuje n’ibyo yigaga muri Bibiliya, ku buryo yagize ati “navaga mu kabari kamwe njya mu kandi, ariko ubu nsigaye mbwiriza mva ku nzu imwe njya ku yindi.” Icyo gihe Dalídio yari yarabaye umubwiriza w’igihe cyose w’Ijambo ry’Imana. Kuba yarahindutse byatumye agira ubuzima bwiza, kandi bituma abona amafaranga. Dalídio yaravuze ati “amafaranga nanyweraga, ubu nyakoresha mfasha abandi, cyangwa nkayaguramo ibyo nkeneye.” Nanone yagize incuti nyancuti, kubera ko yifatanyaga n’abantu babonaga ibintu nk’uko Imana ibibona. Kuva aho Dalídio amenyeye Imana, afite amahoro yo mu mutima, kandi aranyuzwe kuruta mbere hose.

Urundi rugero rugaragaza ko iyo umuntu yizeye Yehova Imana agira ubuzima bwiza, ni urwa Renato. Bakubwiye akarengane yahuye na ko mu buzima, byakugora kubyemera kuko ahora yishimye kandi yisekera, nyamara yari afite impamvu zo kuba umurakare. Igihe yari uruhinja, nyina yaramutaye. Yamushyize mu gafuka, maze arambika ahantu munsi y’intebe. Urwo ruhinja, rwari rwakobaguritse, rwakomeretse kandi rutarakatwa urureri. Abagore babiri barahanyuze, maze babona ako gafuka munsi y’intebe kinyeganyeza. Babanje gutekereza ko ari agapusi umuntu yahataye. Igihe babonaga ko ari uruhinja rukivuka, bahise barujyana ku bitaro byari hafi aho, kugira ngo barwiteho.

Umwe muri abo bagore wari Umuhamya wa Yehova, yabwiye undi Muhamya witwa Rita iby’urwo ruhinja. Rita yabyaraga abana ariko bakavuka bapfuye, kandi icyo gihe yari afite umwana umwe w’umukobwa. Kubera ko yifuzaga akana k’agahungu, yiyemeje kurera Renato, maze amugira uwe.

Igihe Renato yari akiri muto, Rita yamubwiye ko atari we nyina wamubyaye. Ariko yamwitayeho abigiranye urukundo rurangwa n’ubwuzu, kandi akora uko ashoboye kugira ngo amwigishe amahame ya Bibiliya. Uko Renato yakuraga, yagendaga arushaho gushishikazwa n’inyigisho zo muri Bibiliya. Iyo yatekerezaga ukuntu ubuzima bwe bwarokowe mu buryo bw’igitangaza, yumvaga agomba gushimira. Buri gihe uko yasomaga amagambo yanditswe na Dawidi umwanditsi wa Zaburi, amarira yamuzengaga mu maso. Ayo magambo agira ati “ubwo data na mama bazandeka, Uwiteka azandarura.”—Zaburi 27:10.

Kugira ngo Renato agaragaze ko ashimira Yehova kubera ibintu byose yamukoreye, yabatijwe mu mwaka wa 2002, maze umwaka ukurikiyeho aba umubwiriza w’igihe cyose. Na n’ubu ntaramenya se na nyina bamubyaye, kandi ashobora kutazigera abamenya. Icyakora, Renato abona ko imwe mu mpano z’agaciro yabonye ari ukumenya Yehova kandi akamwizera, akabona ko ari Umubyeyi we umukunda kandi umwitaho.

Birashoboka ko nawe wifuza kugirana n’Imana imishyikirano ya bugufi kandi irangwa n’urukundo, ishobora gutuma ugira ubuzima bwiza. Abantu bose, baba abakire cyangwa abakene, bashobora kugirana imishyikirano nk’iyo na Yehova Imana ndetse n’Umwana we Yesu Kristo. Birashoboka ko iyo mishyikirano idatuma tuba abakire aba basanzwe, ariko izatuma tugira amahoro yo mu mutima kandi tukumva tunyuzwe, ibyo tukaba tudashobora kubigeraho n’iyo twaba dufite amafaranga angana ate. Koko rero, amagambo aboneka mu Migani 10:22 ni ukuri. Ayo magambo agira ati “umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire, kandi nta mubabaro yongeraho.”

Yehova Imana yita cyane ku bantu baza bamugana. Aravuga ati “iyaba gusa witonderaga amategeko yanjye! Icyo gihe amahoro yawe yamera nk’uruzi no gukiranuka kwawe kukamera nk’imiraba y’inyanja” (Yesaya 48:18NW). Atwizeza kandi ko abantu bamugana babikuye ku mutima, bazagororerwa cyane. Bibiliya igira iti “uwicisha bugufi, akubaha Uwiteka, ingororano ye ni ubukire n’icyubahiro n’ubugingo.”—Imigani 22:4.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 6]

Kwizera Imana bituma umuntu agira amahora, akanyurwa kandi akagira ibyishimo

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Nubwo umuryango wa Yesu wo ku isi wari ukennye, Imana yawuhaye imigisha myinshi