Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubutunzi bwo mu kiyaga kinini cyane kuruta ibindi byo muri Amerika yo hagati

Ubutunzi bwo mu kiyaga kinini cyane kuruta ibindi byo muri Amerika yo hagati

Ubutunzi bwo mu kiyaga kinini cyane kuruta ibindi byo muri Amerika yo hagati

NUBWO Nikaragwa ari igihugu gito, ifite ikiyaga kinini kuruta ibindi byose byo muri Amerika yo Hagati, ari cyo Kiyaga cya Nikaragwa. Igishishikaje, ni uko icyo kiyaga gishobora kuba ari cyo kiyaga cyonyine gifite amazi atarimo umunyu. Muri icyo kiyaga, umuntu ashobora gusangamo amafi ubusanzwe aba mu nyanja, urugero nk’ibifi binini bijya kungana na balene (requins), amafi manini afite umunwa wo hejuru muremure usongoye nk’inkota (espadons) hamwe n’andi mafi afite uburebure bushobora kugera kuri metero ebyiri n’igice (tarpons). Abahanga mu bya siyansi bavuga ko icyo kiyaga cyahoze ari ikigobe cy’inyanja ya Pasifika, ariko ikirunga kikaza kuruka, maze amazi yacyo akitandukanya n’inyanja. Uko ayo mazi yagendaga atakaza umunyu, amafi na yo yagiye amenyera ubuzima bwo muri icyo kiyaga cyari kimaze kuvuka.

Icyo kiyaga gifite uburebure bw’ibirometero 160, n’ubugari bw’ibirometero 70, kandi kiri ku butumburuke bwa metero 30 uvuye ku nyanja. Icyo Kiyaga cya Nikaragwa kirimo ibirwa birenga 400, ibigera kuri 300 bikaba bikikije Umwigimbakirwa wa Asese hafi y’umugi wa Granada, uri ku nkombe yo mu majyaruguru y’icyo kiyaga. Ibyo birwa byitwa Uturwa twa Granada.

Ikirwa kinini muri byo ni icyitwa Ometepe, kikaba kiri mu kiyaga rwagati. Icyo kirwa cya Ometepe gifite uburebure bw’ibirometero 25 n’ubugari bw’ibirometero 13, kandi kigizwe n’ibirunga bibiri bihujwe n’akarondorondo k’ubutaka. Agasongero k’ikirunga kirekire ari cyo Concepción, kari ku butumburuke bwa metero 1.610. Icyo kirunga kiracyaruka, kandi ni cyo kigaragara mu majyaruguru y’icyo kirwa. Ikindi kirunga cyitwa Madera, gifite ubutumburuke bwa metero 1.394, kandi cyarazimye. Icyo kirunga cya Madera gitwikiriwe n’ibimera byinshi, kandi hejuru ku munwa wacyo, hari ikindi kiyaga gito gihora gitwikiriwe n’ibihu.

Ikiyaga cya Nikaragwa kiri mu bintu byo muri ako karere bireshya ba mukerarugendo. Abo ba mukerarugendo baba baje kureba ubwiza bw’ako karere, n’ibisigazwa by’ibintu abantu bo mu gihe cya kera bakoreshaga. Ariko kandi, hari ubundi butunzi buri kuri icyo Kiyaga cya Nikaragwa bwagombye kudushishikaza.

Abantu batuye ku mazi

Uturwa twa Granada dukungahaye ku bimera n’inyamaswa bikunze kuba mu turere dushyuha. Amashyamba y’inzitane yiganje muri ibyo birwa bigizwe n’ibirunga abamo indabyo nziza cyane. Ku nkombe haba hari inyoni nziza cyane ziba hafi y’amazi, urugero nk’inyoni ntoya zo mu bwoko bw’ibiyongoyongo, izo mu bwoko bw’inyange n’izindi nyoni zifite ubuhanga buhambaye bwo kwibira mu mazi zigafata amafi (balbuzards, cormorans) hamwe n’izindi zizi koga zifite ijosi rimeze nk’inzoka (anhingas). Ku nkengero z’ishyamba ry’inzitane haba hari ibyari byubatswe n’ubwoko bw’inyoni z’amabara y’ibihogo (Montezuma oropendolas). Ibyo byari biba binagana ku biti by’inganzamarumbo, kandi uba ubona bisa n’ibigiye kugwa kubera ko akayaga gaturutse mu kiyaga kaba kabinyeganyeza.

Tumwe muri utwo turwa ntidutuwe. Uturwa tumwe twubatseho amazu abamo abarobyi, hamwe n’utuzu abakire babamo iyo baje mu biruhuko. Nanone kuri utwo turwa hari amashuri, irimbi, za resitora n’utubari. Ibyo birwa byose uba ubona ari nk’umudugudu w’abantu baturiye amazi.

Buri gitondo, ubwato bw’amabara y’ubururu n’umweru buva ku kirwa bujya ku kindi bugiye gufata abana ngo bubajyane ku ishuri. Nanone kandi, hari ubwato buba bwikoreye imbuto n’imboga buva ku karwa bujya ku kandi, bugiye kubigurisha. Buri munsi ubona abagabo batunganya inshundura zabo, n’abagore bamesera imyenda muri icyo kiyaga.

Abahamya ba Yehova na bo, baba bafite umurimo bahugiyemo kuri ibyo birwa. Basura abantu bo muri ako gace bakoresheje ubwato, kugira ngo babagezeho ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Matayo 24:14). Imiterere y’ako karere yatumye havuka ikibazo gikomeye cyo kubura ahantu hakwiriye abantu bari guteranira, kugira ngo bige Ijambo ry’Imana Bibiliya. Kubera ko Bibiliya idutera inkunga yo ‘kutirengagiza guteranira hamwe,’ Abahamya ba Yehova bize uko bakemura icyo kibazo, maze bubaka Inzu y’Ubwami ya mbere muri Nikaragwa igenda hejuru y’amazi!—Abaheburayo 10:25.

Inzu y’Ubwami igenda hejuru y’amazi

Umugabo n’umugore bashakanye, bakaba ari ababwiriza b’igihe cyose b’Abahamya ba Yehova, barimutse bajya gutura muri utwo turwa twa Granada mu kwezi k’Ugushyingo 2005. Nyuma y’amezi make, igihe batumiriraga abantu bo muri ako gace kuza kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo ruba buri mwaka, bashimishijwe cyane no kuba harateranye abantu 76. Ibyo byatumye abo babwiriza babona ko ari ngombwa gutangiza gahunda ihoraho y’amateraniro ya gikristo muri ako gace. Kubera ko babuze ahantu hakwiriye ayo materaniro yabera, uwo mugabo n’umugore bungutse ikindi gitekerezo. Babonye ko byaba byiza bubatse Inzu y’Ubwami igenda hejuru y’amazi, ku buryo yajya isanga abantu mu duce dutandukanye, bityo bakajya bayigeraho bitabagoye.

Uwo mugabo n’umugore b’abanyamurava batari barigeze batekereza gukora ikintu kigenda hejuru y’amazi cyangwa ngo bacyubake, batangiye uwo mushinga wo kubaka. Bo n’abandi bantu batandatu bamaze ukwezi kose bubaka iyo Nzu y’Ubwami. Iyo nzu yo gusengeramo yari kuba imeze nk’ikintu gishashe kigenda hejuru y’amazi. Cyari kuba kigizwe n’amatiyo asudiriye afashe utugunguru 12 twuzuyemo umwuka twa litiro zigera ku 151 kamwe kamwe, dutuma icyo kintu gishashe kireremba. Hejuru y’ayo matiyo bari gusasaho utubaho, hanyuma hejuru bagasakaza shitingi. Abubatsi basengaga buri joro kugira ngo uwo mushinga w’ubwubatsi ugende neza, kubera ko batari bizeye ko iyo nzu izashobora kugenda hejuru y’amazi, ariko igishimishije ni uko baje kubigeraho!

Ku itariki ya 10 Kamena 2006, ni bwo abantu bateraniye muri iyo Nzu y’Ubwami nshya ku ncuro ya mbere. Umunsi wakurikiyeho bayimuriye ku yindi nkombe y’ibyo birwa, kugira ngo na ho habere amateraniro nk’ayo. Abantu bifatanyije muri ayo materaniro yombi bari 48, nubwo byabasabye gukora urugendo rw’iminota irenga 30 mu ishyamba ry’inzitane. Bose bari bashimishijwe no kuba bafite ahantu ho gusengera.

Hari ibintu byihariwe n’abateranira muri iyo Nzu y’Ubwami, udashobora gusanga ahandi. Iyo umuntu atanga ikiganiro mbwirwaruhame, abamuteze amatwi baba bashobora kumva amazi yikubita ku bitare biba biri ku nkombe, cyangwa bakumva urusaku rw’inkende ziba ziri hirya iyo. Ntibyatinze maze abantu baturiye ibyo birwa bamenyera kubona iyo Nzu y’Ubwami. Iyo bayibonaga iva ahantu hamwe ijya ahandi barayipeperaga. Buri cyumweru, abantu barenga 20 baza kuri iyo Nzu y’Ubwami igenda hejuru y’amazi, kugira ngo bateranire hamwe n’Abakristo bagenzi babo, kandi bige Bibiliya. Iyo nzu yatubereye ubutunzi nyabwo rwose!

Ku Kirwa cya Ometepe

Ikirwa cya Ometepe kiri ku birometero 50 mu majyepfo ya Granada. Kuva na kera abantu benshi bifuza gutura kuri icyo kirwa, kubera ko ari cyiza kandi kikaba kirumbuka. Ikigaragaza ko kirumbuka, ni uko kuri cyo kirwa ari ho habonetse ibimenyetso bigaragaza ko kera abantu bo muri Nikaragwa bakoraga umwuga w’ubuhinzi. Muri iki gihe, ikirwa cya Ometepe gituwe n’abantu bagera ku 42.000, baba bahugiye mu mirimo yo kuroba no guhinga ibigori, urutoki, ikawa n’ibindi bihingwa. Kuri icyo kirwa na ho, haba inyamaswa zishimishije. Hari za gasuku nyinshi ziba zisakuza, hakaba ubwoko bw’inyoni nini z’amababa y’umweru n’ubururu (geai) ziba ziguruka mu biti, hamwe n’ubwoko bw’inkende zifite mu maso h’umweru, abantu bakunda cyane.

Nanone, ababwiriza b’ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bita ku baturage bo kuri icyo kirwa cya Ometepe. Umubare w’Abahamya ba Yehova batuye kuri icyo kirwa, wavuye ku 8 babatijwe mu mwaka wa 1966, maze uriyongera uza kugera ku babwiriza 183 bari mu matorero ane ameze neza. Buri torero rifite Inzu y’Ubwami ryigengaho, kandi yubatse ahantu hanogeye abarigize. Ugereranyije, ubu kuri icyo kirwa hari Umuhamya 1 ku bantu 230 bagituye.

Abahamya ba Yehova bo ku kirwa cya Ometepe bahuye n’ingorane mu gihe cy’imyaka myinshi. Urugero, ababarwanyaga batwitse Inzu y’Ubwami yari i Mérida mu mwaka wa 1980, ariko baje kubaka indi mu mwaka wa 1984. Bayiteraniyemo kugeza mu mwaka wa 2003, ubwo bubakaga indi Nzu y’Ubwami nziza yashimishije Abahamya 60 bagize itorero ryo muri ako gace.

Mu mugi wa Moyogalpa, hubatswe Inzu y’Ubwami yashoboraga kwakira amateraniro manini mu gihe bibaye ngombwa. Ku Nzu y’Ubwami ahagana inyuma, bongeyeho ikindi gisenge maze bahubaka podiyumu. Imbere ya podiyumu, haba hari intebe zitwikiriwe n’igisenge, zigera inyuma aho iyo nyubako irangiriye. Aho ni ho Abahamya bo muri ako gace hamwe n’incuti zabo bajya bakorera amakoraniro manini. Iyo habaye ayo makoraniro, ikiyaga cya Nikaragwa gihinduka ahantu hakwiriye ho kubatiriza abigishwa bashya ba Yesu Kristo.—Matayo 28:19.

Ese ubwo butunzi buzakomeza kwitabwaho?

Kubera ko Ikiyaga cya Nikaragwa ari kinini, umuntu yabonaga ko nta cyo gishobora kuba. Ariko ubu noneho gikeneye kurindwa. Muri iki gihe amazi yacyo yanduzwa n’imyanda ituruka mu nganda, imiti n’inyongeramusaruro bikoreshwa mu buhinzi hamwe n’ubutaka buzanwa n’isuri ituruka mu duce batemyemo amashyamba.

Nta wamenya niba imihati abaturage bahaturiye bashyiraho ndetse n’ishyirwaho na leta, izagira icyo igeraho. Ariko nubwo batagira icyo bageraho, Umuremyi azagira icyo akora kugira ngo arinde umutungo w’isi, hakubiyemo ibiyaga binogeye amaso, ibirwa byiza cyane n’inyamaswa zitagira uko zisa. Imana izabikora kugira ngo ibyo byose bizabe umurage w’abantu bumvira. Bibiliya igira iti “abakiranutsi bazaragwa igihugu, bakibemo iteka.”—Zaburi 37:29.

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Inzu y’Ubwami igenda hejuru y’amazi, abantu bateraniramo biga Bibiliya