Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko waba umumisiyonari ugera ku ntego

Uko waba umumisiyonari ugera ku ntego

Abarangije mu Ishuri rya 126 rya Galeedi

Uko waba umumisiyonari ugera ku ntego

KURI uwo munsi wihariye, imbaga y’abantu bishimye yari iteraniye mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha kiri i Patterson mu ntara ya New York. Hari ku wa Gatandatu ku itariki ya 14 Werurwe 2009, ubwo abanyeshuri bari barangije mu ishuri rya 126 rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi bahabwaga impamyabumenyi. Icyo gihe abarangije iryo shuri bari bagiye koherezwa mu bihugu 22, kugira ngo bajye kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana.—Matayo 24:14.

Abanyeshuri bari barangije amasomo menshi ya Bibiliya bahawe mu gihe cy’amezi atanu, kugira ngo azabafashe kuba abamisiyonari b’Abakristo bagera ku ntego. Uwo munsi wo gutanga impamyabumenyi, wahaye abo banyeshuri bose uburyo bwa nyuma bwo gutega amatwi inama zirangwa n’ubwenge, zigamije kubafasha gusohoza neza umurimo wabo w’ubumisiyonari.

Anthony Morris wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, akaba ari we wari uhagarariye porogaramu, yibukije abari aho ko Ishuri rya Galeedi ryatangiye gutoza abamisiyonari mu mwaka wa 1943. Kuva icyo gihe, abahawe impamyabumenyi bagize uruhare rukomeye mu kugeza ubutumwa bwiza ku isi hose.

Uwari uhagarariye porogaramu yavuze ko nubwo abanditsi n’Abafarisayo babonaga ko intumwa za Yesu zari “abantu b’injiji batize,” abo bantu babarwanyaga baje kwibonera ko intumwa zararangwaga n’ubushizi bw’amanga, kubera ko zabanaga na Yesu (Ibyakozwe 4:13, King James Version). Imyitozo abanyeshuri bahawe, ibafasha kuvuga bashize amanga.

Robert Ciranko ufasha muri Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Ubwanditsi, yatanze disikuru ishishikaje ifite umutwe uvuga ngo “Ntukite ku isura.” Yasobanuye ko abanyeshuri bari kuzahura n’abantu bafite imico itandukanye. Ariko kandi, yavuze ko kubwiriza abo bantu bizaborohera, nibababona nk’uko Yehova ababona. Amagambo yo mu Byakozwe 10:34, ahinduwe uko yakabaye agira ati “Imana ntiyita ku isura,” ibyo bikaba bishatse kuvuga ko itagira uwo itonesha ngo imurutishe abandi. “Imana ntirobanura ku butoni” (Ibyakozwe 10:35). Umuvandimwe Ciranko yababwiye ko nibigana Imana, bakabona ko umuntu wese bazasanga mu ifasi bazoherezwamo ashobora kwemerwa na yo, byanze bikunze bazagira icyo bageraho mu murimo w’ubumisiyonari.

“Mwabonye ibikenewe byose”

Samuel Herd, umwe mu bagize Inteko Nyobozi, yatangiye avuga ati “abantu babona ko ingamiya ari mbi, ariko iberanye rwose no kuba mu butayu.” Mu buryo nk’ubwo, abo bamisiyonari bashya bafite ibikenewe byose kugira ngo bagire icyo bageraho mu turere boherezwamo kubwiriza. Yaberetse ibintu bitanu bizabafasha.

1. Gukunda Yehova (Matayo 22:37, 38). Na mbere hose, abanyeshuri bari baragaragaje ko biyemeje gukorera Yehova.

2. Kumenya Ijambo ry’Imana. Ingamiya yizigamira ibinure byo kuyitunga mu ipfupfu ryayo. Nyamara iyo ibonye ibyokurya, ntireka kubirya ngo icungire kuri bya bindi yizigamiye. Abamisiyonari na bo, ntibagombye gucungira gusa ku byo bize igihe bari mu Ishuri rya Galeedi, ahubwo bagombye gukomeza kwigaburira mu buryo bw’umwuka.

3. Gukunda abantu (Matayo 22:39). Abo banyeshuri bagirira abantu impuhwe.

4. Umutima w’ubwitange (Zaburi 110:3). Mu gihe umumisiyonari acitse intege, Yehova amwongerera imbaraga nyinshi.—Yesaya 40:29.

5. Imbaraga za gisore. Kimwe n’uko ingamiya iheka umuntu ikamwambutsa ubutayu, umumisiyonari na we ashobora gusa n’uheka mugenzi we w’Umukristo ufite intege nke mu murimo akorera Yehova. Ibyo bisaba imbaraga nyinshi, ariko abamisiyonari bazabishobora, kubera ko bafite imbaraga za gisore.

Ibindi bintu byavugiwe muri iyo porogaramu

Michael Burnett, akaba ari umwarimu mu Ishuri rya Galeedi, yavuze ko mu bintu byiza Yakobo yohererejeho impano umutegetsi wo muri Egiputa, harimo n’imbuto z’umuluzi (Itangiriro 43:11). Agace gato k’urubuto rw’umuluzi, kaba kuzuyemo intungamubiri nyinshi. Abanyeshuri na bo, bize amasomo menshi yagereranywa n’imbuto z’igiti cy’umuluzi. Mu masomo abamisiyonari bagombye kujya bazirikana, harimo avuga ibirebana n’akamaro ko kunyurwa n’ibyo Yehova abateganyiriza, no kwitoza gukunda aho boherejwe.

Mark Noumair, na we akaba ari umwarimu mu Ishuri rya Galeedi, yasobanuye ko Ijambo ry’Imana ari nk’“umufuka wuzuye ubwenge” (Yobu 28:18NW). Tugomba kurambura Bibiliya, tugakoresha ibirimo. Mu gihe abamisiyonari bahuye n’ibintu batari biteze mu murimo wabo, bashobora gutekereza ku byabaye ku ntumwa Pawulo. Abigishwa ba Yesu bohereje Pawulo aho yavukaga, ahamara imyaka icyenda. Aho kugira ngo yumve ko yagombye kuba akorera ahandi kubera ko yari ‘urwabya rwatoranyijwe,’ yakoranye umwete aho yabaga yoherejwe hose (Ibyakozwe 9:15, 28-30). Kwemera ibyo Yehova aduhitiyemo, bishobora kutugora. Undi muntu wabyemeye ni Yonatani. Yonatani amaze kumenya ko Yehova yatoranyije Dawidi ngo abe umwami, yishimiye kumushyigikira.

Hakurikiyeho indi disikuru igira iti “Abagaragu b’Imana bavuga bashize amanga.” Muri iyo disikuru, abanyeshuri basubiyemo inkuru z’ibyababayeho mu murimo wo kubwiriza, igihe bari mu ishuri. Abenshi muri bo batangije ibyigisho bya Bibiliya. Hakurikiyeho ikiganiro cyagiraga kiti “Mwatojwe n’umuteguro wa Yehova,” muri icyo kiganiro, habajijwe abamisiyonari batatu bamaze igihe kirekire muri uwo murimo. Buri wese yasobanuye ukuntu yatojwe gukorana n’umuteguro w’Imana.

“Ba umumisiyonari wishimye”

Gerrit Lösch, na we akaba ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi, yatanze disikuru y’ifatizo ifite umutwe uvuga ngo “Ba umumisiyonari wishimye.” Yavuze ko imirimo myinshi abantu babona ko ishimishije, itabazanira ibyishimo nyakuri (Imigani 14:13; Umubwiriza 2:10, 11). Yavuze ko umuntu abona ibyishimo nyakuri ari uko akoze ibyo Imana ishaka, nubwo hari igihe bitatworohera. Kwiga ishuri rya Galeedi byasabaga gukora cyane, ariko byatumye abaryize bagira ibyishimo byinshi.

Hari ibintu binyuranye bifasha Abakristo b’ukuri kugira ibyishimo. Basenga Imana igira ibyishimo (Zaburi 33:12; 1 Timoteyo 1:11). Baba muri Paradizo yo mu buryo bw’umwuka, kandi Bibiliya ibasezeranya ko vuba aha isi izahinduka paradizo. Bamenye ko intego y’ubuzima ari ugukorera Yehova no kumusingiza. Nanone kandi, bakundwa na Yehova na Yesu Kristo.

Uwatanze iyo disikuru yunzemo ati “nimwitoza kunyurwa muzaba abamisiyonari bishimye.” Gukunda abandi na bo bakagukunda, ni ibintu bishimisha. Ku bw’ibyo, aho kugira ngo wibande ku makosa y’abandi, ujye uyirengagiza. Ujye ugirira abandi neza, ufashe abafite intege nke kandi ubabwire ibintu byiza byakubayeho (Zaburi 41:2,3; Ibyakozwe 20:35). Umuntu agira ibyishimo iyo yitanze akifatanya mu murimo wo kubwiriza—Luka 11:28.

Umuvandimwe Lösch yashoje agira ati “mukomeze kuba abamisiyonari bishimye. Mujye mugira igihe cyo kwishimisha ariko mutarenza urugero, mwibande cyane ku murimo wo gusingiza Imana yacu igira ibyishimo ari yo Yehova, kandi mufashe abandi kugira ibyishimo.”

Umuvandimwe Anthony Morris amaze kubagezaho intashyo zaturutse mu bindi bihugu, yahaye abanyeshuri impamyabumenyi zabo. Nyuma yaho, umunyeshuri uhagarariye abize ishuri rya 126, yasomye ibaruwa igenewe Inteko Nyobozi. Muri iyo baruwa, abanyeshuri bashimiye Inteko Nyobozi kubera ko bize iryo shuri.

Uwari uhagarariye porogaramu yashoje avuga ko ‘ingingo n’imitsi’ biteranyiriza hamwe umubiri, bigereranya ibintu ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ akoresha kugira ahe abagize ubwoko bwa Yehova ibyokurya n’ubuyobozi (Abakolosayi 2:18, 19; Matayo 24:45). Abahawe impamyabumenyi mu ishuri rya Galeedi nibakorana neza n’abantu Yehova yashyizeho, bazagira icyo bageraho, mu gihe bazaba basohoza umurimo wabo mu buryo bwuzuye.—2 Timoteyo 4:5.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 30]

IMIBARE IVUGA IBIHERERANYE N’ABIZE MURI IRYO SHURI

Umubare w’ibihugu bakomokamo: 6

Umubare w’ibihugu boherejwemo: 22

Umubare w’abanyeshuri: 56

Umubare w’abashakanye: 28

Mwayeni y’imyaka yabo: 32,8

Mwayeni y’imyaka bamaze mu kuri: 17,9

Mwayeni y’imyaka bamaze mu murimo w’igihe cyose: 13,5

IBIHUGU BOHEREJWEMO

Abahawe impamyabumenyi boherejwe muri Afurika y’Epfo, Bénin, Boliviya, Bulugariya, Burkina Faso, Gana, Gwatemala, Hondurasi, Kameruni, Kenya, Kosita Rika, Liberiya, Madagasikari, Mozambike, Nikaragwa, Panama, Paragwe, Peru, Rumaniya, Siyera Lewone, Togo n’u Bugande.

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Abahawe impamyabumenyi mu ishuri rya 126 rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi

Imibare yagaragajwe uhereye imbere ugana inyuma, naho amazina yo yashyizwe ku rutonde uhereye ibumoso ugana iburyo.

(1) Kirchhoff, K.; Nichols, C.; Guzmán, Y.; Coil, H.; Becker, O.; De Simone, A. (2) Manzanares, A.; Bouvier, E.; Peddle, J.; Mason, H.; Braz, J. (3) Lee, J.; Forte, A.; Boucher, T.; Marsh, A.; Leighton, S.; Glover, M. (4) Kambach, H.; Jones, T.; Ferreira, A.; Morales, J.; Chicas, S.; Davis, B.; Dormanen, E. (5) Dormanen, B.; Nichols, J.; Pacho, T.; Titmas, B.; Nichols, J.; Pacho, T.; Titmas, L.; Bouvier, E.; Kirchhoff, A. (6) Leighton, G.; Pacho, A.; Van Campen, B.; Manzanares, A.; Rivard, A.; Lee, A.; Rivard, A.; Lee, Y.; Titmas, L. (7) Boucher, M.; Coil, K.; Marsh, C.; Guzmán, J.; Jones, W.; Kambach, W.; Kambach, J. (8) Glover, A.; Ferreira, G.; Mason, E.; Forte, D.; Davis, N.; Chicas, O.; Rivard, Y. (9) Braz, D.; Van Campen, D.; Morales, A.; De Simone, M.; Becker, M.; Peddle, D.