Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese birakwiriye ko Abakristo bifatanya mu ntambara?

Ese birakwiriye ko Abakristo bifatanya mu ntambara?

Ese birakwiriye ko Abakristo bifatanya mu ntambara?

“Aho ikibazo kiri ni aha: umuntu uvuga ko kujya mu ntambara ari icyaha cyangwa ko ari ugukora ishyano, aba ashingiye ku rihe hame?”​—Byavuzwe n’umwarimu wo muri kaminuza wigisha amahame agenga ubukristo witwa Oliver O’Donovan

MU NZU ndangamurage ya Kanada yerekana ibyabaye mu Ntambara, hari igishushanyo cyiswe Igitambo. Icyo gishushanyo cyibutsa ibyabaye mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, kandi kiriho abasirikare baguye agacuho. Nanone kiriho abantu barokotse intambara, ariko banegekaye bari kumwe n’imiryango yabo basubiye iwabo. Hejuru y’ayo mashusho, hari ishusho ya Yesu abambye ku musaraba. Bamwe mu babireba bababazwa n’uko ishusho ya Yesu, “Umwami w’amahoro,” iri kumwe n’amashusho agaragaza intambara (Yesaya 9:5). Hari abandi bishimira ubwitange bwagaragajwe n’abantu bo mu gihugu cyabo, maze bakumva ko Imana n’Umwana wayo, baba biteze ko Abakristo barwana intambara zigamije kurinda umutekano n’ubusugire bw’igihugu cyabo.

Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, abayobozi b’amadini bagiye bigisha abantu ubutumwa bushyigikira intambara. Mu mwaka wa 417, umuhanga mu bya tewolojiya wo muri Kiliziya Gatolika witwa Augustin, yaranditse ati “ntimugomba kumva ko umusirikare ufata intwaro akajya kurwana, adashobora kwemerwa n’Imana. . . . Hari abandi barwanya abanzi banyu batagaragara, binyuriye mu gusenga babasabira, mu gihe mwe muba muri ku rugamba murwanya abanzi babo bagaragara.” Mu kinyejana cya 13, uwitwa Thomas d’Aquin yasobanuye ko “intambara iba yemewe, mu gihe cyose iba igamije kurinda abakene n’abenegihugu abanzi bashaka kubagirira nabi.”

Wowe se ubitekerezaho iki? Ese iyo abantu bashoje intambara kubera impamvu isa n’aho yumvikana, urugero nko kurinda ubusugire bw’igihugu cyangwa kubohora abantu bakandamijwe, Imana ibaha umugisha? Ni irihe “hame” rishobora gufasha Abakristo kumenya uko Imana ibona icyo kibazo?

Urugero Yesu Kristo yadusigiye

Ese birashoboka ko twamenya uko Imana ibona ikibazo gikomeye nk’icyo cyo kwifatanya mu ntambara zo muri iki gihe? Intumwa Pawulo na we yemeye ko kubimenya bitoroshye, agira ati “‘ni nde wamenye ibyo Yehova atekereza kugira ngo amwigishe?’ Ariko twe dufite imitekerereze ya Kristo” (1 Abakorinto 2:16). Kugira ngo Yehova Imana abidufashemo, yohereje Yesu ku isi kugira ngo atubere Icyitegererezo. Ibyo Yesu yavuze n’ibyo yakoze, byerekana imitekerereze ya Yehova n’inzira ze. Ku bw’ibyo se, ni iki Yesu yavuze ku bihereranye n’intambara? Ni gute yabonaga intambara?

Hari ababona ko nta mpamvu yagombye gutuma abantu bifatanya mu ntambara, yaruta iyo kurwanirira Yesu Kristo. Hari intumwa ya Yesu na yo yabibonaga ityo. Igihe hari mu gicuku maze Yesu akagambanirwa n’agatsiko kari kitwaje intwaro kandi kakamufata, incuti ye Petero ‘yarambuye ukuboko akura inkota ye, ayikubita umugaragu w’umutambyi mukuru amuca ugutwi.’ Ubwo se Petero ntiyari afite impamvu yumvikana yo kurwana? Nyamara, Yesu yaramubwiye ati “subiza inkota yawe mu mwanya wayo, kuko abafata inkota bose bazicishwa inkota.”—Matayo 26:47-52.

Ntibitangaje kuba Yesu yaramushubije atyo. Hari hashize imyaka ibiri avuze ati “mwumvise ko byavuzwe ngo ‘ugomba gukunda mugenzi wawe ukanga umwanzi wawe.’ Icyakora jye ndababwira nti ‘mukomeze gukunda abanzi banyu kandi musenge musabira ababatoteza, kugira ngo mugaragaze ko muri abana ba So wo mu ijuru, kuko atuma izuba rye rirasira ababi n’abeza kandi akavubira imvura abakiranutsi n’abakiranirwa’” (Matayo 5:43-45). Ese koko byaba bihuje n’ubwenge, gutekereza ko Umukristo ashobora gukunda abanzi be akanabasengera, kandi akanabarwanya?

Amateka agaragaza ko Abakristo bari bafite abanzi benshi. Urugero, Abaroma baciriye Yesu Kristo urubanza maze baramwica. Nyuma yaho gato, kuvuga ko uri Umukristo byonyine, byatumaga wicwa. Yesu yari yarabonye ko Abakristo bashoboraga gufata intwaro bakigomeka ku Baroma babakandamizaga, nk’uko bamwe mu Bayahudi bari barabigenje. Ku bw’ibyo, yavuze ko abigishwa be atari ‘ab’isi, nk’uko nawe atari uw’isi’ (Yohana 17:16). Abakristo bahisemo kutivanga muri politiki. Nta bikorwa by’akarengane cyangwa iby’ubugizi bwa nabi wari kubakorera cyangwa ngo ubikorere igihugu cyabo, ku buryo byari gutuma bifatanya mu ntambara. Nta mpamvu n’imwe yashoboraga gutuma bifatanya mu ntambara, kabone n’iyo barenganywa bagashyirwaho iterabwoba, cyangwa se igihugu cyabo kigaterwa.

Bari bashyigikiye Ubwami bw’Imana

Abakristo b’ukuri ntibigeze bagira aho babogamira, nk’uko Yesu yabibasabye. Reka dusuzume ibyabaye mu mugi wa kera wa Ikoniyo wo muri Aziya Ntoya. ‘Igihe abanyamahanga hamwe n’Abayahudi n’abatware babo bageragezaga gukorera [Pawulo na Barinaba] ibikorwa by’urugomo ngo babandagaze kandi babatere amabuye, barabimenye bahungira mu migi ya Lukawoniya, Lusitira na Derube no mu gihugu kihakikije; kandi aho hose bagendaga batangaza ubutumwa bwiza’ (Ibyakozwe 14:5-7). Zirikana ko igihe Abakristo barwanywaga bikabije batigeze bafata intwaro ngo birwaneho, cyangwa ngo bihorere. Ahubwo bakomeje kubwiriza “ubutumwa bwiza.” Ni ubuhe butumwa bwiza babwirizaga?

Abakristo babwirizaga ubutumwa nk’ubwo Yesu yabwirizaga. Yaravuze ati ‘ngomba gutangaza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana’ (Luka 4:43). Yesu n’abigishwa be bashyigikiraga Ubwami bw’Imana. Nta mutwe w’abasirikare Kristo yigeze akoresha, kugira ngo arwanirire ubwo Bwami. Yaravuze ati “ubwami bwanjye si ubw’iyi si. Iyo ubwami bwanjye buba ubw’iyi si, abagaragu banjye baba barwanye kugira ngo ntahabwa Abayahudi. Ariko noneho ubwami bwanjye si ubw’iyi si.”—Yohana 18:36.

‘Mukundane’

Ikimenyetso kiranga abasenga by’ukuri, ni ukutagira aho babogamira mu gihe cy’intambara. Yesu yaravuze ati “ibyo ni byo bizatuma bose bamenya ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:35). Abantu babarirwa muri za miriyoni bashimishijwe no kubona itsinda ry’abantu bagaragaza urwo rukundo, bakanga gufata intwaro nubwo ibyo byatuma abandi babakoba, bakabafunga cyangwa bakabica.

Abategetsi bo mu Burayi bwategekwaga n’Abanazi, bafunze Abahamya ba Yehova bagera ku 10.000 kubera ko banze kugira aho babogamira, muri bo hakaba harimo abagera ku 3.000 bari baroherejwe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa. Muri icyo gihe Abahamya barenga 4.300 bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barafunzwe, kubera ko banze kujya mu gisirikare. Nta Bahamya bo mu Budage cyangwa abo muri Amerika bigeze bafata intwaro ngo barwanye bagenzi babo b’Abakristo, cyangwa undi muntu uwo ari wese. Ubundi se ni gute bashoboraga kubarwanya, maze bagakomeza kwihandagaza bavuga ko bakundana cyangwa ko bakunda bagenzi babo?

Abantu benshi bumva ko kujya mu ntambara bakarwana, ari uburyo bwa ngombwa kugira ngo birwaneho. Icyakora, tuzirikane ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere barokotse, nubwo batotejwe bikabije kandi ntibihorere. Ubwami bw’igihangange bw’Abaroma ntibwashoboye kumaraho Abakristo. No muri iki gihe Abakristo b’ukuri bakomeza kwiyongera, kandi na n’ubu ntibagira aho babogamira. Aho kugira ngo birwanirire, biringira Imana bizeye ko izagira icyo ikora ikabafasha. Ijambo ryayo Bibiliya rigira riti “ntimukihorere, ahubwo muhe umwanya umujinya w’Imana, kuko handitswe ngo ‘guhora ni ukwanjye, ni jye uzitura, ni ko Yehova avuga.’”—Abaroma 12:19.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 30]

INTAMBARA IMANA YAHAYE UMUGISHA

Hari igihe abagize ishyanga rya Isirayeli ryari ryaratoranyijwe n’Imana mu binyejana byinshi mbere y’uko habaho Ubukristo, bakoranyaga ingabo maze bakajya mu ntambara. Mbere y’uko Abisirayeli binjira mu gihugu cya Kanani Imana yari yarasezeranyije Aburahamu, Mose yarababwiye ati ‘Uwiteka Imana yawe nimara kukugabiza [ayo mahanga arindwi] ukayatsinda, uzayarimbure rwose. Ntuzagire isezerano usezerana na yo, ntuzayababarire’ (Gutegeka kwa Kabiri 7:1, 2). Bityo rero, Umugaba w’ingabo za Isirayeli witwaga Yosuwa yanesheje ayo mahanga y’abanzi, “nk’uko Uwiteka Imana y’Abisirayeli yategetse.”—Yosuwa 10:40.

Ese izo zari intambara zuzuyemo ubugome Abisirayeli barwanaga bahatanira kwigarurira ibihugu by’amahanga gusa? Ibyo si ko bimeze. Ayo mahanga yari yarokamwe no gusenga ibishushanyo, kumena amaraso n’ibikorwa by’ubwiyandarike buteye ishozi. Bageze nubwo bica abana babo bakabacisha mu muriro, kugira ngo babatambeho ibitambo (Kubara 33:52; Yeremiya 7:31). Kubera ko Imana ari iyera, ikagira ubutabera kandi igakunda abagize ubwoko bwayo, yagombaga kuvanaho ibintu bibi byose byakorerwaga muri icyo gihugu. Nubwo byari bimeze bityo ariko, Yehova yakoraga ikintu umugaba w’ingabo uwo ari we wese wo muri iki gihe adashobora gukora, areba mu mutima wa buri wese, maze akarokora abantu babaga bifuza kureka inzira zabo mbi, bakamukorera.

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Ese Yesu yari yiteze ko abayoboke be bamurwanirira cyangwa ko barwanirira Abakristo bagenzi babo?

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Itsinda ry’Abahamya ba Yehova bari bamaze kuva mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’i Buchenwald mu mwaka wa 1945